
- Inkuru ziragwira: umugore avuga ko umugabo we yagiye gupimisha ADN asanga umukobwa we burya atari uwe.
- Uyu mugore ararahira akirenga, ntiyigeze aca inyuma umugabo we,habe na rimwe,habe no mu nzozi.
- Bombi biyemeje gusubirishamo ibizamini bya ADN, kandi ibisubizo byaje byatumye bakubitwa n’inkuba. Komeza usome wiyumvire….
Umugore w’imyaka 29 niwe ubwe washyize iyi nkuru ye ku rubuga rwa Reddit, ni ikibazo cyamuhungabanyije cyane. Avuga ko yakundanye n’umugabo we kuva bigana muri Kaminuza,kandi ko kuva ubwo, babaye nk’agati gakubiranye.
Umukobwa wabo afite imyaka 5, umugabo we afite imyaka 31. Umugabo yitegereje umukobwa wabo neza asanga adafite amaso y’ubururu (yeux bleux) nk’ayabo bombi ahubwo we afite amaso y’ikijuju (yeux bruns). Byamwanze mu nda,ni uko afata gahunda yo kujya kureba niba aka gakobwa ari amaraso ye koko. Ibisubizo byaje byerekana ko nta n’igitonyanga cy’amaraso ye uwo mukobwa afite. Yakubiswe n’inkuba.

Hejuru: Amaso y’ikijuju (yeux bruns)
Mu nsi: Amaso y’ubururu (yeux bleux)

Umugabo yeretse umugore we ibisubizo, nawe akubitwa n’inkuba. Yararahiye arirenga avuga ko nta na rimwe yigeze amuca inyuma, habe no mu nzozi. Ntiyumva ukuntu ibi bisubizo bije bihamya ko uyu mugabo atari se w’umwana.Yaravuze ngo “NTI-BI-SHO-BO-KA”. “Ntibibaho, nta wundi se w’umwana wanjye uretse wowe. Twarashakanye, nsamira iyi nda hano, sinigeze nguca inyuma, kandi sinzigera mbikora“.
Yongeyeho ko mu buzima bwe, yaryamanye n’abahungu babiri nabwo akiri inkumi. Yavuze ko kuva yahura n’uyu mukunzi we,atigeze amuca inyuma.

Yakubiswe n’inkuba abonye igisubizo cy’uko uwo yita se w’umwana atari we se | Source : Shutterstock

Umugabo n’umugore bumiwe bareba igipapuro | Source : Shutterstock
Umugabo yafashe umwanzuro wo gutana n’uyu mugore kuko atizeraga ibisobanuro bye,umugore amusaba kutihutira gutana, ndetse yemera ko basubira gufata ibizamini bose uko ari batatu: umugabo,umugore n’umwana. Umugabo yaremeye, kuko yumvaga n’ubundi ntacyo birahindura ku mwanzuro we wo gutandukana n’uyu mugore.Umugore yarabishakaga cyane kugira ngo agaragaze ubudahemuka bwe. Ibisubizo bya kabiri BYARABAHUNGABANYIJE kurushaho.
Ibisubizo bya kabiri byemeje iki ?

Umugabo n’umugore we bavugana n’undi mugore | Source : Shutterstock
IBISUBIZO bya kabiri byagaragaje ko uyu mugabo atari we se w’umwana bidasubirwaho. Byanagaragaje ko uyu mugore atari nyina w’umwana bidasubirwaho. Byanemeje ko uyu mwana wabo nta sano na rito afitanye nabo. Habe na mba.
Bahamagaye polisi. Umugore aragira ati
“ Sinumvaga ibyatubagaho. Polisi yaraje, tuyiha amakuru yose, ifata ibimenyetso byose ishaka, amafishi yo ku bitaro twabyariyeho, irigendera….Natwe twasubiye ku bitaro aho twabyariye, kandi twatanze ikirego kuko dukeka ko ibyatubayeho byose byabereye aho twabyariye. Twaketse ko baduhaye umwana utari uwacu.TWARAKUNGABANYE CYANE”.
Umwana wabo ntiyabimenye, bibazaga ukuntu byagenze bikabashobera. Ntibifuzaga ko nawe byamuhungabanya. Uyu mugore aragira ati :
“Sinzi icyo nacumuye kuri Mwimanyi ngo mpure n’aka kababaro kose”.
Byarangiye gute?

Wa mugabo n’umugore we bafite abakobwa babiri | Source : Shutterstock
“Twaje kubona umukobwa wacu bwite,amaraso yacu,bitanagoranye cyane. Polisi n’izindi nzego bamusanze mu muryango wundi umurera ”.
Nta we uzi uko byagenze, kuko umuryango bamusanzemo wari waramuhawe n’ibitaro mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bo nta mwana bagiraga. Leta imaze kubaka uyu mwana no kumusubiza ababyeyi be bya nyabyo,wa mugabo n’umugore we baranezerewe bidasubirwaho mu gihe uwo muryango wareraga umukobwa wabo batazi ko hari ababyeyi be babaho wo wasigaye wahungabanye cyane. Yari umwana wabo.
Ibitaro byararezwe mu rukiko kubera icyaha cya “négligence”(kutita ku bintu) cyahungabanyije abantu. Ibitaro bimaze kuriha aba babyeyi impozamarira y’utumiliyoni tubiri nk’uko byemejwe n’urukiko.

Bafite ibyishimo byinshi byo kunguka abakobwa babiri icyarimwe | Source : Shutterstock
Umugore yaranditse ati “Twabwiye wa mukobwa wacu ko hari undi mwana bava inda imwe ugiye kuza tukabana, ntiyarabutswe. Twababwiye ko bombi tubakunda cyane”.(Inkuru yabo y’umwimerere wayoisomera hano kuri Reddit).
Uyu muryango wahise wiyemeza kwimukira mu wundi mugi kure cyane y’aho babaga, no gutangira ubuzima bushya.
Murabona ko muri iyi si ibintu byose bishoboka? Tujye tugenda gahoro mu gufata imyanzuro,kandi twemere kumva ibisobanuro abandi baduha.Nta wamenya. Uyu mugore se ntiyari arenganye?
IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram