Chantal n’urukundo rwe rw’amayobera na Tom

HAKIZIMANA Maurice

Dusohokana bwa mbere, nari niteze ko ambwira amagambo meza y’urukundo nk’ayo abandi basore bose babwira abakobwa.

Nka:“Urasa neza cyane” cyangwa “Wambaye neza”, “Uteye neza”…

Ibintu nk’ibyo.

Ariko we arandeba, aranyitegereza mu maso, maze arambwira ati: “Izo ngohe zo ku maso yawe… ubwo ntizatwarwa n’umuyaga!”

Ibaze! Naratangaye, ndamureba, ariko numva ndashize.

Ni gute umuhungu atinyuka kuvuga kuri make up (maquillage) yanjye? Ni umubiri wanjye, ni njye uzi ibyo ngomba gushyiraho cyangwa ntagomba gushyiraho.

Umutima numvaga ungira inama yo guhaguruka nkigendera. Nibazaga umusore utangiye kunjora gutya, uko byazagenda turamutse tumaranye iminsi.

Ariko ku rundi ruhande, nahise mbyumva ko atankunze.

Muri make, nabonaga gukomezanya na we mu rukundo ari ukurushywa n’ubusa!

Ndihangana, turicara, turakomeza turasangira, cyane cyane ko ibyo nari natumije byari biryoshye, ariko binahenze.

Gusa nk’uko bisanzwe, sinajyaga njyana mu kabari n’umusore ngo ntumize ibintu ntafitiye amafaranga yo kwishyura, kuko nzi inkuru z’abakobwa abasore bagiye basiga mu kabari batishyuye ibyo bafashe.

Muri njye, ntabwo nifuzaga kuzaseba.

Nuko ntangira kumva umushiha w’ukuntu ngiye kwiyishyurira ibyo narimo mfata, kuko nari maze kwiyumvisha ko uko byatangiye ashobora no kutishyura.

Maze turangije, serveur azana fagitire. Ngiye gufata isakoshi yanjye ngo nishyure, arambwira ati:

*“Reka wikwishyura, reka nishyure. Amafaranga wari kwishyura uyakoreshe ugura internet, nabonye ukunda kuba uri kuri social media cyane!”*

Mana yanjye!

Noneho numvise namufata nkamukubita urushyi.

Muri njye, umujinya warazamutse ari mwinshi. Nta kabuza uyu muntu ntabwo twari gukundana ngo bizavemo.

Icyumweru kimwe nyuma yaho nararwaye. Ngira umuriro mwinshi, intege ziracika, isesemi iba yose, ariko kwa muganga babura malariya. Nk’uko bisanzwe, mfata ifoto ndi mu gitanda, nshyira kuri status za social media zanjye nti:“Ubuzima burabishye. Meze nabi, nshuti munsengere.”

Birumvikana, nk’uko bigenda, abantu benshi banyandikiye banyihanganisha, banampumuriza ko nza gukira vuba. Abandi bashyiraho emojis, amasengesho, mbese numva ndashyigikiwe.

Ariko Tom we ntiyigeze anyandikira.

Mu gitondo cyakurikiyeho, nagiye kumva numva umuntu arakomanze. Ni Tom wari uje kunsura. Yari yamenye ko ndwaye, na we yabisomye kuri social media zanjye nk’abandi bose. Yari yitwaje Fanta, umukati n’amata. *Ariko, nta ndabo!*

Numvise umujinya unyishe, ariko ku rundi ruhande numva ndahumurijwe, kuko ni we muntu wa mbere wari ungezeho.

Abandi bose baranyandikiraga cyangwa bakampamagara gusa.

Nuko, numva umutima umbwira uti:

“Nyamara wasanga Tom ari we rukundo rwawe. Urukundo si uruvuga cherie, chouchou, sweetheart gusa, n’ubwo na byo biryoha!”

Nyuma yaho twakomeje kubana, akajya ansura rimwe na rimwe, ubundi akansohokana, akambaza uko niriwe, ariko umwaka warinze ushira atarambwira ko ankunda. Numva binaniye kubyihanganira.

Nibazaga niba nzamufata nk’inshuti, nka musaza wanjye se, cyangwa niba turi mu rukundo nkaba ntarabimenye.

Nuko ndihanukira, ndamwibutsa nti:

“Ese kubera iki utarambwira ko unkunda? Ubundi turakundana, cyangwa turi mu biki?”

Nuko arandeba, araseka gato, arambwira ati:

“Uransura iwanjye igihe ubishakiye. Ejo bundi wimennyeho isosi ngutiza t-shirt yanjye utaha uyambaye. Wibaza ko hari undi mukobwa nayitiza?”

Nahise nseka cyane. Atari uko igisubizo yari ampaye gisekeje, ahubwo nibutse uko byagenze uwo mugoroba antiza T-shirt ye!

Maze, numva umutimanama unyibutsa ko inkuru z’urukundo zose zidatangirana no kuvuga ngo:

“Nkimukubita amaso bwa mbere numvise umutima unezerewe…”

cyangwa ngo:“Nagukunze nkikubona…”

Ahubwo nibuka ko hari n’izivuga ngo: “Twasangiye ibirayi n’inyama byo kwa Issa”, “Ni we mukobwa wa mbere naguriye akarya inkoko yose wenyine”,“Ndi ku muryango iwawe ngwino unkingurire…”

Uyu munsi, Tom tumaranye imyaka ibiri turushinze. N’ubwo tutarabona umwana, ariko mu by’ukuri Tom arankunda pe. Ariko kunyita sweetheart, darling, biramugora, ku buryo na n’uyu munsi ampagara Chantal.

Nta rukundo rwacu muzabona ruvugwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko ntabikunda. Arabizira cyane.

Sinzi ko azigera ampa indabo mu buzima, n’iyo naba nakoze isabukuru y’amavuko. Kuri we, ayo mafaranga aba apfuye ubusa.

Ntawuzambona nagiye kumutegereza ku kibuga cy’indege, kuko yambaza impamvu napfushije uwo mwanya ubusa, cyangwa niba ari umwana utazi inzira igera aho dutuye!

Ibi byose, iyo ndimo kubitekereza, ndamwenyura, kuko mpita mbona uburyo umugabo wanjye Tom yihariye.

Turanezerewe, turatuje.

Muri telefoni ya Tom, yanyise ICE (In Case of Emergency). Nanjye kugira ngo mwishyure, namwise ICC (In Case of Chaos)

Urukundo rwanjye na Tom, ni rwa rukundo rwa “Ndakuzi, ndagukunda ariko si ngombwa kubivuga, kuko sinshaka amagambo; ndashaka amahoro, umutuzo n’ibyishimo.”

Inkuru irarangiye.!!

Uru rukundo rwa Tom na Chantal urarukunze?💖

Uru rukundo rutarimo ndagukunda ivugwa kenshi urarwanze?😈

Iyi si

🖋️Yanditswe na Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
📲 Kuri WhatsApp : Kanda kuri WhatsApp
📘 Kuri Facebook : Kanda kuri Facebook

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

One thought on “Chantal n’urukundo rwe rw’amayobera na Tom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *