
Hano hari umukobwa uvuze ko Mutzig harimo ibiryo. Ese nibyo? Ese koko muri Mutzig habamo «ibiryo»? Niba ari byo se, habamo «indyo yuzuye»? Watungwa na Mutzig ukagira amagara mazima? Ndagerageza kuguha igisubizo cyumvikana muri iyi nyandiko.
Soma:Menya amavu n’amavuko y’inzoga ya Mützig

Intungamubiri ziba muri byeri
Muri byeri zose (nka cya Mutzig) harimo ibinyampeke (uburo, amasaka,ingano,n’ibindi) , harimo na houblon, amazi n’umusemburo. Ibyo ni ibiryo rwose kuko harimo intungamubiri nka za glucides résiduels, ibinyamasukari,za protéines na za acides aminés(kubera ingano/uburo),za vitamines B nkeya,(cyane cyane byeri zigira itende zitayunguruye bikabije) ;imyunyu-ngugu nka potassium,magnésium na phosphore, ukongeraho na alukolo burya nayo ni ibiryo! Alukolo yinjiza za calories (ku rugero nibura rwa 7 kcal ku igarama imwe)!.Ubwo rero ni byo, koko,Mutzig irimo ibiryo!
Soma: Menya amavu n’amavuko ya Primus

Byeri si indyo yuzuye
Ariko rero,ntimwishuke ko watungwa na byeri ukabaho: Umubiri ukenera indyo yuzuye ngo ubeho: murye murya(nibiboneka).
1. Ibyubaka umubiri nk’inyama ibishyimbo n’amafi.
2. Ibirinda indwara(nk’imbuto n’imboga)
3. Ibitera imbaraga (nk’ibinyampeke,ibinyamasukari karemano, ibinyamafufu nk’ibirayi,…)

Mwibuka kunywa amazi,gukora sport no kuruhuka.
Oya rwose,ntiwatungwa na Mutzig gusa ngo ugire amagara mazima!
Soma kandi: Ntibavuga Volte d’alcool bavuga Volume d’alcool

Isomo rirarangiye
Ikibazo? ![]()
Iyi si,
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
