Illuminati na Franc-maçonnerie: Bibaho koko? ni bimwe?

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Ndasubiza umusomyi wanyandikiye. Illuminati na Franc-maçonnerie: Bibaho koko? ni bimwe?

1. Illuminati: Uragira uti ese ibaho koko?

Illuminati yari umuryango nyamuryango washingiwe mu Budage mu mwaka wa 1776! Perezida fondateri wawo ni bwana Adam Weishaupt.Wari ugamije iki?

(1)Kurwanya ubujiji n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Kiliziya Gatulika y’i Roma n’ingoma zose za Cyami hirya no hino muri iyi si

(2) Gushyira imbere ya byose ubwenge, ubumenyi n’ubwisanzure mu gutekereza (gukoresha umutwe neza)!

Umuryango wa Illuminati ntukiriho! Wamaze igihe gito cyane* kuko waciwe mu mwaka wa 1785! Izi Illuminati wumva ubu ni ikinyoma! Ivugwaho inkuru mpimbano nyinshi zishingiye cyane ku migani n’amayobera.

Muri make,ILLUMINATI ntibaho!

2. Ese Immuminati ni iy’Abadayimoni/Satani?

Igisubizo ni oya, ntibaho ubwo rero ntaho ihuriye n’ibyo bya Satani n’Abadayimoni! Ndetse na ILLUMINATI ya kera nakubwiye haruguru nayo ntaho yari ihuriye n’iyo Satani mu buro butaziguye! Yari iy’abantu ahubwo b’abanyabwenge bakoresha neza imitwe yabo mu gutekereza cyane, no kwigomeka kuri Kiliziya Gatulika nayo yifataga nk’Imana Ku ISI!

Ibi bavuga ngo abahanzi bose bakomeye,abanyepolitike, cyangwa abayobozi b’amadini bose baba muri Illuminati nayo itabaho ni ibinyoma byambaye ubusa!

Muri iyisi habamo ibyo twita ibinyoma ngambanirambaga (théories du complot) byinshi cyane bisakara bigafatwa nk’ukuri na benshi bamiragura ibyo bumvise byose!

3. Ese illuminati yashinzwe n’amadini?

Rekareka! Ishingwa yari umuryango ahubwo utavuga rumwe n’amadini ! Wanagize uruhare mu gukangura imbaga ngo yigobotore ibinyoma by’amadini!

4. Abavuga ko ari Baringa (ibihuha)se bafite ukuri?

Yego! Ubu muri 2025 nta Illuminati ibaho! Ni baringa! Abantu bakunda guterateranya akabaye kose urugero nk’urupfu rw’umu star(icyamamare), impanuka, intambara z’isi, n’inama zikomeye hamwe n’ibyemezo bikomeye by’isi bakabihuza n’iyo illuminati, ariko rwose *nta gihamya nta kimenyetso na kimwe gifatika cyemeza ibyo bihuha.

5. Illuminati ihuriye cyangwa itandukaniye he n’aba Franc-maçon?

Illuminati nayivuzeho bihagije! Yarasenyutse, ntikibaho! Ibiyivugwaho muri iki gihe ni ibihuha ngambanirambagaa !Umuryango wa Franc-maçonnerie wo ubaho by’ukuri!

6. Umuryango wa Franc-maçonnerie cyangwa Ubufreemasoni cyangwa Abafreemasoni ni iki?

Franc-maçonnerie cyangwa Ubufreemasoni cyangwa Abafreemasoni ni umuryango mpuzamahanga wihariye, nyakuri, uriho, ukora ibikorwa byihariye bigamije ngo gushakira isi “ubumwe n’ubutabera”.

Franc-maçonnerie- ni Umuryango watangiriye mu Burayi mu kinyejana cya 14-17 (abatumva iby’ibinyejana ni mu myaka ya za 1300- 1600) utangijwe na za compagnies z’abubatsi b’ibikorwa by’amadini.[Urumvamo ubu maçon:ubufundi] Nyuma, ibyari iby’abafundi b’amadini byahindutsemo umuryango ukomeye cyane ukorera mu ibanga!

Uyu wo utandukanye n’uriya wa ba Illuminati ba kera kuko uyu wo ni idini gusa gusa n’imihango n’imyemerere nk’iby’idini risanzwe!Uyu muryango warakwirakwiriye ku isi hose, ndetse no mu Rwanda rw’ubu urahari! Hari ibihugu byinshi bya Afurika wagezemo.

(7) Ni idini rikorera mu ibanga se?

Ni nk’idini ariko ryihariye ry’abanyembaraga! Inyigisho zawo(dogmes) zishingiye ku gushakisha (1)Ubwenge (connaissance),(2) Gushyira hamwe (solidarité),(3) Ubutabera n’imyitwarire yihariye (morale)

Ese bemera Imana Nyamana? Benshi mu bawurimo bemera ko hariho Imana, ariko ntibashingira ku idini runaka.Ntabwo ari idini mu yandi ariko bafite imihango n’imigenzo byihariye! Bakorera mu ibanga rikomeye!

Ibibaranga harimo: Ubwenge (bumwe bw’amayeri) kandi bumvikana ku bimenyetso byihariye harimo kimenyetso cy’amarembo yihariye, ibimenyetso by’ijisho rimwe, impeta, imikufi n’ibindi. Banagira inyubako zabo bo bita “loges” (ingoro).

Umu free maçon winjiye vuba agenda agira amapeti buhoro buhoro kuko bararutanwa nko mu ngabo cyangwa mu basikuti!Urebye ni umuryango ukorera mu ibanga ushaka kugenzura isi mu mayeri menshi mbese nka gouvernement y’isi yose!

(7) Babaho muri avenir/future (mu nzagihe)

Urugero twe turi muri 2025 ugasanga bo bari kubaho nko muri 2070! Kubera ko buzuyemo abahanga muri science ba mbere mu isi, Intiti z’abashakashatsi, abanyepolitike bakomeye bo mu mahanga yose, cyangwa abanyenganda bafite isi mu biganza byabo baba bazi ibyo bazakenera mu myaka nka 100 iri imbere,usanga koko wabita guverinoma y’ikuzimu iyobora uyu mubumbe muri byose : siyansi,imiti,isanzure, politike, idini, inganda,intwaro,ikirere, n’ibindi byose!Kandi ntibagira imipaka y’ibihugu,ntibakunda ibihugu byabo mbere y’Umuryango!😉

Iyi si

🖋️Yanditswe na Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
📲 Kuri WhatsApp : Kanda kuri WhatsApp
📘 Kuri Facebook : Kanda kuri Facebook

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

3 thoughts on “Illuminati na Franc-maçonnerie: Bibaho koko? ni bimwe?

  1. **provadent**

    provadent is a recently introduced oral wellness supplement thats been receiving positive attention from everyday users as well as dental experts.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *