Mu muco nyarwanda, cyane cyane mu ndirimbo, mu bisigo gakondo no mu mvugo ikoreshwa mu kugaragaza urukundo mu Kinyarwanda, ubwiza bw’umugore bufite umwanya wihariye. Ubwo bwiza ntibugarukira gusa ku isura igaragara inyuma; buravugwa, bukaririmbwa, bukagaragazwa binyuze mu mvugo shusho z’ubusizi zikava inganzo mu bidukikije nko ku nyamaswa no ku bimera.
Amaso, isura yo mu maso, intambuko, imiterere y’umubiri, ubwuzu n’uburanga ni bimwe mu bitera abantu guhanga imvugo shusho zuje ibisobanuro byimbitse. Muri bene izo mvugo, amagambo arenga ibisobanuro asanzwe afite, akagaragaza ugutangarira ubwiza, ubwuzu n’amarangamutima y’urukundo.
Mu muryango nyarwanda, inka,iyi y’amahembe, ifite umwanya ukomeye, cyane cyane mu bitekerezo no mu mibereho byaranzwe n’ubworozi gakondo. Bitewe n’aho ikoreshwa n’icyo ivugwaho, inka ishobora kugereranywa n’ubukire, icyubahiro, ubupfura n’ubwiza.Inka yagize kandi uruhare rukomeye mu mibanire y’abantu no mu bijyanye n’ishyingirwa, cyane cyane mu mihango n’imigenzo ijyanye n’inkwano.
Uretse agaciro kayo mu bukungu, inka yagize uruhare rukomeye mu mitekerereze rusange no mu murage ndangamuco nyarwanda. Uruhare rwayo mu bimenyetso by’umuco rugaragarira no mu mvugo y’urukundo, aho inka, inyana imiterere n’amabara by’inka bikoreshwa mu kuvuga ubwiza bw’umugore.
Bityo, imvugo ikomoka ku bworozi ihindurwamo injyana y’imvugo shusho z’ubusizi zifasha kugaragaza, mu buryo buziguye kandi bushishikaje, uko umuntu atangarira ubwiza bw’umugore, uko amukunda n’uburyo amubonamo igikundiro.
(2) Akanyana
Ijambo akanyana ni nko kuvuga inyana nto. Iyo rikoreshejwe mu mvugo y’urukundo, rishobora kwitwa umukobwa ukundwa, rikibutsa ubuto bwe, ubwiza n’ubukumi bye, ubwuzu n’urukundo.Iyi mvugo shusho igaragara no mu mazina y’abakobwa nka Kanyana na Munyana, ndetse no mu magambo y’indirimbo nyarwanda, aho amagambo akomoka ku bworozi afasha kugaragaza ugutwarwa n’ubwiza bw’uwo umuntu akunda n’amarangamutima amufitiye.
Iyi mvugo shusho na yo ikoreshwa mu mvugo y’urukundo irimo ubusizi.Mu bisobanuro bisanzwe, akarire k’inyana ni ikiraro gito,kirimo isaso yorohereye,kugira ngo inyana ibyagiremo. Mu rwego rw’ubusizi n’indirimbo, iyi mvugo shusho ishobora kumvikanisha ubworoherane, ubwuzu n’imiterere y’ahantu winjira kandi ukaharuhukira.
Dore agace k’indirimbo « Karire k’inyana » ya Selemani Gasirabo:
« Karire k’inyana, mubiri utemba itoto » — Isaso yorohereye, umubiri wuzuye itoto. « Wowe bwiza budashira irora » — Wowe bwiza budahwema gukurura amaso. « Agaseke karapfundikiye » — Agaseke karacyafunze, nta kiburaho. « Nzagapfundura ari uko uje » — Ni wowe nzagafungurira ari uko ungezeho.
(5) Ubwiza bugereranywa n’amabara y’inka
Amabara y’ubwoya bw’inka na yo ni imwe mu nkomoko y’amashusho y’ikigereranyo akoreshwa mu kugaragaza ubwiza bw’umugore.
Urugero, ibara ryitwa igaju, ni ibara ry’ikigina cyerurutse, niryo ryatanze inkomoko ku mazina y’abakobwa nka Gaju na Mukabyagaju,iri ryo rikaba rifitanye isano n’ibara ryijimye kurushaho.Ibara ryitwa isine rikoreshwa mu kuvuga ubwoya bw’inka bufite ibara ry’ikigina cyijimye, buvanze n’ikigina cyerurutse. Iryo bara na ryo rigaragara mu izina ry’umukobwa Mukasine. Akabimburazina muka– kagaragaza isano n’inka y’isine.
Bityo, amabara atandukanye y’ubwoya bw’inka agaragaza umwanya ukomeye inka ifite mu bitekerezo nyarwanda bijyanye n’ubwiza, igikundiro n’umuco.Aya mazina kandi agaragaza uburyo imiterere y’amatungo n’amabara yayo byinjiraga mu buvanganzo,mu mvugo, mu mazina no mu mitekerereze y’Abanyarwanda, bigahinduka isoko y’ubusizi n’imvugo shusho zigaragaza ubwiza bw’umuntu.
(6) Ubwiza bw’umukobwa mu gusaba Inkwano
Mu muco nyarwanda wa kera, ubwiza bw’umukobwa bwari bufite isano y’ikigereranyo n’ishyingirwa ndetse n’inkwano. Iyi myumvire igaragarira no mu mazina amwe n’amwe yahabwaga abakobwa bakivuka.
Muri aya magambo meza, igikundiro cy’umukobwa ntikigarukira ku isura ye gusa; kigaragarira no mu mitambukire ye, mu buryo yitwara no mu miterere y’ubwiza bwe.
(8) Amaribori
Mu busizi nyarwanda, amaribori ashobora kuba ikimenyetso cy’ubwiza bw’umukobwa. Iyi mvugo shusho igaragara cyane mu gisigo cya Cyprien Rugamba cyitwa « Marebe atembaho amaribori ».Dore uko imirongo ibanza ishobora gusobanurwa mu Gifaransa:
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
13 thoughts on “Imitoma nyarwanda: Amagambo meza y’urukundo akirigita umutima.”
zeiniez.fashion
zeiniez.fashion
zeiniez.fashion
zeiniez.fashion
For the reason that the admin of this site is working, no uncertainty very quickly it will be renowned, due to its quality contents.
This was beautiful Admin. Thank you for your reflections.
I like the efforts you have put in this, regards for all the great content.
I truly appreciate your technique of writing a blog. I added it to my bookmark site list and will
I do not even understand how I ended up here, but I assumed this publish used to be great
This is my first time pay a quick visit at here and i am really happy to read everthing at one place
Tuyển chọn phim sex cực nóng, cập nhật nhanh nhất phim sex hot nhất hiện nay với tốc độ nhanh, không giật lag tại Vlxvn
Tuyển chọn phim sex cực nóng, cập nhật nhanh nhất phim sex hot nhất hiện nay với tốc độ nhanh, không giật lag tại Vlxvn
I truly appreciate your technique of writing a blog. I added it to my bookmark site list and will