Tariki 13/11/2026 nta mperuka y’isi izaba! Nta yabaye 1914, nta yabaye 1925, nta yabaye 1975, nta yabaye 2000, nta y’izaba 2026.

Prof HAKIZIMANA Maurice

Tariki 13 ugushyingo (ukwa 11) ngo hazaba « imperuka y’isi ». Hirya no hino mu isi miu binyamakuru bikomeye no ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu bihugu by’Abarabu,hari gukwirakwizwa imperuka izaba kuwa gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2026. Ni imperuka yahanuwe mu myaka 66 ishize, idahanuwe n’abanyamadini ahubwo yitirirwa guhanurwa n’abahanga mu bya siyansi. Ubwo buhanuzi bwasohowe ubwa mbere n’abashakashatsi batatu mu kinyamakuru cya siyansi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Science, ku wa 4 Ugushyingo 1960, buza bufite umutwe ugira uti: « Umunsi w’Imperuka: Ku wa gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2026» (The Doomsday: Friday, November 13,2026).

Dukurikire kuri WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u no kuri Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

(1) Imperuka le tariki 13 ugushyingo 2026: yahanuwe na nde?

Byose byatangijwe n’umunyamerika wavukiye muri Otirishiya, akaba yari umuhanga mu bya fiziki,Heinz von Foerster. Yafatanyije ubushakashatsi bwe na Patricia Mora na Lawrence Amiot, igihe bose bakoreraga ubushakashatsi bwabo muri Kaminuza ya Illinois, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abo bashakashatsi batatu bifashishije imibare 24 yagereranyaga umubare w’abatuye isi mu bihe bitandukanye by’amateka, kuva nyuma y’ivuka rya Yesu (notre ère) kugeza mu mwaka wa 1958, kugira ngo basobanukirwe uko umubare w’abatuye isi wagiye uhindagurika mu mateka.

Bakoze igisa n’igishushanyo mbonera cy’imibare kigaragaza ukuntu ubwiyongere bwihuta bugenda burushaho kwihuta (croissance hyperbolique). Iyo nteruro ivuga iki? Ko atari umubare w’abaturage wiyongera gusa, ahubwo ko n’umuvuduko w’ubwo bwiyongere ubwawo ugenda urushaho kwiyongera uko igihe gihita.

Mu mibare yabo,abo bashakashatsi bageze ku mwanzuro w’uko imibare yabo yerekana icyitwa «singularité » mu mwaka wa 2026,87 ni ukuvuga ahagana hagati mu kwezi k’Ugushyingo. Ni ukuvuga ko basanze itariki ya 13 Ugushyingo 2026 izaba itariki ihuye n’igihe umubare w’abatuye isi uzagera ku mubare utagira iherezo mu gihe ubwiyongere bwakomeza kugendera kumuvuduko n’ibyo imibare yabo ibereka.

(2) None se bahanuye koko imperuka y’isi tariki 13 ugushyingo 2026?

Oya. Nta hantu na hamwe abo bashakashatsi mu bya siyansi bavuga ko hari imperuka izaba: ntaho bavuze ko hari ikibuye kinini cyo mu isanzure (astéroïde) kizagonga isi,nta ho bavuze ko izuba rizaturika, nta ho bavuze ko hazabaho imitingito cyangwa iruka ry’ibirunga bikomeye bizarimbura isi uwo munsi nyirizina yewe nta n’aho bagaragaza itariki y’imperuka y’ikiremwamuntu izaterwa n’ibiza cyangwa impanuka kamere.

None se kuki bakoresheje imvugo ngo «The Doomsday: Friday, November 13,2026» , cyangwa « Umunsi w’Imperuka: kuwa gatanu tariki 13 ugushyingo » (« Le jour du Jugement dernier : vendredi 13 novembre 2026 ») ?

Bakoresheje iyo mvugo bashaka gusobanura ingingo y’imibare yabo y’ubushakashatsi, aho hakurikijwe ikigereranyo cyabo, ubwiyongere bw’abaturage b’isi bwari kugera ku mibare itagira iherezo. Mu yandi magambo, uyu « mubare utagira iherezo » ntusobanura umubare nyakuri w’abantu bari kuba batuye isi, ahubwo ni igisubizo kiboneka mu mibare iyo umuntu akomeje gukoresha icyitegererezo runaka cyashyizweho agahanura (agateganya) ibizaba mu gihe kizaza, yitaye ku gitekerezo cy’uko imimerere yariho mu ntangiriro itazigera ihinduka.

Ikindi iyo usomye witonze ubushakashatsi bwabo ubonba ko batashinze agati kuri iyo tariki ngo bemeze ko ibyo bateganya bizaba koko, kuko bavuze ko hari ibishobora guhindura iyo mibare yabo, urugero nka za politike zo kwita ku bidukikije(environnement), uko umutungo kamere (ressources) usigaye mu isi uzakoreshwa n’uko abantu bazitwara mu kuringaniza imibare y’abavuka (taux de natalité) n’iy’abapfa(taux de mortalité). Bavugaga ko uko iusi izitwara kuva ubwo kugera muri 2026 bishobora guhindura ubushakashatsi bwabo ku bihereranye n’iyororoka n’ubwoiyongere bw’abatuye isi(trajectoire de la croissance démographique).

(3) Muri 1964 bwana Michel Takla yakoresheje ubu bushakashatsi yemeza ko imperuka izaba tariki 13 ugushyingo 2026

Mu nyandiko zo mu binyamakuru zongeye kugarukwaho muri iyi minsi, harimo igice cy’inyandiko yasohotse mu kinyamakuru cyo mu Misiri cyitwa « Watani », ku wa 29 Ugushyingo 1964. Iyi nyandiko yanditswe na Michel Takla wari umwanditsi cyangwa umunyamakuru wo mu Misiri ikaba yaravugaga ko imperuka y’isi izaba ku wa 13 Ugushyingo 2026.

Inyandiko ya Takla yo muri 1964 iri guhuzwa n’ubushakashatsi bw’aba bahanga bayobowe na Von Foerster yongewemo ibindi, iri gukwirakwiza cyane mu isi uhereye mu Barabu kuva mu Misiri kugeza muri Yemen,ni ubusesenguzi budahuye n’ukuri. Ubushakashatsi bwa Heinz von Foerster bwo mu 1960 ni inyandiko yigenga, ntibukwiye kwitirirwa Michel Takla.

(4) Imperuka yagombaga kuba muri 1914,muri 1925, muri 1975 no muri 2000 nta yabaye.

Mu mateka y’amadini n’amatsinda asesengura ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, habayeho ibihe bitandukanye abantu bamwe batangaje ko imperuka y’isi cyangwa iherezo ry’iyi si mbi bizaba ku matariki runaka. Amwe muri ayo matariki yagiye avugwa cyane ni 1914, 1925, 1975 na 2000.

1). Iya 1 ukwakira 1914: Iherezo ry’ibihe by’Abanyamahanga

Iyi tariki ifite inkomoko mu nyigisho za Pastor Charles Taze Russell, umwe mu batangije itsinda ry’Abigishwa ba Bibiliya (Bible Students), ari bo Muryango w’Abahamya ba Yehova.

Mu mwaka wa 1876, Russell yatangiye kwigisha ko ibihe by’Abanyamahanga (Gentile Times) byari kurangira mu mwaka wa 1914. Iyi nyigisho ishingiye ku gusobanura ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 4, ahavugwa iminsi y’imyaka y’ubuhanuzi 2.520 yarakoreshejwe mu kubara igihe.Ibitabo byasohotse mbere ya 1914 byagaragazaga ko uwo mwaka wari kuzazana iherezo ry’ubutegetsi bw’abantu n’ishyirwaho ry’Ubwami bw’Imana mu buryo bwuzuye ku isi.Abagize iryo tsinda batoranyijwe n’umwami Yesu bari biteguye kujya mu ijuru bahinduwe mu kanya nk’ako guhumbya kujya kwimana na Yesu.Muri 1914 hadutse Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ariko imperuka y’isi nk’uko bari babyiteze ntiyabaye.

Nyuma yaho, inyigisho z’abo Bigishwa ba Bibiliya zarahindutse basobanura ko 1914 aho kuba umwaka imperuka y’isi yari kuba, ahubwo wabaye umwaka Yesu Kristo yatangiriye gutegekera mu ijuru, ndetse n’intangiriro y’ibihe byitwa « iminsi y’imperuka ».

Iyi tariki rero yagumishijwe mu nyigisho zabo, ariko ibisobanuro by’ibyagombaga kuba muri uwo mwaka byaje guhinduka.

2). Umwaka wa 1925: Izuka rya Aburahamu, Isaka na Yakobo

Nyuma y’urupfu rwa Charles Taze Russell mu 1916, Joseph Franklin Rutherford yayoboye Watch Tower Bible and Tract Society.Mu mwaka wa 1920, hasohotse igitabo cyari gifite umutwe ugira uti Millions Now Living Will Never Die (Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa).

Iki gitabo cyatangazaga ko umwaka wa 1925 wari kuba igihe gikomeye mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. By’umwihariko, Aburahamu, Isaka, Yakobo n’abandi bantu bizerwa bo mu bihe bya kera bari kuzazuka bakongera kubaho ku isi.

Mu Munara w’Umurinzi wo ku wa 1 Nzeri 1922, umwaka wa 1925 wavuzweho ko ugaragazwa neza n’Ibyanditswe kurusha uwa 1914.Mu 1929, Rutherford yaguze inzu i San Diego muri Leta ya Kaliforuniya, yitwa Beth Sarim, yari yarateganyirijwe kwakira abo bantu bo mu bihe bya kera igihe bazaba bazutse.

Ariko umwaka wa 1925 warangiye nta kuzuka kwa Aburahamu, Isaka cyangwa Yakobo kubayeho.

Mu myaka yakurikiyeho, inyandiko z’umuteguro zagarutse kuri iki kibazo, zisobanura ko bamwe mu Bigishwa ba Bibiliya bari barashyize ibyiringiro byinshi ku byo bari biteze kuzabona muri uwo mwaka.

Aka gatabo katangaje ko Abraham, Isaka na Yakobo bazazuka bakaza ku isi mu mwaka wa 1925 ni uko isi nshya igatangira.

3). Umwaka wa 1975: Iherezo ry’imyaka 6.000 y’amateka y’umuntu

Mu myaka ya za 1960, ibitabo by’Abahamya ba Yehova byatangiye kwibanda ku kubara imyaka 6.000 kuva umuntu wa mbere, Adamu, yaremwa.

Mu gitabo Life Everlasting—in Freedom of the Sons of God, cyasohotse mu 1966, hatanzwe ibarura ryagaragazaga ko imyaka 6.000 y’amateka y’umuntu yari kurangira mu mwaka wa 1975.Mu Munara w’Umurinzi wo ku wa 15 Kanama 1968, hasohotse ingingo yasobanuye iby’uko imyaka 6.000 yari kurangira muri 1975, inibaza ku byashoboraga gukurikiraho.

Iki gitabo cyasohotsemo imibare igaragaza ko kuva umuntu wa mbere Adamu aremwe kugeza muri 1975 hazaba hashize imyaka 6 000 (iminsi 6 y’iremwa) kandi ko nyuma yayo (ku munsi wa 7) hazaba ikintu gikomeye ku isi.

Nubwo icyo gihe Inteko nyobozi y’Abahamya ba Yehova yari yaratanze umuburo ko nta muntu wari uzi neza umunsi n’isaha, amagambo yakoreshejwe mu bitabo no mu materaniro yatumye Abahamya benshi batekereza ko imperuka ishobora kuba muri 1975, ko hasigaye amezi make cyane, igito gito cyane.

Hari bamwe bagurishije amazu yabo, abandi bahagarika cyangwa basubika gahunda zimwe na zimwe z’igihe kirekire, kugira ngo barusheho kwibanda ku murimo wo kubwiriza.Ariko umwaka wa 1975 waraje, urarangira, isi ntiyarangira, abantu ntibajyanwe mu isi nshya bari biteze.

Mu Munara w’Umurinzi wo ku wa 15 Werurwe 1980, umuryango w’Abahamya ba Yehova waje kwemera ko uburyo amwe mu magambo yari yarakoreshejwe bwari bwaratumye abantu bagira ibyiringiro birenze ibyo ibimenyetso by’Ibyanditswe byemeraga. Ibyo byaje kugaragazwa mu magambo agira ati: «Birababaje kuba hari ibintu byatangajwe byatumye abantu bagira ibyiringiro bidafite ishingiro. »

Uyu Munara w’Umulinzi waranditse uti : «Birababaje kuba hari ibintu byatangajwe byatumye abantu bagira ibyiringiro bidafite ishingiro. »

4). Umwaka wa 2000: Imperuka,ikinyagihumbi gishya

Umwaka wa 2000 na wo wazanye ubwoba n’ibitekerezo byinshi byerekeye imperuka y’isi.Hari amatsinda amwe y’amadini n’abantu bavugaga ubuhanuzi batandukanye, bavugaga ko umwaka wa 2000 uzaba igihe cyo kugaruka kwa Yesu Kristo, kuzamurwa kw’abizera mu ijuru (Rapture), intambara ya Harimagedoni cyangwa ibindi bintu bikomeye bizahindura isi.Ibi byaterwaga ahanini n’uko bamwe basobanuraga ibimenyetso byo mu gitabo cy’Ibyahishuwe, bakabihuza n’uko ikinyagihumbi gishya cyari kigiye gutangira.

Urugero, umwanditsi w’umunyamerika Hal Lindsey, mu gitabo cye Planet Earth 2000 A.D.: Will Mankind Survive? cyasohotse mu 1996, yagaragaje impungenge zikomeye ku hazaza h’ikiremwamuntu nyuma y’umwaka wa 2000.

Ikindi cyatumye abantu benshi bagira ubwoba ni ikibazo cy’ikoranabuhanga cyiswe Y2K. Byari bitewe n’uko mudasobwa nyinshi zakoreshaga imibare ibiri gusa mu kwandika umwaka, bityo hari impungenge ko igihe umwaka wa 1999 wahindukaga 2000, izo mudasobwa zari kwibeshya zikawufata nka 1900.

Abantu batinyaga ko ibyo bishobora guteza ibibazo bikomeye mu mabanki, mu mashanyarazi, mu ndege, mu itumanaho no mu zindi serivisi z’ingenzi.

Nyamara, umwaka wa 2000 waratangiye urangira nta mpinduka z’imperuka y’isi zabayeho. Habayeho utubazo tworoheje mu by’ikoranabuhanga, ariko nta gusenyuka kw’imikorere y’isi yose kwabaye nk’uko bamwe bari babyiteze.

(5)Amatariki y’iperuka zitabaye mu ncamake

UmwakaIcyari gitegerejweIbyabaye
1914Iherezo ry’ibihe by’Abanyamahanga,kujyanwa mu ijuru kw’abatoranyijwe kwimana na Yesu, ihinduka rikomeye ry’ubutegetsi bw’isi, ubwami bw’Imana ku isi.Habaye Intambara ya Mbere y’Isi Yose ariko imperuka ntiyabaye.
1925Izuka rya Aburahamu, Isaka na Yakobo n’intangiriro y’ibihe bishya ku isi.Nta cyabaye
1975Iherezo ry’imyaka 6.000 y’Amateka y’Ikiremwamuntu, bamwe biteze ko nyuma yayo ari imperuka y’isi.Nta cyabaye
2000Kugaruka kwa Kristo, Harimagedoni, ibiza cyangwa isenyuka ry’ikoranabuhanga.Nta cyabaye

(6)Ni irihe somo twavana muri aya mateka?

Isomo ku basoma bibiliya: mujye mumenya gutandukanya ubuhanuzi bwa Bibiliya n’ibisobanuro cyangwa isesengura abayobozi b’amadini n’abantu ku giti cyabo babuha. Kuba umuntu asobanuye umurongo wo muri Bibiliya akawuhuza n’itariki runaka ntibihita bivuga ko Imana ari yo yahishuye iyo tariki.

Nanone ku basoma bibiliya muzi neza Matayo 24:36, aho Yesu yavuze ko ku byerekeye uwo munsi n’iyo saha nta muntu ubizi, keretse Data.Ubwo rero ushyiraho itariki yaba ayigenekereje cyangwa avuga ko ayibwiye n’Imana aba abeshyera Imana yo muri Bibiliya.

Gushingira ukwizera kwawe ku matariki bituma iyo itariki wari witeze irangiye ntakibaye ucika intege, ureka gushakisha ukuri cyangwa utakaza ukwizera.

Amateka ya 1914, 1925, 1975 na 2000 agaragaza ko mu bihe bitandukanye abantu bagiye bagerageza guhuza ubuhanuzi bwa Bibiliya n’amatariki runaka. Nyuma y’ibya bibiliya dore haje n’ibya siyansi. Yaba Bibiliya,idini cyangwa umuhanga mu bya siyansi,nta na kimwe gishobora kukubwira itariki y’imperuka y’iyo si yose uko yakabaye. Ese ubundi ahubwo,hari aho iyi si izajya? Reka nanjye nsome Bibiliya: mu gitabo cy’Umubwiriza 1:4, hagira hati “Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka”.

Sources:

  • Smithsonian Institution – Y2K (Ikibazo cy’ikoranabuhanga cyo mu mwaka wa 2000) : hasobanura inkomoko y’iki kibazo mu rwego rw’ikoranabuhanga, ndetse n’impungenge zari zihari ku bijyanye na za banki, ubwikorezi, itumanaho n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi. Soma inyandiko ya Smithsonian Institution.
  • National Geographic – Y2K Bug (Ikibazo cya Y2K) : isobanura uko iki kibazo cyari giteye n’impamvu mudasobwa zashoboraga kwitiranya umwaka wa 1900 n’uwa 2000. Soma ibisobanuro ku mateka y’iki kibazo.
  • Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika – Year 2000 Computer Bug (Ikibazo cy’imikorere ya mudasobwa mu mwaka wa 2000) : inyandiko zerekana ingamba inzego za Leta zafashe kugira ngo zitegure kandi zivugurure uburyo bwazo bw’imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga. Reba inyandiko zemewe za Guverinoma ya Amerika.
  • NASA – Raporo yo ku wa 17 Nzeri 1999 : inyandiko yemewe isobanura ingaruka zashoboraga guterwa n’ibibazo by’imikorere ya mudasobwa, hamwe n’ingamba zo kwitegura no gukumira izo ngaruka. Soma raporo ya NASA.
  • Larousse – Le bogue de l’an 2000 : plus de peur que de mal (Ikibazo cy’ikoranabuhanga cyo mu mwaka wa 2000: ubwoba bwari bwinshi kurusha ingaruka zacyo) : incamake mu rurimi rw’Igifaransa ivuga ku mpungenge zikomeye zari zaravutse ku isi mu gihe abantu bari hafi kwinjira mu kinyagihumbi gishya. Soma inyandiko ya Larousse.
  • Jehovah’s Witnesses—Proclaimers of God’s Kingdom — igitabo cy’amateka cyasohowe n’Abahamya ba Yehova.
  • Amateka y’ingenzi y’Abahamya ba Yehova — urutonde rw’ibyabaye mu mateka y’umuteguro.
  • Jehovah’s Witnesses – Cambridge University Press — ubushakashatsi bw’amateka n’imyemerere y’Abahamya ba Yehova.
  • TIME: Top 10 Prophecies of the End of the World — amateka y’ubuhanuzi bw’imperuka, harimo n’ubw’umwaka wa 2000.

Iyi si by Eurêka Academy Studio

Umwanditsi

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.Ni we nyir’urubuga rw’amakuru Eurêka Academy Studio wanasanga kuri Youtube Eurêka Studio TV

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

Ntugacikwe n’inkuru za Eurêka Academy Studio hano mu nyandiko no kuri Youtube Eurêka Studio TV

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *