Ibintu bitandatu wagombye guhindura mu buzima bwawe ukishima! Ntawe ubikubereyemo!


Hakizimana Maurice

Yemwe bantu mutangire kujya mwimenya kandi mwiyiteho! Ntawe ubikubereyemo! Ubuzima bwawe ni wo mutungo uruta indi yose ufite. Dore ibintu 6 wagombye guhindura mu buzima bwawe kugira ngo umererwe neza kurushaho! Byanakurinda ndetse byagabanya agahinda gakabije (depression), n’umujagararo(stress)!

Icya 1.Guhora wumva ugomba gufasha abantu bose,ukikorera ibibazo byabo kandi ukaba muri buri kintu cyose kibaye!

Menya ko utari “Ishobora Byose”(Tout Puissant)! Uzakemure ibyo ushoboye,ibyo udashoboye ubireke.

Iga kuvuga ngo “Oya”(Nooooo).

Bizatuma ubona akanya ko kuruhuka,ucunge neza udufaranga twawe,kuko guhora wumva ushaka gufasha abababaye bose,bituma urwara umutwe,biguhoza mu bukene,kandi uzarinda ushiramo umwuka utanafashije nibura umuntu 1 ku ijana ry’abatuye iyi si!!

Ntugashake kugenzura buri kantu kose,gupanga ibintu byose,no kuba mu bintu byose!

Nturi “igisharagati”(cyangwa salle de reception) nicyo kiba muri buri bukwe bwose,“nturi intebe” bicaraho, kandi “nturi ikinyobwa” ngo barakunywa….si wowe kamara (insigamugani “si we kamaranigeze kuyandikaho,kanda hano),udahari byakorwa! Mbere yawe byarakorwaga,uhari birakorwa,nunacaho bizakomeza bikorwe!

Isi ntiyikaraga kubera twebwe!

Rebera kuri ba nyakwigendera bose uzi….baragiye ubuzima burakomeza!!

Icya 2.Ibyaha wakoze kera,amakosa wakoze kera, ibyagute ngushye (disappointments), abagutengushye(urugero ba ex,n’abandi bantu bakubereye babi mu buzima),byose bisige inyuma yawe!Jugunya kure!!

Menya kubaho mu ndagihe (le présent)!

Erega imodoka 🚗 ntaho yagera umushoferi agumishije amaso ye mu turebanyuma (retroviseurs)!🤷

Icya 3.Menya aho ubushobozi bwawe burangirira! (your limits)

Menya imyaka yawe,uburwayi bwawe, indeshyo yawe,amashuri yawe,ibyo ushoboye,ibyo udashoboye!!

Ibyo bizagufasha kumenya siporo washobora n’iyagusize,umenye imyambaro igukwiriye aho gushaka kwambara nk’abo ubona ku mbuga nkoranyambaga no mu mugi,bitume umenya akazi ushoboye, amashuri ushoboye kandi unyurwe nabyo!

Tuza! Nta siganwa urimo,nta we muhiganwa!

Korera ku muvuduko wawe!! Ibuka: ntiwakererewe ntiwihuse byose biri ku muvuduko wawe!!

Icya 4.Ntukipfobye ngo ukabye ariko kandi ntukirate!

Uriho kubera impamvu,si kubw’impanuka! Ufite akamaro, kora neza ibyo ushinzwe,mu myaka yawe yo kubaho muri iyi si, nunacaho,hazabe abo usigiye ibyiringiro mu buzima!

Hari abakurusha byinshi nawe hari abo urusha byinshi ariko ibyo ni ubuzima!

Ku bw’ibyo ntukiremereze! Ariko kandi ntukikandagire! Nawe uri umuntu nk’abandi,nta gice cy’umuntu kibaho,kandi nta bantu babiri mu muntu umwe babaho.

Icya 5.Jya ugira gahunda y’umunsi! Ntukabyuke udafite icyo ugomba gukora ku munsi! Itoze kugira urutonde rw’ibyo urakora umunsi wose!

Umunsi ugira amasaha 24: akazi amasaha 8, kuryoshya amasaha 8 gusinzira amasaha 8!

Icya 6.Va ku ngirwa ncuti,za ncuti zikwangiza gusa cyangwa zo kukurya utwawe gusa!

Umuntu wese ugushakaho agacupa gusa, incuti z’akabari na mushikaki GUSA ntaho zizakugeza.Za ncuti zishaka kukurya gusa mu gihe zo zikorera imishinga iziteza imbere,zibukira!!

Bashaka ngo ukomeze ugire umutima mwiza,ugire ubuntu wibagirwe gukinga,maze bo biterere imbere!!

Jya uba umuntu mwiza(bon) ariko wirinde gukabya cyane(kuba bon bon) kuko nuba bonbon bazakurya]🤣.Za ncuti ziguhoza mu tugambo dusenya,mu dutiku,mu kuvuga abandi….

Gumana n’incuti zikurangira akazi,zikubwira iyo zabonye ahari imali,zigufasha kuzigama cash,zikwigisha kubaho ntawe uhanganye nawe(kwiberaho neza,ubuzima bworoheje, ubukire budasakuza)! Za ncuti zubaha Imana n’abantu bose,zitarobanura ubwoko,zitagira amacakubiri

Nubaho gutyo ntuzimaramo imbaraga zawe nta mpamvu! Uzumva utuje,kandi ujye uryama usinzire neza!

Mugire ibihe byiza! Kuyavuga si ukuyamara. Ni ukumenya ubwenge!!

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

643 thoughts on “Ibintu bitandatu wagombye guhindura mu buzima bwawe ukishima! Ntawe ubikubereyemo!

  1. Ibi bintu binkoze ku mutima, kuko nibyo maze iminsi ntekereza nsanga ndambiwe kuba umuntu ukemura ibyabandi ni byanjye byananiye.
    Merci mpigiye byinshi byo gukosora.

  2. Heya! I know this is somewhat off-topic but I had to
    ask. Does running a well-established website like yours require a massive amount work?

    I’m brand new to operating a blog but I do write in my
    diary every day. I’d like to start a blog so
    I can easily share my own experience and thoughts online.

    Please let me know if you have any kind of ideas or tips for new aspiring blog owners.
    Appreciate it!

    Also visit my web page; vpn special coupon code 2024

  3. As proud parents, we are reaching out to express my deepest gratitude to the exceptional teachers at Scottish High who have played an instrumental role