
Prof HAKIZIMANA Maurice
Umuvugabutumwa akaba na pasitori mu itorero ry’abarokore ryitwa Good News International Church muri Kenya, Paul Mackenzie, we hamwe n’abandi bantu 28 bareganwaga, ku wa mbere tariki ya 19/10/2026, bahamwe n’icyaha cyo kwica abantu 191, barimo abana 190, mu rubanza rujyanye n’urupfu rwabereye mu ishyamba rya Shakahola. Icyemezo cy’urukiko cyongeye kugarura mu ruhame ikibazo cy’uburangare bwa polisi na Leta cyane cyane bw’inzego z’ibanze zirengagije amakuru n’imiburo, kandi Sena ya Kenya yari yarasobanuye mu buryo burambuye kuva mu 2023 iby’iki kibazo.
Hashize imyaka itatu n’igice imirambo ya mbere ibonetse mu ishyamba rya Shakahola, ubucamanza bwa Kenya bwafashe icyemezo abantu benshi bari bategereje. Ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira (ukwa 10) 2026, nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha arenga umunani mu Rukiko Rukuru rwa Mombasa, umucamanza Diana Kavedza Mochache yahamije Paul Nthenge Mackenzie, washinze itorero rya Good News International Church, n’abandi bareganwa na we 28 icyaha cyo kwica abana 190 n’umuntu umwe mukuru.
Umucamanza yemeje ko uyu mu pasitoro n’abandi bareganwa nawe bafatanyije gushyiraho no gukomeza gahunda yo kwiyiriza ubusa no kwiyicisha inzara kugeza hapfuye abantu 192 harimo abana 190. Yatesheje agaciro uruhande rw’ubwunganizi bwavugaga ko abapfuye biyirizaga ubusa ku bushake bwabo.
Dukurikire kuri WhatsApp:
https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire no kuri Facebook:
https://www.facebook.com/professormaurice/

Paul Mackenzie
Ibihano bizatangazwa tariki ya 6/11. Mbere yaho, ku wa 30/10 urukiko rugomba kuba rwashyikirijwe raporo z’isuzuma ry’imibereho n’imiterere ya buri muntu wahamwe n’icyaha. Nyuma yaho, ubwunganizi buzabona umwanya wo gusaba ko abaregwa bagabirizwa ibihano. Amategeko ya Kenya aracyateganya igihano cy’urupfu ku cyaha cy’ubwicanyi, ariko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko kugishyira mu bikorwa ako kanya, hatitawe ku mimerere y’urubanza, binyuranyije n’Itegeko Nshinga.
(1) Abana 190 bose bapfuye bashukishwa kubona Yesu
Iyi dosiye yamenyekanye cyane mu kwa 4 kwa 2023. Ku wa 13/04/2023 polisi yatabaye abantu bagera kuri 15 bari banegekaye cyane kubera inzara, basanzwe mu ishyamba rya Shakahola, mu gace ko mu gihugu imbere ka Malindi, mu Ntara ya Kilifi. Bane muri bo bapfuye mu gihe bari barimo kuvanwa aho hantu. Mackenzie yishyikirije inzego z’umutekano ku munsi wakurikiyeho.
Raporo ya Sena ya Kenya ivuga ko aborozi bo mu muryango wa Orma bari mu bantu ba mbere babonye aho abapfuye baguye banahahambwa rwihishwa. Undi muntu wagize uruhare mu gutuma ikibazo kimenyekana ni umusaza witwa Francis Wanje, wari wagiye gushaka umwuzukuru we w’imyaka umunani. Ni we wabimenyesheje umuryango utegamiye kuri Leta witwa Haki Africa. Nyuma yaho, ibikorwa byo gucukura imva byagaragaje imirambo irenga 420, igice kinini cyayo kikaba cyari icy’abana.
Pasitori Paul Mackenzie wahoze ari umushoferi wa tagisi i Malindi, nyuma akaza kuba umubwirizabutumwa, yashinze umutwe we w’idini muri 2003. Inyigisho ze zavugaga ko imperuka y’isi iri hafi kandi zigashishikariza abayoboke be kwanga inzego ngo zidahuje n’ukwemera, cyane cyane amashuri na serivisi z’ubuvuzi.
Bamwe mu bayoboke be bari batuye mu gace k’ishyamba kitaruye,uyu mu pasitori yabemeje ko kwiyiriza ubusa kugeza bapfuye byari kubafasha kujya kureba Yesu imbonankubone . Mu rubanza umucamanza we yemeje ko habayeho kubibahatira. Abana batandukanyijwe n’abantu bakuru, bimwa ibiryo, rimwe na rimwe ibyo bikaba n’ababyeyi babo babireba. Hagati aho,pasitori yarashyiriyeho abarinzi bakurikiranaga buri kantu kose, bakababuza kujya gushaka ibiryo, guhunga cyangwa gushaka ubutabazi.
Nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze, gahunda yo kwiyiriza ubusa yashyirwagaho mu byiciro, igatangirira ku bana. Abavandimwe b’abahohotewe babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko gahunda yo koherezwa mu ishyamba kujya kwiyicisha inzara yari igizwe n’ibyiciro bitatu: abana barabanzaga, bagakurikirwa n’abagore n’abasore, hanyuma hagasigara abagabo. Mackenzie yavugaga ko nk’umushumba ari we uzaba uwa nyuma.
Ibisubizo by’ibizamini by’abaganga n’isuzumwa ry’imirambo byavuzwe n’umucamanza byagaragaje kandi ko abapfuye bose batishwe n’inzara. Bamwe bari bafite ibimenyetso by’uko banizwe cyangwa babuze umwuka.
(2) Kuki inzego z’umutekano zitataye muri yombi pasitori Mackenzie hakiri kare?
Pasitori Paul Mackenzie yari asanzwe azwi na polisi na mbere y’uko ibyo byobo yahambyemo abantu bivumburwa. Yafashwe bwa mbere mu kwa 3/2017 azira gukoresha ishuri ritari ryanditswe mu itorero rye i Malindi. Yongeye gufatwa mu kwa 10/2017, mu gikorwa cyo gusaka aho hantu, maze hasangwa abana benshi, bagera muri za mirongo.
Yashinjwaga gukangurira abantu kugira ibitekerezo bikabije no kwanga kohereza abana be ku ishuri, ariko mu kwa 10/2021 agirwa umwere n’ubucamanza.
Muri 2019, Urwego rushinzwe Itumanaho rwambuye uruhushya televiziyo ye yitwaga Times TV, yari isanzwe itangaza inyigisho ze. Mackenzie yari yaranashinjwe gutangaza filimi zitari zahawe ibyiciro bikurikije amategeko, no gushishikariza abayoboke be kwanga Huduma Namba, indangamuntu nshya y’igihugu, yavugaga ko ari “ikimenyetso cy’inyamaswa.”
Muri uwo mwaka, yatangaje ko asheshe itorero rye, maze ajyana abayoboke be ku butaka bufite ubuso bungana na hegitari zigera kuri 325 i Shakahola. Sena yagaragaje ko yahisemo aho hantu kubera ko hari kure hitaruye, kure ya serivisi zose za Leta, kandi ko yashishikarizaga abayoboke be guca umubano n’imiryango yabo.

(3) Leta ishinjwa uburangare mu kudakumira icyo cyaha, nk’uko Sena yabigaragaje
Raporo ya komisiyo yihariye ya Sena, yari iyobowe na senateri Danson Mungatana kandi igasohoka mu kwa 10/2023, isobanura kandi itanga ibimenyetso by’ako kaga kari karagaragaye mbere ariko ntihagire igikorwa gifatika mu rwego rwo gukumira no kuburizamo iri shyano.
Kuva muri 2017, polisi yo mu gace ka Malindi yakiraga kenshi ibirego by’abandi bayobozi b’amadini ndetse n’abaturage ku bikorwa by’uyu mubwirizabutumwa. Komite ishinzwe umutekano mu Ntara ya Kilifi yaramuhamagaje imuburira ku nyigisho ze zishishikariza abantu gukurikiza ibitekerezo biheza inguni, ariko ntiyafata ingamba zifatika. Abasenateri banzuye ko inzego z’ubutabera mpanabyaha bwarananiwe kumubuza gukomeza ibikorwa bye hakiri kare.
Ishyano riruta ayandi ni iryaguye mu kwa 3 kwa 2023. Nyuma y’urupfu rw’abana babiri bari barimwe ibiryo i Shakahola, Mackenzie yafashwe ku wa 22 z’ukwezi kwa 3 uwo mwaka. Urukiko rwa Malindi rwanze icyifuzo cy’abashinzwe iperereza cyo kumufunga mu gihe iperereza ryari rigikomeje, maze rumurekura by’agateganyo atanze ingwate y’amashilingi 10.000 ya Kenya, angana n’amayero hafi 70.
Raporo ivuga ko nyuma y’aho uwo mubwirizabutumwa yarushijeho gukaza amabwiriza atanga yo kwiyiriza ubusa. Hashize ibyumweru bitatu, polisi yavumbuye abantu ba mbere bari bakiriho ariko bari hafi gupfa mu ishyamba.
Komisiyo yagaragaje ko Mackenzie yari yaragiye ahabwa uburyo bworoshye cyane bwo kurekurwa by’agateganyo muri buri rubanza rwari rwaramufunguriwe. Yasabye ubutabera gukaza ibisabwa kugira ngo abantu barekurwe by’agateganyo, cyane cyane abaregwa mu manza nyinshi.
(4) Abakuru ba za sitasiyo za polisi ntibigeze bumvwa
Iyo raporo isobanura kandi uko iri dini ritari nk’andi madini asanzwe.Ryari rifite umutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro wakoreshaga urugomo kugira ngo abantu bakurikize amabwiriza yo kwiyiriza ubusa, ndetse na za “komite z’imanza” ryari ryihimbiwe zaciraga imanza abayoboke bangaga gukurikiza amabwiriza yaryo.
Komisiyo ntiyigeze ibasha kumva abayobozi 11 ba polisi n’abashinzwe iperereza bo mu Ntara ya Kilifi, bari barimuriwe ahandi nyuma y’uko imva rusange zivumbuwe.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu wari uriho icyo gihe, Kithure Kindiki, yari yavuze ko bamwe muri abo bayobozi bari abatangabuhamya, mu gihe abandi bari bakekwaho kugira uruhare mu byari birimo gukorwaho iperereza.
Abasenateri banenze ko uwo minisitiri na mugenzi we wari ushinzwe ubuzima, Susan Nakhumicha, babangamiye imirimo ya komisiyo. Uwo wari ushinzwe ubuzima yari yasabye umuganga mukuru wa Leta ushinzwe isuzuma ry’imirambo kutitabira iburanisha rya komisiyo.
Abasenateri basabye ko hakorwaho iperereza ku muntu wese wafashije Mackenzie, kandi ko komite z’umutekano zo mu ntara zihabwa uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru ajyanye n’imitwe y’amadini ishobora guteza akaga.
Iri shyano Kenya yagushije ryatumye Perezida wa Repubulika William Ruto asaba imbabazi ku mugaragaro mu kwa 5 kwa 2023, yemera ko ubutegetsi bwe butagize ubushishozi n’ubukana bikwiye mu gukemura iki kibazo. Yashyizeho komisiyo y’iperereza n’itsinda ryihariye rishinzwe gusuzuma uko amashyirahamwe y’amadini yakurikiranwa.
Nyuma y’aho, Komisiyo ya Kenya ishinzwe ubutabera mu miyoborere, ari na yo ikora nk’urwego rw’umuvunyi, yashinje abayobozi bo mu nzego z’ubuyobozi bw’uturere na polisi amakosa akomeye, kubera ko birengagije imiburo yatanzwe hagati ya 2021 na 2023.
Kipchumba Murkomen, waje kugirwa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, na we yemeye ko Leta yatsinzwe mu nshingano zayo. Icyakora, yasobanuye ko iperereza ku makosa ashobora kuba yarakozwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi rikomeje.
(5) Bahamijwe icyaha ariko dosiye ya Shakahola ntirangiye
Urupfu rw’abantu 191 nirwo rwaburanishijwe muri uru rubanza kandi icyo ni igice kimwe gusa cy’umubare w’abahitanywe n’ibyabereye i Shakahola. Imirambo myinshi y’abana yari yaraboze yarashengutse cyane ku buryo itashoboye kumenyekana, kandi imiryango myinshi iracyategereje ibisubizo ku byabaye ku bantu bayo.
Pasitori Mackenzie aracyakurikiranwa no mu zindi manza zijyanye n’ibyabereye muri iryo shyamba, harimo ibirego by’iterabwoba no kwica abantu atabigambiriye. Ibyo birego byo arabihakana.
Ni dosiye iremereye cyane. Mu kwa 2 kwa 2026, ubushinjacyaha bwashinje Mackenzie n’abandi bantu barindwi urupfu rw’abandi bayoboke 52 ahitwa Kwa Binzaro, umudugudu uri mu gace ka Chakama, nko mu birometero 30 uvuye i Shakahola. Imirambo yari yaravumbuwe muri ako gace muri 2025.
Nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, Mackenzie yaba yarateguye urwo rupfu rw’abo bantu akiri muri gereza. Mu byo abaregwa bashinjwa, harimo kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byateguwe n’abantu benshi no gukangurira abantu kugira ibitekerezo biheza inguni mu buryo bukabije. Abareganwa bawe bose bahakanye ibyo baregwa.
Umwunganizi we mu mategeko, Lawrence Obonyo, yatangaje ko ateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko cyafashwe ku wa mbere, avuga ko “gitangaje kandi kitumvikana.”
(6) Kenya ifite ikibazo cy’akajagari k’amadini itabasha no kugenzura
Ubwicanyi bwabereye i Shakahola bwongeye gukongeza impaka zikomeye muri Kenya ku buryo amadini agomba kugenzurwa.
Muri iki gihugu, amadini ariko cyane cyane amatorero y’Abarokore b’abavugabutumwa (evangelical) n’ay’Abapantekote afite uruhare rukomeye muri sosiyete. Bityo, inzego z’ubuyobozi zigomba gushaka uburyo bwo guhuza ubwisanzure bwo gusenga no kurengera abantu bashobora kwibasirwa n’inyigisho cyangwa ibikorwa bibi.
Mu buhamya yatanze imbere ya komisiyo ya Sena, Urwego rushinzwe kwandikisha amadini n’amashyirahamwe rwavuze ko muri Kenya hari amadini 40.000 yanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko utabariyemo atanditse.
Sena yari yashyize kuri raporo yayo umushinga w’itegeko rigenga amashyirahamwe y’amadini. Uwo mushinga watanzwe muri 2024, ukaba warateganyaga ihazabu igera kuri miliyoni eshanu z’amashilingi ya Kenya cyangwa igifungo cy’imyaka itatu ku bayobozi b’amatorero atanditse mu buryo bwemewe n’amategeko,akora nta byangombwa afite. Icyakora, uwo mushinga waje gukurwaho nyuma y’uko abayobozi b’amadini bawurwanyije cyane.
Undi mushinga mushya, wateguwe hashingiwe ku mirimo y’itsinda ryari ryarashyizweho na Perezida, wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu kwa 7 kwa 2025. Nyuma y’aho na wo wahagaritswe kubera kurwanywa n’abayobozi b’amadini.
Umuyobozi w’iryo tsinda, Pasiteri Mutava Musyimi, afite impungenge ko igihugu gishobora kongera guhura n’akaga nk’aka Shakahola mu gihe nta mavugurura akarishye akozwe.
Sources: Afrik.com mu gifaransa yanditswe na Hélène Bailly
Iyi si,
Umwanditsi

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

zeiniez.fashion