VIH/SIDA: Wari uzi ko « ushobora kugira ubwandu butanduza abandi n’iyo utakoresha agakingirizo »? Sobanukirwa icyo I = I bisobanura

Prof HAKIZIMANA Maurice

« Ubwandu butaboneka mu bipimo » ni interuro ngufi buri muntu wese akwiriye kumenya muri iki gihe iyo tuvuga kuri VIH. Umuntu ubana n’agakoko gatera Sida ariko VIH ariko afata neza imiti igabanya ubukana bwayo agera ku rwego aho ubwinshi bwa virusi mu maraso butagishobora kuboneka mu bipimo. Ibi bivuze ko virusi iba yagabanutse cyane ku buryo ibipimo bya laboratwari bitagishobora kuyigaragaza.

Kurikirana umuyoboro wanjye wa WhatsApp:WhatsApp Channel

Kurikirana kandi urupapuro rwanjye rwa Facebook:Prof Maurice kuri Facebook

Ariko icy’ingenzi kurushaho ni uko, iyo ubwo bwinshi bwa virusi bukomeje kuba ku rwego rutagaragara mu bipimo bitewe no gufata neza imiti, uwo muntu ntashobora kwanduza VIH uwo bakorana imibonano mpuzabitsina.Ubwo bwandu ntibuba bukiri ubwandu,ntibuba bucyandura. Ni aho siyansi igeze.

Ibi ni byo byiswe muri make mu magambo atatu y’igifaransa: I = I, bisobanura « Indétectable = Intransmissible », cyangwa mu Kinyarwanda: « Virusi itagaragara mu bipimo = Virusi itandurira mu mibonano mpuzabitsina. »

Ubu butumwa ni ingenzi cyane mu kurwanya ivangura, ubwoba n’imyumvire itari yo ku bantu babana n’ubwandu bwa Sida. Umuntu ubana na VIH kandi ufata neza imiti ikora neza ashobora kugira ubuzima busanzwe bw’urukundo n’imibonano mpuzabitsina, akagira umugabo cyangwa umugore utanduye VIH, bakubaka umuryango ndetse bakabyara abana bazima.

Ariko kandi, « virusi itagaragara mu bipimo » ntibivuze ko « yakize ». Virusi iba ikiri mu mubiri, bityo imiti igomba gukomeza gufatwa uko abaganga babiteganya. Ubwinshi bwa virusi mu maraso na bwo bugomba gukurikiranwa buri gihe n’abaganga n’abandi bakozi b’ubuzima.

Hari ikindi kintu cy’ingenzi tugomba kumenya: imiti ya VIH ntirinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ni yo mpamvu agakingirizo gashobora gukomeza kuba ingirakamaro mu kwirinda izo ndwara.

Zirikana ibi:
I=I bivuga INDÉTECTABLE = INTRANSMISSIBLE
Bivuga ko agakoko kaba katakigaragara mu bipimo = ntushobora kwanduza mugenzi wawe.
Iyo umuntu ubana n’ubwandu bwa Sida afata neza imiti kandi ubwinshi bwa virusi mu maraso bugakomeza kuba ku rwego rutagaragara mu bipimo, ntashobora kwanduza VIH uwo bakorana imibonano mpuzabitsina.
Aba afite ubwandu bwitwa : INDÉTECTABLE.

Akamenyetso gatukura karanga VIH/SIDA kararyamishijwe —Imyumvire kuri VIH igomba guhinduka.

Ikimenyetso kizwi cyane cya VIH ni umudari w’umutuku (Red Ribbon). Imiterere yawo yibutsa inyuguti V iryamye, ikaba yarahujwe n’igitekerezo cy’intsinzi — intsinzi abantu bizeye ko umunsi umwe izagerwaho igihe SIDA izaba yatsinzwe burundu.

Twavuye kuri: VIH = ubwoba → VIH = imiti igabanya ubukana → VIH = virusi itagaragara mu bipimo → VIH = virusi itandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Twanzure

Umuntu ashobora kuba afite agakoko gatra sida ariko VIH, agakora imibonano mpuzabitsina n’umuntu muzima,utaranduye VIH, nta gakingirizo, kandi bakabyara abana bazima,ntabanduze VIH, igihe cyose uwo muntu afata neza imiti kandi abaganga bemeje ko ubwinshi bwa virusi mu maraso bwageze ku rwego rutagaragara mu bipimo kandi agakomeza kuri urwo rwego.Ni inkuru nziza, si byo?

Isomo rirarangiye!

Hari ibibazo?

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *