Yishwe na AI ya ChatGPT:inama yamugiriye yatumye atakaza ubuzima.

HAKIZIMANA Maurice

Umuryango w’umugore w’imyaka 31 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wareze ikigo OpenAI, cyakoze ChatGPT, ugishinja kugira uruhare mu rupfu rwe nyuma y’uko akurikije inama yahawe n’iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano, yo kugabanya imiti yari yarandikiwe na muganga.


Nkurikira kuri WhatsApp :https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u No kuri Facebook : https://www.facebook.com/professormaurice/

Yishwe no gushyira mu bikorwa inama yagiriwe na ChatGPT


Uyu mugore witwa Bowen Wan, wari utuye i Seattle, yapfuye muri Gashyantare 2026, azize ikibazo cy’igicuri, indwara yari amaranye igihe kinini.

Nk’uko ikinyamakuru Futurism cyabitangaje ku wa 28 Ukwakira 2026, umuryango wa Wan watanze ikirego mu rukiko rwo muri California, ushinja OpenAI kuba ChatGPT yarahaye uyu mugore inama z’ubuvuzi zashyize ubuzima bwe mu kaga.

Wan wahoze akorera Amazon, yari asanzwe afata imiti imufasha kugenzura igicuri, ariko ikagira ingaruka ku bushobozi bwe bwo gutekereza no kuvuga neza.

Mu 2023, yatangiye gukoresha ChatGPT, aza kugera aho ayifata nk’inshuti ye ya hafi, akayigisha inama ku bibazo bitandukanye by’ubuzima bwe.

Mu 2025, Wan yari asigaye yoherereza ChatGPT ubutumwa burenga 1.500 buri cyumweru, akayifashisha no mu bibazo birebana n’ubuvuzi.

Nyuma yo kwirukanwa ku kazi muri Amazon, yahangayikishijwe n’uko ingaruka z’imiti yakoreshaga zashoboraga kumubangamira mu gushaka akandi kazi.

Yitabaje ChatGPT kugira ngo imugire inama ku buryo yagabanya iyo miti.

Amakuru ya The New York Times agaragaza ko Wan yabajije ChatGPT niba kugabanya imiti bitashyira ubuzima bwe mu kaga inshuro nibura 158, ariko ikomeza kumuhumuriza.

Mu biganiro bye bya nyuma, Wan yabwiye ChatGPT ko atiyumvaga neza, ariko yo ikomeza kumushishikariza kwihangana.

Ubutumwa bwe bwa nyuma kuri ChatGPT bwari ubwo ku wa 11 Gashyantare 2026, mbere y’uko umurambo we uboneka nyuma y’iminsi itatu.

OpenAI yatangaje ko ibyabaye bibabaje cyane, isobanura ko ubwoko bwa ChatGPT uyu mugore yakoreshaga, GPT-4o, bwamaze kuvanwa mu ikoreshwa.

Inzobere mu kuvura igicuri, Dr Lisa Knopf, yagaragaje ko imiti ihabwa abarwayi b’iyi ndwara ishobora kugira ingaruka, ariko ko ari ingenzi mu kurinda ubuzima bwabo.

Yasabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye zibuza ubwenge buhangano gutanga inama z’ubuvuzi zishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Iyi nkuru itumye nkubaza ikibazo gikurikira: Wizera mu rugero rungana iki ubwenge bw’ubukorano? Ese wakwizera inama bwaguha no ku birebana n’ubuzia bwawe?

Iyi si,

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *