Nicolas Sarkozy yakatiwe imyaka 5 y’igifungo mu rubanza rw’amamiliyoni yakiriye nk’inkunga zo mu ibanga avuye kuri Muammar Kadhafi wo muri Libiya

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

Inkuba irakubise muri politiki y’u Bufaransa: Perezida Nicolas Sarkozy, yakatiwe n’Urukiko Rukuru rw’i Paris gufungwa imyaka itanu y’igifungo, ariko azajyanwa muri gereza nyuma y’igihe gito (iminsi 30), mu rubanza rwerekeye amafaranga yo gufasha ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2007 byaturutse muri Libiya.

Urubanza rw’amateka

Ni ubwa mbere bibayeho ko uwahoze ari perezida w’u Bufaransa akatirwa igihano cy’igifungo kubera kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi. Sarkozy ariko yagizwe umwere ku cyaha cya ruswa. Ubushinjacyaha bwari bwasabye imyaka irindwi.

Urukiko rwasomye imyanzuro : nubwo ibimenyetso byerekana ko amafaranga y’Abanya-Libiya yageze mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Sarkozy bitagaragara neza, amasezerano ya ruswa hagati y’abari hafi ya Kadhafi n’itsinda rya Sarkozy yo aragaragara neza.

Igihe cyo kwitegura mbere yo gufungwa

Perezida wahoze ku butegetsi ntabwo arahita afungwa ako kanya nk’abo bareganwaga babiri, kuko urukiko rwamuhaye ukwezi kumwe ngo abanze yitegure mbere yo kujya muri gereza. Abacamanza basobanuye ko Sarkozy yitabiriye urubanza buri munsi kandi akagaragaza ubufatanye.Ntiyagoranye.

Imbere y’itangazamakuru, Nicolas Sarkozy yavuze ko ibyabaye mu rukiko “ari ibintu bikomeye cyane ku mategeko n’ubutabera mu Bufaransa” kandi byangiza “icyizere abaturage bashobora kugirira ubutabera.” Yatangaje ko azajurira kandi yemeza ko “ari umwere.”

“Niba bashaka ko njya kuryama muri gereza, nzajya muri gereza nemye rwose,” niko Sarkozy yavuze asoza urubanza.

Abareganywe na we

  • Éric Woerth, wahoze ari umubitsi w’ayo matora, yagizwe umwere.
  • Claude Guéant yakatiwe imyaka 6.
  • Brice Hortefeux yakatiwe imyaka 2.

Icyemezo gifite ingaruka muri politiki

Mu by’amategeko, Sarkozy yarokotse icyaha cya ruswa kuko icyo gihe atari perezida, ahubwo yari umukandida. Ariko abacamanza bavuze ko yifatanyije mu mugambi w’abagizi ba nabi, kandi icyo gihe yari amaze kuba minisitiri ugomba kubahira no kurinda Itegeko Nshinga.

Iyi mpamvu y’urukiko ni isomo rikomeye: ubutabera bw’u Bufaransa bweretse isi ko n’uwahoze ari perezida atari hejuru y’amategeko.

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

👉 Komeza unkuri kuri WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Komeza unkuri kuri Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

2 thoughts on “Nicolas Sarkozy yakatiwe imyaka 5 y’igifungo mu rubanza rw’amamiliyoni yakiriye nk’inkunga zo mu ibanga avuye kuri Muammar Kadhafi wo muri Libiya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *