
Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
Iki ni igice cya kabiri cyo kumva icyanga cy’ubwiza bw’imitoma,amagambo meza y’urukundo akirigita umutima mu muco nyarwanda. Nyuma yo kurebera hamwe inka nk’ikimenyetso cy’ubwiza bw’umugore, ubu noneho tugeze ku marebe, amazi y’iteke, inyange cyangwa izuba, byose bikaba ari imvugoshusho y’ubwiza bw’umugore abahanzi n’abasizi bakunze gukoresha mu bihangano byabo.
II Dukurikire kuri WhatsApp IIWhatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u — Dukurikire kuri Facebook.https://www.facebook.com/professormaurice/.

Ibidukikije bibyazwamo inganzo y’ubwiza
(1) Ubwiza ntagereranywa bw’amarebe
Mu mitekerereze nyarwanda irebana n’ubwiza, irebe rifite umwanya wihariye mu mvugoshusho zikoreshwa mu buhanzi, mu gusobanura ubwiza bw’umugore nk’uko nabigarutseho muri make mu gice kibanziriza iki mu gace k’igihangano cya Cyprien Rugamba.

Abagore mu Rwanda
Mu buhanzi n’icuramvugo nyarwanda bwo muri iki gihe, indabo cyangwa indabyo zifite umwanya wihariye mu magambo y’ubusizi akoreshwa mu kugaragaza ubwiza no gusobanura imbamutima z’urukundo. Ibi bitandukanye n’uko ubwiza bw’umugore bwavugwaga kera mu muco nyarwanda gakondo, mbere y’umwaduko w’umuco w’Abanyaburayi. Koko rero, inyandiko n’ibihangano byashoboye kuboneka byo muri icyo gihe cya kera ntibigaragaza ko indabyo zakoreshwaga nk’ibimenyetso by’ubusizi mu mitekerereze nyarwanda irebana n’ubwiza.
Igice cy’indirimbo Ururabo, yaririmbwe n’itsinda ry’abaririmbyi rya Nyampinga, kigaragaza neza isano iri hagati y’ishusho y’ururabo n’iy’irebe:
Ururabo nateye ahatava izuba _Mu cyi ntirwuma, rurahehera
Rebe nateye mu mutima wanjye–Nta wundi uteze kuwicaraho
(2) Imvugo shusho: « Maziyateke » (Amazi y’iteke)
Mu mitekerereze nyarwanda irebana n’ubwiza, izina Maziyateke ni ishusho y’ubusizi yihariye ikoreshwa mu kugaragaza ubwiza bw’umugore, ariko ubukungu bw’ibisobanuro n’imvugo shusho birikubiyemo ntibyoroshye kubisemurira abavuga urundi rurimi.
Mu busobanuro bwaryo ijambo ku rindi, izina Maziyateke risobanura nyine « amazi y’iteke », ni ukuvuga ya mazi yo ku mababi y’iteke aba asa nk’udutonyaga tw’utubumbe tubengerana,aba aserebeka anyerera kuri ayo mababi. Bitewe n’uko aba asa neza, asukuye kandi abonerana, ayo mazi agereranywa n’ubwiza bw’umwimerere, bworoheje kandi bubengerana.
Uretse igisobanuro cyaryo gisanzwe, iyi mvugo shusho inakubiyemo imyumvire n’uburyo bwo kubona ubwiza byihariye mu muco nyarwanda. Ni na yo mpamvu yagiye itera abasizi n’abahanzi bo mu bihe bitandukanye guhanga ibihangano birata ubwiza bw’abagore mu buryo bwihishemo ubuhanga n’ubwuzu. Icyakora, hari abaririmbyi bagiye bahindura gato,mu mudendezo w’ubuhanzi,imvugo Maziyateke bakivugira gusa ngo « soko ku iteke » .
Mu ikinamico Maziyateke ndagiye ya Byuma François Xavier hari aho agira ati :
Maziyateke,Ariko umenya ndi ihoho
Reka mpogoze abasore benshi
Bahora bandangamiye bifuza kunsaba
Mu ndirimbo ya Soso Mado, yaririmbwe n’itsinda ry’abaririmbyi rya Impala ryo muri Kigali hari agace kagira kati :
Soko ku iteke
Mbe soko ku iteke
Ukundwa na bose
Ko nanjye numva ngukunda
(3) Inyoni: ubugwaneza, ubwiza buhebuje n’umwihariko
Mu nyoni umuco nyarwanda wagiye uhuza n’ubwiza bw’umugore, inyange (inyoni yererana de) ifite umwanya wihariye. Mu by’ukuri, iyi nyoni ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi byagiye bikoreshwa mu kugaragaza ubwiza bw’umugore. Kuba ikunze kugaragara hafi y’imikumbi y’inka na byo byongereye agaciro kayo mu mitekerereze n’imyumvire nyarwanda.
Mu gisigo Cyprien Rugamba yise Nugururiye inyange, buriya guhitamo inshinga kugururira (nugururiye) aho gukoresha inshinga gukingurira (nakinguriye) ni ikintu gikwiye kwitonderwa mu buvanganzo.
Nubwo izo nshinga zombi zifitanye isano no gufungura, gukoresha “nakinguriye” bikoreshwa cyane cyane mu gusobanura igikorwa cyo gufungura urugi cyangwa ibihindizo kugira ngo inka zisohoke, mu gihe “nugururiye” byo bikunze gukoreshwa mu gusobanura gufungurira umuntu kugira ngo yinjire cyangwa yakirwe. Bityo, umuhanzi yahisemo inshinga ifite igisobanuro cyihariye muri iki gisigo, aho umugore agereranywa n’inyange yera de!
Mu gisigo “Nugururiye inyange” hari aho Rugamba agira ati :
Musaninyange aza kunsura
Yaje wese yisukuye
Urusogo rw’umuteto w’ubuto
Rukimutemba amatama yombi
Urundi rugero rw’ikoreshwa ry’iyi nyoni y’inyange nk’ikimenyetso cy’ubwiza turusanga mu ndirimbo Wintatira yaririmbwe n’itsinda rya Nyampinga mu myaka ya za 1980:
Mbe kanyange karembera kure
Ko unsize, kuki umpunze ?
Habaye iki ?
Ese mukundwa, mbaye uwande ?
(4) Izuba: Ikimenyetso cyo kurabagirana n’icy’urumuri rw’ubwiza bw’umugore
Ibintu byo mu isanzure, cyane cyane izuba, na byo ni bimwe mu bimenyetso byifashishwa mu kugaragaza ubwiza bw’umugore. Binyuze mu rumuri, ukurabagirana n’imirasire yabyo, bigereranya ubwiza bumurika, bubengerana kandi bugaragarira mu bandi. Nguko izuba ryaje kubonwa nk’irihagarariye ubwiza burabagirana kandi bukeye, ubwiza bukurura amaso y’ababureba kandi bugatera abantu kubutangarira.
Iyi sano iri hagati y’izuba n’ubwiza bw’umugore igaragara cyane mu ndirimbo Wowe Zuba ya Sebanani André. Dore agace gato kayo:
Wowe Zuba
Zuba ryanjye
Rirasira iburasirazuba
Ohereza imirasire yawe…
Iyi mvugo shusho y’izuba tuyisanga kandi mu ndirimbo Ibanga rizwi na bake ya Gasasira Jean-Félix, uzwi ku izina rya Soso Mado. Dore na yo agace gato kayo:
Nkunda inseko yawe we
Nkunda ukuntu unyitaho
Uri akazuba ko mu museso
Izi ndirimbo zombi zigaragaza uburyo ishusho y’izuba ikoreshwa mu gusobanura ubwiza bw’umugore, ubwuzu bwe n’ubushobozi afite bwo gukurura imitima y’abamureba. Twakwibutsa kandi ko aba bahanzi bombi babarizwaga mu itsinda ry’abaririmbyi rizwi cyane rya Impala ryo muri Kigali, ryamamaye cyane mu myaka ya za 1980.
(5) Kiberinka: Imvugo shusho rukomatanya
Mu rwego rwo gushimisha abasomyi, ndashaka no kuvuga ku rundi rugero rwo rw’imvugo shusho rukomatanya yumvikanira mu izina Kiberinka,izina ryari risanzwe rihabwa abakobwa bakiri bato.
Iri zina rifite ibisobanuro bibiri byihariye biteye amatsiko. Ku ruhande rumwe,Kiberinka ni umukobwa ubereye inka, ukwiriye gukobwa inka bitewe n’ubwiza bwe n’imico myiza. Ku rundi ruhande,Kiberinka ni izuba rirenga, igihe cyiza cyo kuragira inka. Ibi bisobanuro byombi bikomatanyiriza hamwe mu buryo bw’ubusizi ubwiza bw’umugore, agaciro k’inka nk’ikimenyetso ndangamuco n’urumuri rw’izuba riba riri kurenga,ryoroheje.
Ubu bukungu bw’ibisobanuro bugaragarira cyane mu magambo y’iyi ndirimbo yitwa Kiberinka (Aha yavugaga « Izuba rirenga »):
Yewe Kiberinka uri umwari
Yewe Kiberinka uri umutoni
Yewe Kiberinka, uri nyampinga
Umusozo
Amagambo y’Ikinyarwanda akungahaye cyane ku mvugo shusho zifitanye isano n’ubwiza n’urukundo, nk’uko twagerageje kubigaragaza haba mu gice cya mbere ndetse no muri iki gice cya kabiri cy’ubushakashatsi ku mitoma nyarwanda ni ukuvuga amagambo meza y’urukundo,aryoshye,akora ku mutima.
Icyakora, ibi twagaragaje ni agace gato gusa k’umurage ndangamuco n’ururimi bikungahaye cyane, ukwiye gukomeza kwigwaho no kuganirwaho mu ruhame.
Uko ibihe byagiye bisimburana, indirimbo nyarwanda na zo zarahindutse, atari mu miterere y’umuziki gusa, ahubwo no mu buryo ubwiza bw’umugore bugaragazwamo kandi bugasingizwa. Mu gihe imvugo gakondo zakoreshaga cyane cyane imvugo shusho zishingiye ku bidukikije, ku nyamaswa no ku bindi bintu bigize imiterere y’ahantu, ibihangano byo muri iki gihe bigaragaza andi mashusho n’ubundi buryo bushya bwo kubikoramo. Izi mpinduka zigaragaza uko imyumvire igenda ikura, ibyiyumvo n’uburyo abantu babona ubwiza mu muryango nyarwanda.
Indirimbo yo muri iki gihe yitwa Mariya Jeanne, yaririmbwe na Nsengiyumva, ni urugero rugaragaza iri hinduka, binyuze mu magambo akoresha imvugo shusho n’amagambo byihariye mu gusobanura ubwiza bw’umugore yaririmbye.
Dore agace gato k’indirimbo Mariya Jeanne ya Nsengiyumva:
Amatako ye yose ni amatamati
Intege ze zose ngo zitemba amaribori
Ni igisupusupu, ni igisukari majyane
Oh mama Mariya weee
Binyuze muri izi mvugo shusho, iyi ndirimbo itwereka uburyo bushya bwo kugaragaza ubwiza bw’umugore. Inagaragaza ugukura k’ururimi rukoreshwa mu ndirimbo nyarwanda zo muri iki gihe, rurangwa no guhuza mu buryo bukomeye amagambo y’indimi z’amahanga yinjira mu Kinyarwanda n’imvugo zikoreshwa mu mirwa. Rero iyi ndirimbo itwereka ko,uko ururimi rukura, uko umuziki ugendana n’imyumvire mishya bihindura n’uburyo abantu babonamo ubwiza.
Ivomo: Iyi nyandiko ishingiye ku yanditswe mu gifaransa na bwana Faustin Kabanza, yasohotse kuri Afrik.com ifite umutwe uvuga ngo Quand les mots deviennent beauté : Le langage rwandais amoureux yashyizwe mu Kinyarwanda na Hakizimana Maurice.

Umwanditsi
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.Ni we nyir’urubuga rw’amakuru Eurêka Academy Studio wanasanga kuri Youtube Eurêka Studio TV

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
Ntugacikwe n’inkuru za Eurêka Academy Studio hano mu nyandiko no kuri Youtube Eurêka Studio TV
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
