
Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice
Uyu mugabo arimo kwibaza niba umwana ari uwe cyangwa niba umugore we hari ibanga yamuhishe.Aragira ati: “Umwana wanjye aherutse kurwana araremba, akenera ko bamutera amaraso. Nuko ngiye kuyamuha, bakora ibizamini bambwira ko tudahuje, ko ntashobora kuyamuha. Umugore wanjye ndi kumubaza umuntu babyaranye akampakanira anyemeza ko nta wundi. Nkore iki?”
Indi nkuru wasoma:ADN, IGITABO CY’UBUZIMA

I. Ese ni ihame ko umwana waba ahuje itsinda ry’amaraso (groupe sanguin) na se na nyina?
Ababyeyi ntabwo buri gihe baba bahuje ubwoko cyangwa itsinda ry’amaraso(groupe sanguin) n’abana babo.
(1) Amaraso y’umwana atangira kwirema hashize igihe gito asamwe.
(2) Ababyeyi bombi batanga ADN/DNA ni ukuvuga uturangasano cyangwa umurage w’ibigize umwana muri rusange, ariko si amaraso buraso bamuha.
(3) Umwana akurira mu nda ya nyina afite amaraso ye bwite yihariye kandi ntiyivanga n’aya nyina umutwite.
Umugabo ufite Itsinda ry’amaraso bwa A, n’umugore ufite B; bazaha abana babo ADN/DNA buri wese atange 50%.Bitewe n’amaraso yabo, abana bashobora kubyara barimo abafite itsinda ry’amaraso (groupe sanguin ) A, B, AB, na O.
Soma nanone:ADN: KUMENYA UBWOKO BWAWE N’INKOMOKO YABWO YA KERA CYANE UKORESHEJE IBIPIMO BYA ADN.
II. Tumenye amatsinda y’amaraso (groupes sanguins)
UMUGABO ufite A (umurage w’amaraso ye ukaba ari AO) ahuye n’umugore ufite B (umurage w’amaraso ye ukaba ari BO):
Bashobora kubyara umwana wa O. Icyo gihe azaba yakuye umurage wa O ku babyeyi bombi. Umurage w’uyu mwana wo uzaba ari OO.
Bashobora kubyara umwana wa A. Icyo gihe azaba yakuye umurage wa A kuri papa, n’umurage wa O kuri mama. Umurage w’uyu mwana wo uzaba ari AO.
Bashobora kubyara umwana wa B. Icyo gihe azaba yakuye umurage wa O kuri papa, n’umurage wa B kuri mama. Umurage w’uyu mwana wo uzaba ari BO.
Bashobora kubyara umwana wa AB. Icyo gihe azaba yakuye umurage wa A kuri papa, n’umurage wa B kuri mama. Umurage w’uyu mwana wo uzaba ari AB.
IBINDI BISHOBOKA:
Umugabo ufite A (umurage w’amaraso ye ukaba ari AA) n’umugore we ufite B (umurage w’amaraso ye ukaba ari BB):
Ntibashobora kubyara umwana wa O.
Ntibashobora kubyara umwana wa A.
Ntibashobora kubyara umwana wa B.
Bashobora kubyara umwana wa AB gusa. Azakura umurage wa A kuri papa, n’umurage wa B kuri mama. Umurage w’uyu mwana wo uzaba ari AB.
MURI MAKE
Buri muntu aba afite ubwoko bw’amaraso bukomoka ku mirage ibiri:umurage yahawe na mama n’umurage yahawe na papa.
Abantu bo mu itsinda ry’amaraso A barimo ibice 2: Harimo abafashe umurage wa A (ku babyeyi bombi). Aba batunze umurage wa AA. Baraga abana babo A gusa.
Hari abandi bafashe umurage wa A ku mubyeyi umwe, kongeraho uwa O wavuye ku wundi mubyeyi.Aba batunze umurage wa AO. Baraga abana babo A cyangwa O.
Abantu bo mu itsinda ry’amaraso B barimo ibice 2: Harimo abafashe umurage wa B (ku byabyeyi bombi).Aba batunze umurage wa BB. Baraga abana babo B gusa.
Hari abandi bafashe umurage wa B ku mubyeyi umwe, kongeraho uwa O wavuye ku wundi mubyeyi.Aba batunze umurage wa BO. Baraga abana babo B cyangwa O.
Abantu bo mu itsinda ry’amaraso AB bose umurage wabo ni umwe: Bafashe umurage wa A ku mubyeyi umwe, bongeraho uwa B wavuye ku wundi mubyeyi.Aba batunze umurage wa AB. Baraga abana babo A cyangwa B.
Abantu bo mu bwoko bwa O bose bafite umurage usa:Bose baba barafashe umurage wa O ku babyeyi bombi.
Aba batunze umurage wa OO. Baraga abana babo O gusa.
Umurage utanga amaraso ya O ntabwo wigaragaza iyo atari wo umwana yakuye ku babyeyi bombi.
Soma nanone:ADN, IGITABO CY’UBUZIMA
Bisobanuye iki?
Iyo umubyeyi umwe aguhaye O undi akaguha ubundi bwoko bw’amaraso, wowe uhita ugaragaza bwa bundi bundi, O igasigara ikwihishemo. Birasobanura ko n’ubwo icyo gihe uba udafite amaraso yo mu bwoko bwa O, ariko uba ushobora kuyaraga umwana wawe.
Wari Uzi ko: Abantu benshi ku isi ni abafite ubwoko bw’amaraso bwa O?

Mu moko y’abazungu n’abasa nka bo bahana amaraso muri ubu buryo
Hari n’abandi benshi baba bifitemo uwo murage, bityo baba bashobora kuwuraga abana babo. Urugero:
Umugabo ufite amaraso ya A ariko umurage we ari (AO) n’umugore ufite amaraso ya B (ariko umurage we ari BO), bashobora kubyara umwana wa O (ufite umurage wa OO), kuko bombi bamuhaye Umurage wa ya O yihishe mu maraso yabo.
Bityo aba babyeyi ntabwo bazigera baha uyu mwana wabo groupe ya O. Ni bo bayamuraze, ariko bo si yo bo bafite. Ntabwo bababarirwa mu bemerewe kuyamuha.
Twirengagije ibya rhesis:umuntu wa O aha amaraso abandi bose, ariko we ayahabwa gusa n’undi wa O.Umuntu wa AB ahabwa amaraso n’abandi bose, ariko we ayaha gusa undi wa AB.
III.Umwanzuro
Ubwo rero uyu mugabo urimo kwibaza niba umwana ari uwe cyangwa niba umugore we hari aho yanyuze kubera gusa kudahuza groupe sanguin n’umwana we bityo akaba atabasha kumwongerera amaraso ni ikibazo cyo kutamenya gusa! Umwana wawe muhuza ADN/DNA ariko si ihame ko muhuza itsinda ry’amaraso (groupe sanguin).

Abantu bose basigaye bahana amaraso muri ubu buryo
Iyi si

🖋️Yanditswe na Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
📲 Kuri WhatsApp : Kanda kuri WhatsApp
📘 Kuri Facebook : Kanda kuri Facebook
KWAMAMAZA
🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :
“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”