Kuri jye, umugore si umubiri,si imisaya!

UmwanditsiHAKIZIMANA Maurice

Isi y’ubu iribeshya,
Iyo ibona umugore
Nk’ugarukira ku isura ye gusa,
Ku maribori n’ubwiza bw’ibibero bye,
Ku misaya no mu maso he,
Cyangwa ku buryo yarimbye,yambaye.

Uribeshya cyane,
Niba icyo wita umugore ari ibyo uhita ubona gusa
Niba ari indoro ye yoroshye gusa,
Niba ari amaguru ye,n’ikiyarimo gusa,
Cyangwa kwa kumwenyuranimbereka kwe!

Umugore,kuri jye,
Ni imyitwarire,
Ni ituze atanga,
Ni uko areba,yubaha,
Ni uko avugana ituze iteka,
Ni uguceceka,yavuga ntashire isoni.

Umugore,kuri jye,
Ni ubwenge bwe,ni mu mutwe,
Ni ubwitange bwe,
Ni ubuntu buhishe muri we.

Umugore kuri jye,
Ni uwita ku by’urugo rwe,
Ni urinda isuku yarwo n’abarwo,
Ni umubyeyi w’umunyempuhwe,
Ni uwubaha isezerano yagiranye n’umugabo we.

Umugore w’ukuri,kuri jye,
Ni udahirahira guhangana n’umugabo we,
Ni ukuboko kw’iburyo k’umugabo we,
Ni uha icyubahiro n’ikuzo umugabo we,
Ni uganduka mu bwiyoroshye,wubaha cyane,
Ni utikomeza, n’ubusanzwe umugore ntakomera,aroroha,
Ni umenya umwanya we akawugumamo ku bw’urukundo n’amahoro.

Umugore kuri jye,
Si isura ye,si umubiri,si imisaya!
Ni urumuri rw’urugo,
Ni umutima w’urugo,
Ni ubutwari bwe,
Ni ukudashira isoni mu migenzo ye yose,
Ni ubushobozi bwo guhindura inzu
Mo urugo,mo umuryango,


Umugabo nyawe,umugabo w’ukuri,
Umugabo ureba neza,utari impumyi,
Umugabo w’ubwenge,w’imbaraga
Ntatwarwa n’isura iyi yo ku maso gusa.
Akunda ibyo abandi batabona,
Areba ibirenze isura y’imbere n’iyo mu gikari.

Umugore mwiza yubaka urugo,
Umugore mwiza ntarwaza umutima umugabo we.
Umugore muzima si amarira,agahiri n’agahinda mu rugo.
Umugore mwiza si isura ni icyihishe muri we,
Umugore mwiza ni urukundo rwa buri munsi
Umugore nk’uwo ni umugisha: ni ibyishimo mu muryango.

Iyi si

🖋️Yanditswe na Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
📲 Kuri WhatsApp : Kanda kuri WhatsApp
📘 Kuri Facebook : Kanda kuri Facebook

7 thoughts on “Kuri jye, umugore si umubiri,si imisaya!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *