Dore ifoto igaragaza uko abantu babanye n’abandi muri iyi si!!

Hakizimana Maurice

Upfa kuba gusa ugeze mu mazi abira, ukeneye uwayagukuramo, cyangwa uwakorohereza gusa. Za ncuti zawe ibihumbagiza,ba bene wanyu bose, ba bavandimwe,ba bandi wita bashiki wawe, bose bose bahita barigita cyangwa bakitaza bakakurebera ahitaruye 👁👁.

✔️Iyo wirwanyeho wenyine ugatsinda, amagume arangiye,ni byiza cyane. Bahita bagaruka bihuta, baseka,bakakubwira ko bagusengeye,ko batakwibagiwe, ko bakuzirikana,ko uri igitangaza!!!!

❌Iyo biguhitanye,bazana indabo, imivugo myiza,bakavuga ukuntu bagukundaga,ko wari intwari,😭bakarira amaso😭 agatukura,ngo bagire ngo!!! Abandi bahita bashyira udufoto twawe kuri za status,bakandikaho RIP sinakubwira, bagahererekanya kuri za watsapp amafoto mwifotozanyije ukiriho,bakahatwika koko

Komeza urebeere umuvandimwe wawe ari mu kaga,yabuze kivurira, arembye nta miti cyangwa arenganywa, agirirwa urugomo, abeshyerwa… nibikugeraho abandi nabo bazarebeeera!

Mbega ukuntu IYI SI yabaye!

Kuki tutakundana tukiriho?

Kuki tutatabarana tugihumeka?

TU BI TE KE RE ZE HO……

Mugire ibihe byiza!!!

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

287 thoughts on “Dore ifoto igaragaza uko abantu babanye n’abandi muri iyi si!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *