Mwalimu Hakizimana Maurice,ni muntu ki ?

Mwalimu Hakizimana Maurice,ni umwarimu wabyize kandi w’umwuga. Nyuma y’amashuri abanza n’ayisumbuye, yize amashuri makuru yibanda ahanini mu by’inderabarezi. Mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (licence) yize Sciences de l’Education, Pédagogie Appliquée,Agrégé de l’Enseignement secondaire, anakomeza icyiciro cya gatatu aho yakuye impamyabumenyi (master yo ku rwego rwa kabiri) ya MEEF -bisobanura Métiers de l’Education ,de l’Enseignement et de la Formation (Université Catholique de Paris -France), icyarimwe n’indi mpamyabumenyi mu by’imbonezamubano n’imibanire myiza Sociologie et Sciences Sociale et Humaines (Sorbonne Université Paris-France). Si umwarimu gusa ni n’umuhinduzi w’inyandiko n’umusemuzi (traducteur/interprète) wemewe ukoresha indimi ebyiri mpuzamahanga ari zo igifaransa n’icyongereza kongeraho ikinyarwanda n’ikirundi. Akorera i Parisi mu Bufaransa. Mu mwuga we w’ibanze,ni umwarimu w’Amateka n’Indimi mpuzamahanga zivugwa muri iki gihe (culture et Langues Vivantes Etrangères) ukorana na Académie de Creteil,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice akunda cyane umwuga we w’ubwarimu n’uburezi,agakunda indimi n’ubuvanganzo, amateka, bibiliya, urunyurane rw’amoko y’abantu n’imico yabo. Ibyo byatumye mu bushakashatsi bwe wa kaminuza ahitamo gukora ku kibazo cy’ingutu kigira kiti : “Les élèves venus d’ailleur-comment les accompagner pour reussir leur scolarité” ,ikibazo kigezweho cy’abanyeshuri bakomoka muri Afurika yirabura,Afurika nyarabu, n’abari kuva muri Ukraine bagomba gushyirwa mu mashuri yo mu Bufaransa kandi bakigana n’abandi mu rurimi rw’Igifaransa (nk’itegeko) mu gihe bo bahanganye n’inzitizi z’ururimi,umuco,n’ibindi bibagora mu buryo bwihariye. Muri ubwo bushakashatsi yeretse abafite aho bahurira n’uburezi uburyo bukwiriye bwo kwigisha no gufasha icyo cyiciro cy’abanyeshuri kandi bakabasha gutsinda neza nk’abandi bana bose.

Muri iki gihe yandika ingingo n’inkuru ngufi zikundwa n’abamukurikira ku rubuga rwe rwa prof-maurice.com/rw akenshi mu ndimi eshatu icyarimwe ari zo igifaransa,icyongereza n’ikinyarwanda. Wanamukurikira ku rubuga rwe wa WhatsApp kuri channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

Dore nka zimwe mu nkuru n’ingingo zishishikaje yanditse vuba aha:

-DORE AMAHAME MBWIRIZAMUCO ATANDITSE ARANGA UMUNTU WIYUBAHA.NAWE UBISHATSE WAKWIYUBAHA,ABANDI NABO BAKAKUBAHA.

-BAKOBWA:KUGUMIRWA BITERWA N’IKI? ESE NI NGOMBWA GUSHAKA KUGIRA NGO TWISHIME? MWIGIRE HINO MBABWIRE!

-Menya ibisobanuro by’amezi 12 ya Kinyarwanda

-Umuderi wo gutereka ubwanwa wagarutse: dore Amateka y’ubwanwa hano.

-Icyo nabwira abashaka kubaka urugo,n’abubatse vuba,n’abatazi ibyo barimo, abari kuririra mu myotsi,n’abari kuririra muri V8!

-Menya amavu n’amavuko ya “Manyinya” “Amazi ya Sebeya”, “Karahanyuze”, “Giswi”, “Rufuro”, “Rufuku” ari yo “Primus Gahuzamiryango”

-“ISHYINGIRANWA (MARRIAGE)NI IKIGEGA CYUZUYE UMUNEZERO”-Nibyo? Sibyo?

-Kuki abagabo benshi bakuze bahitamo kurongora abakobwa bakiri bato?

-Menya amavu n’amavuko y’inzoga ya Mützig

Icyo batakubwiye mu bwana bwawe: aya si amacandwe y’inzoka,ni aya cercopoidea.Soma usobanukirwe.

-Menya za perefegitura,za Komini, na za Segiteri zo mu Rwanda rwo ha mbere(1962-2002)

-Umugani wa NYANSHYA YA BABA

-Siyansi mbonezamubano: wari uzi ko amagambo adusohokamo, ibikorwa byacu, n’uko twitwara ku kintu cyabaye bihishura niba turwaye indwara zimwe na zimwe zo mu mutwe?

-BIBILIYA| Ese Yesu yabayeho koko?

Mwalimu Hakizimana Maurice si umunyamakuru habe na mba, ahubwo ni umunyarubuga (bloggeur) wigenga mu bitekerezo ugira icyo avuga ku rubuga rwe bwite ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze ingingo zishishikaje zibanda ku muco,imigani,ururimi, inkuru zubaka,kwigirira icyizere, urukundo, ubuzima, urugo n’abana, impuhwe, “ubuntu” n’ubumuntu, atibagiwe Imana Umuremyi wacu.