ADN: KUMENYA UBWOKO BWAWE N’INKOMOKO YABWO YA KERA CYANE UKORESHEJE IBIPIMO BYA ADN.

Hakizimana Maurice

Mu gice kibanza,nagerageje gusubiza ibi bibazo:(kanda hano ubanze ubisome kuko ibi ni ibikurikira ho)

I.ADN ni iki? II. ADN ikora iki mu kinyabuzima? III.Ese umuntu agira ADN z’ababyeyi be? IV.Ese ikizamini cya ADN cyanyereka abo dufitanye isano se,uretse ababyeyi banjye gusa?

Ubu noneho reka dusuzume ikibazo cya V.

V) ESE ADN YAKEMURA IKIBAZO CYO KUMENYA UBWOKO BWAWE? INKOMOKO YAWE YA KURE? IBISEKURU?

Mu bantu bazwi bagize amatsiko yo kumenya UBWOKO bwabo n’INKOMOKO yabwo bakajya kwifatisha ibizamini bya ADN ku bw’amatsiko, kandi bakaza no kubyitangariza,harimo:

1.H.E Paul KAGAME(perezida)

2.Mr Michel SARDOU(umunyamuziki)

3.Mrs Meghan MARKLE(umu star wa Hollywood,akaba umukazana w’ibwam,mu Bwongereza)!

Kuva Sir Alec JEFFREYS, umudogiteri mu by’iyororoka(génétique) yavumbura ADN mu mwaka wa 1985 ibizami byayo bigatangira gukoreshwa muri 1987,siyansi yayo yateye imbere buhoro buhoro.

Ubu dushobora kumenya INKOMOKO n’UBWOKO bwacu bwa kera cyane,ariko witonde,ushobora gusanga ubwoko wibwiraga ko ari bwo bwawe atari bwo bugutembera mu maraso!

ADN ipima abakurambere bawe bo mu muryango wa so (ancêtres patrilinéaires), binyuze mu gupima ADN y’akagingo kitwa chromosome Y (kitwa nanone ADN-Y cyangwa Y-ADN) kakaba ari ko kava kwa ba So (igisekuru) gusa.

BIKORWA BITE?

Laboratwari mpuzamahanga zikomeye zifite ubuziranenge bwa ISO 17025 zibitse ama ADN y’amoko y’isi yose n’inkomoko zose bita iz’ifatizo (references)! Iyo ukoresheje ikizamini bahita bashyira ADN yawe mu mashini ya karahabutaka(system) ikabereka aho ushobora kuba ukomoka kurusha ahandi.

Ni ibihe bisubizo abo batatu mvuze (nibo nabahitiyemo) babonye ku bihereranye n’UBWOKO bwabo n’aho BAKOMOTSE kera cyane?

1.Paul KAGAME

We ubwe yarivugiye ati: “Nabikoze mu ibanga ariko, ntacyo,reka mbivuge: nafatishije ibipimo bya ADN kubera amatsiko gusa,nta kindi(…)Naratunguwe:nasanze ndi imvange ya byose idasanzwe!(mélange génétique complexe)!Nawe se, basanze ndi umunyAfurika ho agace, umunya BURAYI ho akandi gace,bansangamo n’ubunyAZIYA (aha ntiyatanze imibare igaragaza buri nkomoko ku %).Ku by’amoko ya hano,BASANZE NTARI UMUTUTSI,ahubwo mvanze mo n’UBUHUTU”(Nabikuye mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique:https://www.jeuneafrique.com/…/paul-kagame-lafrique-na…/…..)

2.Meghan MARKLE

Yagize ati “Hashize imyaka mike nkoze ibizami bya ADN.(…) natunguwe no gusanga muri jye imbere ndi umunya NIJERIYAKAZI ku kigero cya 43%”. (aha we yavuze imibare y’ingano y’ubunyanijeriyakazi bamusanganye,ariko ntiyavuze ubundi bwoko bamusanzemo)!

3.Michel SARDOU

Yagize ati “Byarantunguye biranantangaza,bakoresheje ibizamini bya ADN ngo menye INKOMOKO yanjye nyakuri. Mu mutwe wanjye nari nzi ko hatembamo amaraso y’Ubutaliyani kuko Data ni Umutaliyani kanuni….Muzi ibyo ADN yankoze? Basanze mfite uturaso tw’UBUTALIYANI 10% gusa.Ahandi basanze ndi imvange y’amaraso ya EKOSE,Gallois na IRLANDE”.

Nawe niba ukunda ubwoko bwawe cyane uzakoreshe ADN uzahita uhinduka,usange amaraso y’ubwoko wanga ariyo agutembamo!

Mperutse kubabwira abirabura babiri babyaye umuzungu buzungu,bakoresha ADN bagasanga ni uwabo bombi 100%! Iyo bakoresha ikindi kizami cya ADN cyo gushakisha inkomoko bari gusanga bafitemo amaraso y’abazungu mu ngirabuzimafatizo (cellules) zabo zigenga iby’iyororoka(gênes)!

None se ko n’abazungu buzungu bisangamo amasano n’abirabura batigeze bamenya na rimwe,cyangwa bakabyara umwirabura Gakara kuzuye?

UMWANZURO

Ibizamini byo gushaka kumenya ubwoko bwawe n’inkomoko yawe bigaragaza buri gihe ko burya amoko ari twe twayiremeye, ko muri biologie yacu harimo ibinyuranye n’ibyo twibwira.

Mu gice gikurikiraho :(ADN, BIBILIYA N’IMANA)! [Biracyaza……]

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

685 thoughts on “ADN: KUMENYA UBWOKO BWAWE N’INKOMOKO YABWO YA KERA CYANE UKORESHEJE IBIPIMO BYA ADN.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *