BAKOBWA:KUGUMIRWA BITERWA N’IKI? ESE NI NGOMBWA GUSHAKA KUGIRA NGO TWISHIME? MWIGIRE HINO MBABWIRE!

Mwalimu Hakizimana Maurice

Abakobwa bari kurushaho kugumirwa nyamara atari ku bushake bwabo abenshi barategereza amaso agahera mu kirere,bakagera ubwo biheba. Abagabo bavuga ko iyo abakobwa barengeje imyaka 25 baba batangiye kuvanwaho amaso keretse bake cyane nabo bamenye ibanga bakaba bashoboye kwibeshaho, kwigirira icyizere no kwishakira imitungo.

Abakobwa benshi bo ntibabizi,usanga bibwira ko gutereka amaso meza,guca inzara,kwisiga no kuzunguza igisusu ari byo bizatuma bubaka,kandi usanga basuzugura abagabo basa nk’aho ntacyo bibitseho,cyangwa se bakibwira bati “reka tubanze turye ubuzima ibyo gushaka tuzabitekerezaho hanyuma”. Incuro nyinshi bene abo bibuka ibitereko basheshe,imyaka yabasize,ntawe ukibareba n’irihumye.

Ku bw’ibyo rero,nashakaga kugira utwo mbibutsa,dukeya,wenda twabagirira akamaro.

1.Niba ukiri muto(utarageza imyaka 25) banza witeganyirize igihe kizaza.

Banza wige amashuri yawe uyarangize. Amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga (cyangwa aya kaminuza niba ntacyo bigutwaye) niyo ntego buri mubyeyi wese yifuriza abana be kugeraho mbere yo kwiroha mu by’urukundo rw”abagabo n’abagore. Iga utuje,nta cyo usiganwa nacyo.Soma ibitabo,kunda gusoma cyane,mu bitabo hahishwemo ubwenge abirirwa muri telefoni n’imbuga nkoranyambaga gusa batazigera bamenya.Nyuma yo kwiga,shaka akazi mbere y’abagabo.Wikwemera kurangazwa n’abasore n’abagabo.Erega ubuzima bwawe buri mu biganza byawe,ntawe ubikubereyemo.Fungura konti yawe ya Banki ya mbere,iteganyirize,jya wiha ibyio ukeneye byose.

2.Niba umaze gukura(hejuru y’imyaka 25) ukaba warageze ku byavuzwe mu ngingo ya mbere,uka wifuza kujya mu rukundo, igihe ni icyo.

Iyo wamaze kwiyubakora ubuzima;ukaba udashaka umugabo wo kugucyemurira utubazo tw’amafaranga ahubwo ushaka urukundo nya rukundo,icyo gihe amaso yawe ntazareba imirari. Urushako si ubucuruzi n’amafaranga. Nihagira ukwegera cyangwa nawe nugira uwo ushaka,bizaba bitewe n’urukundo n’icyifuzo cyo kubaka,atari icyo kumurangirizaho ibibazo by’amafaranga.Uramenye ko no ku basore ari uko,niba nta buzima bwe yubatse nkawe,ubwo azanywe no gushaka umugore uzamukemurira utubazo tw’amafaranga. Ntukemerere umuntu ukubeshya urukundo kandi agenzwa n’ifaranga.

3. Ntuzashake umugabo kubera igitutu cy’ababyeyi bawe (puresha) cyangwa cy’urungano rwawe rwamaze gushaka

Hariho ababyeyi nabo bashora abana babo mu rushako kandi batazabafasha kurwubaka. Ngo na n’ubu nturabona umusore mukundana? Uracyakora iki hano? Uzava iwanyu ryari nk’abandi? Uzashyira imugongo ushaje? Bagenzi bawe mungana ubona batuzukuruje? Cyangwa wararozwe ntitwabimenya?Ikibazo bene abo babyeyi bagira,birengagiza ko cyangwa ntibazi ko,ibihe byahindutse.Uko bashatse siko abana babo bazashaka.

Soma nanone:Ihinduramyumvire: “gushaka” ntibisobanura “kubyara”, kandi kubyara si ukwiteganyiriza! Soma byinshi kurushaho!

4.Gushaka no kudashaka byose kimwe:abashatse sibo bishimye kurusha abatarashaka,kandi abatarashatse nabo ntibishimye kurusha abashatse.

Hari abagera ho bakiheba burundu,abakobwa barengeje imyaka 30 uzasanga bibwira ko byabarangiranye. Ariko se ibiki byakurangiranye? Gushaka se birimo agakiza? Ntukemere gutobangwa mu byiyumvo n’abagabo bagufatirana mu myaka yo kwiheba ngo barusheho kukwangiriz ubuzima kuko nyuma yo kukwishimishaho bazakujugunya kandi uzasanga ari bwo wihebye kurusha uko wari mbere.

Indi ngingo utasomye: “ISHYINGIRANWA (MARRIAGE)NI IKIGEGA CYUZUYE UMUNEZERO”-Nibyo? Sibyo?

Ese mugira ngo abashatse bose barishimye? Ahubwo se ni bangahe bashatse bishimye rwose? Shakisha amakuru. Uzasanga abagabo benshi bashatse bata abagore babo bakajya gushakira ibyishimo ahandi, hamwe n’abagore bashatse bata abagabo babo bakajya gushakira umunezero ku bandi bagabo mu gihe wowe wibwira uti “ninshaka umugabo nzanererwa”

Gushaka ni byiza ariko ntibirimo agakiza. Gushaka bifite ibyiza byabyo harimo no kugira abana bafite ababyeyi bombi bagakurana uburere bwa babiri,kandi byungura umuryango. Ariko ku ngingo yo kwishimira ubuzima no kubaho unyuzwe,urushako sirwo ruzabikuzanira.Urebye nabi,rwagukura n’aho wari uri.

1kor.7:38.Nuko rero ku bw’ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.

Indi nkuru bisa: Ubutekamutwe mu bukwe:Isomere iyi film ndende iryoshye ya “James” na Irina

5. Nta myaka yo gushaka ibaho,na mirongo ine ndetse na mirongo itanu barashaka

Kwishima ntibigira imyaka.Icy’ingenzi ni ugutegura neza igihe cyawe kizaza wirinda kwishora mu bikwangiza ukiri muto aha ngo urashakisha ibyishimo. Niba koko wifuza gushaka ukaba ubona imyaka igusiga,wicika intege.Imyaka ni imibare gusa.Mu myaka yigiye hejuru naho barashaka kandi bene izo ngo nizo zikomera kurusha izahutihuti zo mu bwana. Icya ngombwa ni ukwiga,ugashaka akazi,ukagira konti yawe ya banki,ukitunga ukihaza,hanyuma ukitwara neza.Bene abo bagore barabuze,niba wifuza kongera agaciro kawe rero,unyumvire.Hari byinshi nanditse mu ngingo zinyuranye zagufasha kuri iyo ngingo,ubwo rero ntubure gusoma izindi ngingo nyinshi ziri kuri iuru rubuga rwa www.prof-maurice.com

Murakarama,

Mwalimu Hakizimana Maurice.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

713 thoughts on “BAKOBWA:KUGUMIRWA BITERWA N’IKI? ESE NI NGOMBWA GUSHAKA KUGIRA NGO TWISHIME? MWIGIRE HINO MBABWIRE!

  1. Играйте РЅР° деньги Рё получайте удовольствиe.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  2. Ставь РЅР° деньги Рё выигрывай легко!: balloon game – balloon казино

  3. Игровой автомат Ballon дарит СЏСЂРєРёРµ эмоции.: balloon игра – balloon казино

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *