
Auteur: HAKIZIMANA Maurice
Hashize imyaka hari igihuha kibica bigacika: ngo Brigitte Macron si Brigitte.Bakwije ibihuha hose ko yaba ari umugore wavutse ari umuhungu akigira umugore.
Mu Bufaransa byatangiye gucicikana kuva muri 2017. Ariko kuva muri Mutarama 2025, byakwirakwiriye isi bivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Amerika ninde wahatwitse? Ni umugore witwa Candace Owens, umunyapolitiki wo ku ruhande rw’abahezanguni b’iburyo wo ku ruhande rwa Trump. Afite abayoboke benshi akurikirwa n’abantu batagira ingano ku mbuga nkoranyambaga. Ni umu influenceuse. Yahinduye ibyo bihuha mo videwo yise « Becoming Brigitte », ndetse asohora n’igitabo cyabyo cyacurujwe cyane. Ibyo byatumye igihuha gisakara hose.

Brigitte Macron i Paris, ku wa 17 Nyakanga 2025.📸 ALAIN JOCARD / AFP
Iyi nshuro ariko, Brigitte n’umugabo we Macron bararambiwe, bari kuvuga ngo : STOP. Iki gihuha kigomba GUHAGARARA! Muri Nyakanga bashyikirije inkiko zo muri Amerika ikirego cyo gusebanya barega Candace Owens. Umwunganizi wabo mu mategeko, Tom Clare, yabihamije ku wa Gatanu, tariki 19 Nzeli.
Ubutumwa bwe burumvikana neza: Brigitte Macron azerekana gihamya « zihuje na siyansi » y’uko yavutse ari umugore nyawe (umugore wavutse ari igitsina gore). Hazaza abahanga b’inzobere bazatanga ubuhamya bwa siyansi. Hazanerekanwa amafoto ye bwite: Brigitte atwite, Brigitte ari kumwe n’abana be.
Si ibintu byoroshye kuri uyu muryango. « Birababaje cyane », nk’uko Tom Clare umwavoka wabo abihamya. Ariko uwo muryango urashaka « gushyira iherezo kuri ibi bihuha burundu ».
Mu Bufaransa, abagore babiri (Natacha Rey na Amandine Roy) bakatiwe muri 2024 bazira gukwirakwiza ibitekerezo bimeze gutyo. Babanje gutsindwa, ariko uyu mwaka barajurira. Ubu urubanza ruri imbere y’Urukiko rw’Ikirenga.
Nibyo— Kuva Paris kugera Washington, uyu muryango w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa uri kurwana urugamba. Biteguye guha urukiko gihamya gifatika mu rwego rwo guhagarika burundu iki gihuha.

Brigitte Macron amaze imyaka ari intabwe y’ibihuha byibasira abahindura igitsina.
📸 REUTERS / Manon Cruz
MU NCAMAKE
- Ku wa 23 Nyakanga, Emmanuel na Brigitte Macron bareze muri Amerika Candace Owens, umunyamakuru n’umunyapolitike wo ku ruhande rwa Trump, wasakaje ibihuha bivuga ko Brigitte yavukanye igitsina cy’abagabo.
- Umwunganizi wabo Tom Clare avuga ko bazazana ubuhamya bw’abahanga ndetse n’ibimenyetso « by’ubumenyi » bigaragaza ko ibyo birego ari ibinyoma. Yemeza ko ari « ibintu bibabaje cyane » kuri uwo muryango, ariko ko bazanasaba indishyi « mu rugero » kugira ngo bihagarike iibndi buhuha ngambanirambaga byo guharabikana.
- Icyarimwe mu Bufaransa, Brigitte Macron akomeje no guhangana n’izindi manza: gusaba ko urubanza yatsinzemo Natacha Rey na Amandine Roy bakwirakwije iki gihuha hano rwemezwa, ndetse no kurega abandi bantu icumi bashinjwa kumukorera ihohoterwa n’iharabika ryo kuri internet.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron bageze i Downing Street, ku wa 9 Nyakanga 2025, i Londres.
Urabibona gute se?
Mwe mutekereza iki ku bihuha biba bigamije kwangiza izina ry’umuntu?
Ese koko birakwiye ko madamu wa perezida wa Repubulika ajyana mu nkiko iki kibazo kugira ngo ahabwe ubutabera?
Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
👉 Kurikira channel yanjye ya WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Kurikira paji yanjye ya Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
KWAMAMAZA
🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :
“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”
Rainx Drive is the Best Cloud Storage Platform
https://shorturl.fm/yeF8U
https://shorturl.fm/NQbQu
Bokep Indonesia, SITUS PORNO link phissing
https://shorturl.fm/WKUax