
Mwalimu :HAKIZIMANA Maurice
Abajijwe impamvu u Rwanda rutagira umushahara fatizo,Minisitiri w’intebe akaba na shefu wa guverinoma y’u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva yasubije ati “Nitwongera umusaruro n’ibyo kongera umushahara bizikora”. Bizikora? Koko se? Ntabwo byikora,birategurwa kandi ni guverinoma igena (feuilles de route): ibikorwa,uburyo bikorwa; igihe bikorwa, n’umusaruro bitanga.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko “ibyo kongera umushahara bizikora”
Muri 2026 ntibikwiriye ko abakozi bakora bahembwa umushahara w’ukwezi utanamaza umukozi icyumweru kimwe. Izamuka ry’ibiciro ku masoko rigomba kujyana n’ibyo abakozi batahana.
Umushahara ugomba guhangana n’ibiciro by’ibiribwa,ubukode,imyambaro,imiti n’amafaranga y’ishuri. Atari uko bimeze,uwo mukozi aba akoreshwa ubucakara; agakora nabi kandi n’umukoresha ukoresha umukozi ushonje, utabasha no kwigurira imiti arwaye,ntacyo yunguka ugereranyije n’umusaruro utangwa n’umukozi wishimye.
Igisubizo cya Minisitiri w’intebe cy’uko ibintu bizikora,ntikinyuze abakozi, abakoresha, ndetse n’abahanga cyangwa abanyeshuri mu by’ubukungu.
Muri iyi nyandiko,ndagerageza kugaruka ku bintu ubusanzwe byagombye kuba mu bikorwa biteganywa na guverinoma (feuilles de route) kugira ngo ubukungu buhagarare neza kandi abaturage bahangane n’ibiciro byo ku isoko.
Ibi ngiye kwandika hano nibyo byagombye kuba byarakozwe mu myaka nka 20 ishize kugira ngo uyu munsi iki kibazo cy’umushahara fatizo kibe cyarakemutse. Icyakora nta rirarenga,bikozwe ubu, mu myaka nka 20 iri imbere cyazakemuka neza kandi birambye.
Si ubwa mbere nkoze inyandiko zivuga ku ifaranga no ku bukungu. Ushobora kongera kureba inyandiko nakoze muri 2024 igira iti Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro cyane muri uyu mwaka: Guta agaciro k’ifaranga biterwa n’iki?. Aho nibanze cyane ku kuzamura agaciro k’ifaranga n’ibyakorwa ngo ridata agaciro. Nanone wareba inyandiko nakoze vuba aha igira iti BNR yatumbagije inyungu fatizo iyivana kuri 6.75 % iyigeza kuri 7.25%:Bisobanura iki? Birahindura iki ku buzima busanzwe? aho nibanze cyane ku kuntu BNR ihaye za Banki zose uruhushya rwo kuzamura inyungu ku nguzanyo ni uko gutanga inguzanyo bikarushaho guhenda ndetse no ku mafaranga y’ubwizigame.
Ubu noneho reka ngire inama ntanga kuri iyi ngingo nshya yo gushyiraho umushahara fatizo mu gihugu.

Umushahara fatizo (salaire minimum) ugirira akamaro igihugu n’abakozi mu buryo butandukanye:
Ku bakozi
- Urinda ubukene bukabije: utuma umukozi adahabwa umushahara muto cyane utamufasha kubaho.
- Uha agaciro umurimo: ushyiraho urwego ntarengwa umukoresha agomba kubahiriza.
- Utezimbere imibereho: abakozi bashobora kubona ibiribwa, ubuvuzi, uburezi n’ibindi by’ibanze.
- Ugabanya akarengane mu kazi: wirinda ko bamwe bakoreshwa nabi bakishyurwa amafaranga make cyane.
Ariko kandi uko ibintu biteye ubu mu Rwanda, gushyiraho itegeko ry’umushahara fatizo ntibishoboka. Dore ibigomba kubanza gukorwa
A. Ubundi dore uko umusaruro mwinshi (Production) uzaboneka
(1).Mugarure ubuhinzi ngandurarugo na ngengabukungu!
Ubuhinzi bukora neza butanga ibiribwa bihagije, ibicuruzwa byoherezwa hanze, ndetse n’akazi ku baturage benshi.
(2).Mugarure za nganda nto nyinshi mu gihugu: Kubaka inganda, ibikorwa remezo, no gushora imari mu bucuruzi bituma haboneka imirimo mishya n’umusaruro ukazamuka.
(3).Mugarure bwa burezi n’ubumenyi ngiro mu gihugu hose bujyamo abana barangije purimeri aho biga ububaji,ububumbyi,ubudozi,ubwubatsi,amazi,amashanyarazi,…kandi bige byose mu Kinyarwanda!
Abaturage bafite ubumenyi n’ubushobozi bakora neza, bakihangira imirimo, kandi bakazana udushya twongera umusaruro.
(4)Ikoranabuhanga n’udushya bijyanye n’iki gihe:
Gukoresha ikoranabuhanga bigabanya igihe n’ikiguzi cyo gukora ibintu, bikazamura inyungu.
B. Ikibazo gikomeye ariko ni politike : Imiyoborere myiza n’umutekano w’ibintu n’abantu!
Iyo igihugu kigendera ku mategeko, cyubaha abaturage bacyo, kibaha umudendezo wo guhanga uturimo, bakizera umutekano w’ibyo bakora,ntawe ubaka ruswa cyangwa imisanzu (itari imisoro yemewe), abashoramari n’abaturage bakora ibikorwa by’ubukungu bafite icyizere.
Ibyo bituma ifaranga ritembera mu gihugu imbere,kugurisha ibicuruzwa imbere mu gihugu no hanze yacyo byongera amafaranga yinjira n’umusaruro.
Iyo abaturage n’igihugu bizigamira(mu bigega na za banki) kandi bigakoresha neza umutungo bifite, bibafasha gushora imari mu bikorwa bibateza imbere.
Muri make, ubukungu bw’igihugu n’ubw’abaturage buzamurwa cyane n’umusaruro mwinshi w’imbere mu gihugu, ishoramari, uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro, ikoranabuhanga, n’imiyoborere myiza idahungabanya uturimo ubuhinzi n’ubushabitsi bw’abaturage!
Ibi byose bifasha abaturage kubona akazi, kongera amafaranga binjiza, no kuzamura imibereho yabo.
Ibindi ni politike,ni siasa si siyansi! ![]()
Isomo rirumvikanye? Ni ah’ubutaha.
Mukomere
Iyi si,

Prof HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga ufite impamyabumenyi ya master mu burezi yakuye muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu yakuye muri Sorbonne Université. Afite kandi impamyabushobozi (titre professionnel) mu by’ubukerarugendo n’icungamutungo yahawe na Ministère du Travail et des Solidarités/Région Parisienne.Ni umwarimu akaba n’umukozi wa Cité internationale universitaire de Paris.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
Wanamwandikira kuri e_mail: m.hakizimana@isfec-idf.net cyangwa kuri Whatsapp No:+33 7 58 90 35 49.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

https://shorturl.fm/G2iCx