ESE KWANGA “UBUTINGANYI” BISOBANURA KWANGA “ABATINGANYI”, KUBATOTEZA CYANGWA KUBICA?

Hakizimana Maurice

Maze iminsi mbona uburakari ntazi impamvu yabwo abavuga uru rurimi bagirira aba bahungu(?)bigize abakobwa cyangwa bigize “abatinganyi”,aba bagabo bendana n’abandi bagabo, ndetse bakanabishyira ku karubanda!

Ibi si bishya mu mateka y’ikiremwamuntu.

Abahanga mu Mateka bavuga ko “uburaya” ari wo mwuga ushaje,umaze imyaka myinshi kurusha indi. Kandi ibi by’ “abagabo bendana” (“abatinganyi”) nabyo bimaze iyo myaka.

Iriya migi ibiri (Sodomu na Gomora) yarimbuwe kera cyane, hashize imyaka ibihumbi byinshi (Intangiriro 19:6-9).Bimwe mu byo yazize, harimo UBUTINGANYI n’URUGOMO.

Muri AFURIKA naho birashaje,n’ubwo abantu bijijisha ngo ni imitwarire mva mahanga.Igihe cyose Afurika yariho,ntiyaburaga abagabo nk’aba! Yewe n’abagore barabikora,mu buryo bwabo(lesbian)! Bizwi mu magereza,mu gisirikare,n’ahandi hapakirwa abantu b’igitsina kimwe, abagore cyangwa abagabo!

Ni iki cyahindutse?

Abantu bose muri iyi myaka y’ikoranabuhanga, barahindutse cyane. Nta buzima bwite(privacy) bukibaho.Umururumba, gushaka kumenyekana hamwe n’izi mpinduramatwara ziswe “uburenganzira bw’ikiremwamuntu” byatumye abantu bava mu bikonoshwa bihishagamo bajya ahagaragara.

Ubundi se,ntimubona ko isi yahindutse cyane?

Ubu abantu bambara uko bashatse,bakorera imibonano mpuzabitsina imbere ya 📷 za kamera, kandi bagakwirakwiza amabanga yabo ku karubanda….ubu “akarubanda” ni izi mbuga nkoranyambaga! Si ikibazo cy’umuco wa Afurika,ni umuco wa kiremwamuntu ku isi hose wataye agaciro!

Imibonano mpuzabitsina y’abantu bakuze ibera mu ibanga,igera hanze ite? Uko bayikora kose,bisohoka gute? Biturebaho iki se? En tout cas,jye sinjya ndeba amashusho nk’ayo numvise muhererekanya!

Ese kubica ni wo muti? Ese urwango tubanga ruzahindura iyi si?

Niba hariho ibyaha byinshi (crimes/péchés)ku isi, icyaha cya mbere kibi kurusha ibindi byose ni UKWICA: KUMENA AMARASO ni bibi kurusha UBUTINGANYI,kurusha GUTA UMUCO uko wabyita kose!

Dore na Bibiliya igira iti : “Umwami Uwiteka aravuga ati: ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha(…)”—Ezekiyeli 33:11.

Ku bw’ibyo, mureke kwigira abapolisi b’UMUCO, mureke urwango, ahubwo murinde abana banyu,mwirinde gukwirakwiza umwanda,kandi mumenye ko BURI WESE afite uburenganzira bwo kubaho uko ashaka,akagira imipaka gusa yirinda kubangamira abandi.

“Umwami Uwiteka aravuga ati: ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha(…)”—Ezekiyeli 33:11.

Inama ngira abankurikira ni iyi: kora ibikureba, irinde kubangamira abandi, gira amahame yawe ugenderaho ariko wirinde kuyatsindagira mu bandi keretse abana bawe.

✔️Gutoteza umuntu umuziza uko yambaye, cyangwa amahitamo ye (gushaka umugabo/umugore, gutwita/kudatwita, kubyara/kutabyara, gutana/kudatana)….ni ukuba imburamukoro na ba kazitereyemo!!

✔️Ku mbuga nkoranyambaga si aho gukorera ibyaha: amagambo arimo urwango, ibitutsi, iterabwoba (menaces), ivangura.Ibyo sibyo bizahindura isi.

Aba bantu biyita gays/lesbians bafite uburenganzira bwo kubaho ariko ntibafite uburenganzira bwo kwanduza abandi bakwirakwiza amasanamu/amashusho arimo ibikorwa byabo.

Leta zikwiriye gushyiraho amabwiriza n’amategeko akumira amashusho yose yaroga abana bacu mu by’ubuzima bw’iyororoka!

❌UBUTINGANYI, AMASHUSHO YA PORUNOGARAFIYA byose bikwiriye gukumirwa .

Imana Umuremyi wacu yanga ICYAHA ntiyanga UMUNYACYAHA kuko ejo cyangwa ejo bundi yahinduka.(1Korinto 6:9-11)!.Ikindi kandi ubutinganyi si cyo cyaha cyonyine,ubusambanyi,kwangiza abana,kurongora amatungo,kurongorana mu kanwa,n’indi myanda yose byose ni ibyaha ku bashaka gukurikira igitabo cya Bibiliya,nta tandukaniro gishyira ahagati y’ibyaha bigendanye n’igitsina.

KUBICA ntibikemura ikibazo ahubwo ni uburyarya,ni ubufarisayo. Babareke bipfushe ubusa mu byumba byabo, bapfa kutabikwirakwiza mu bandi gusa!

Ibyo ariko ntibireba UBUTINGANYI gusa, binareba izi mbuga zose,urugero nka YouTube,bisigaye byarimuriye UBURIRI ku KARUBANDA!

Abana bacu baragowe!

Ababyeyi bakore cyane bigishe abana babo amahame akwiriye,babarinde iyi myanda yose itumuka hirya no hino!

Ku mafoto/📷:

EDWIN CHILOBA (umu LGBTQ wo muri KENYA) yishwe azira UBUTINGANYI muri iki cyumweru.

MOSES TURAHIRWA a.k.a Moshions(umu LGBTQ wo mu RWANDA) ari gutotezwa azira UBUTINGANYI muri iki cyumweru.

BATINGANYI,mugumane ibyanyu kabisa.

BANTU mwese musigaye,mwirinde urwango n’urugomo.

Nitwa Hakizimana Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

536 thoughts on “ESE KWANGA “UBUTINGANYI” BISOBANURA KWANGA “ABATINGANYI”, KUBATOTEZA CYANGWA KUBICA?

  1. Have you ever considered writing an e-book or guest authoring on other blogs? I have a blog based on the same topics you discuss and would love to have you share some stories/information. I know my audience would value your work. If you are even remotely interested, feel free to send me an email.

  2. I have observed that in the world of today, video games would be the latest rage with children of all ages. There are times when it may be extremely hard to drag young kids away from the video games. If you want the best of both worlds, there are numerous educational activities for kids. Good post.

  3. Excellent blog right here! Also your website loads up very fast! What host are you using? Can I am getting your associate hyperlink for your host? I want my site loaded up as quickly as yours lol

  4. balloon game balloon игра Автоматы Ballon поднимают настроение каждому.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *