
Prof HAKIZIMANA Maurice
Mu nkuru yaciye hano ubushize, twababwiye iby’umuvugabutumwa akaba na pasitori mu itorero ry’abarokore ryitwa Good News International Church muri Kenya, Paul Mackenzie, wahamijwe, ku wa mbere tariki ya 19/10/2026, icyaha cyo kwica abantu 191, barimo abana 190, mu rubanza rujyanye n’urupfu rwabereye mu ishyamba rya Shakahola aho yategetse abo ba nyakwigendera kwiyicisha inzara ngo babone Yesu.Uyu munsi yakatiwe igifungo cy’imyaka 200 muri gereza.
Dukurikire kuri WhatsApp:
https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u Dukurikire no kuri Facebook:
https://www.facebook.com/professormaurice/

Paul Mackenzie
Mackenzie azafungwa imyaka 200, Smart Mwakalama bafatanyije afungwe 160
Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo (11) 2026, mu rubanza rwakurikiranywe n’abatari bake, barimo imiryango yababuze ababo n’abandi batandukanye.
Pasitoro Paul Mackenzie wayoboraga idini rya Good News International Ministries n’abandi bantu 28 bahamijwe ubwicanyi bakoze binyuze mu gutegeka abayoboke b’idini rye ko bagomba kwiyicisha inzara kugira ngo “bahure na Yesu”, ndetse imyigishirize ye ikabuza abana kujya ku ishuri no kubuzanya gukoresha imiti ya kijyambere kuko yayitaga “ikibi”.
Soma inkuru yacu iheruka igira iti Kenya : Paul Mackenzie umupasitori wahamijwe kwica abana 190 n’umuntu mukuru 1 ngo babone Yesu yahamijwe ibyaha,Leta nayo ishinjwa uburangare bukabije
Umucamanza Diana Kavedza yasobanuye ko Mackenzie yakatiwe igifungo cy’imyaka 100 kubera kwicisha abantu inzara n’ indi myaka 100 kubera kwica abantu umunani mu buryo butaziguye.
Ubushinjacyaha bwari bwaragaragaje ko Mackenzie yashishikarizaga abayoboke be kwiyicisha inzara, ababwira ko ari bwo buryo bwo kugera kuri Yesu mbere y’uko Isi irangira.
Mu rubanza, Mackenzie yavuze ko atigeze ahatira abayoboke be kwiyicisha inzara, ko babikoze ku bushake bwabo, ariko urukiko rwatesheje agaciro ubu bwiregure.
Nubwo yaburanishijwe ku rupfu rw’abantu 191, iperereza kuri Shakahola ryagaragaje ko habonetse imirambo 448. Hari urundi rubanza uyu mugabutumwa azaburana, akurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’abandi bantu 52.
Abandi bantu 28 bari bafatanyije na Mackenzie na bo bakatiwe ibihano bitandukanye. Umwe muri bo ni Smart Mwakalama wakatiwe gufungwa imyaka 160.

Paul Mackenzie ni umwe mu babwirizabutumwa bari bakunzwe muri Kenya ahanini biturutse ku kwifashisha ibinyamakuru n’izindi nzira zose, zatumaga abagana itorero rye mu ishyamba rya Shakahola baba benshi.
Mu mwaka wa 2023 ni bwo inzego z’umutekano za Kenya, zatangaje ko zataye muri yombi umuvugabutumwa Paul Mackenzie nyuma yo kuvumbura imva zashyinguwemo bamwe mu bakirisitu be bishwe n’inzara basaga 400, kubera inyigisho yatangiraga mu ishyamba rizwi nka Shakahola.
Ubitekerezaho iki?
Ese tugomba kumvira buhumyi abayobozi b’amadini yacu badusezeranya ijuru, kubona Yesu n’Imana, cyangwa kujya muri paradizo tukimara gupfa ariko tugasabwa gutanga ibyacu, kwigomwa kurya,kwivuza,no kwiyitaho muri ubu buzima?


Umwanditsi
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.Ni we nyir’urubuga rw’amakuru Eurêka Academy Studio wanasanga kuri Youtube Eurêka Studio TV

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
Ntugacikwe n’inkuru za Eurêka Academy Studio hano mu nyandiko no kuri Youtube Eurêka Studio TV
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
