Icyo batakubwiye mu bwana bwawe: aya si amacandwe y’inzoka,ni aya cercopoidea.Soma usobanukirwe.

HAKIZIMANA Maurice

Tukiri abana bato ababyeyi bacu n’abandi bantu bakuru iwacu mu byaro byo muri Afurika batubwiraga ko ngo aya ari amacandwe y’inzoka,ni uko amaguru tukayabangira ingata kuko byasobanuraga ko inzoka iri aho hafi. None se ko ubu twakuze,aya macandwe ni ay’iki mu by’ukuri?

Wanankurikira kuri Whatsapp : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

Utu dusimba,mu ruzungu batwita Cercopoidea, spittlebugs, na froghoppers. Ni udukoko Abahanga mu binyabuzima bita utwo mu muryango mugari w’udusimba duto witwa  hémiptères, nawo ukomoka mu nzu y’utwitwa Auchenorrhyncha  na Cicadomorpha.Kugira ngo byorohere abiga, uyu muryango wakaswemo imiryango itatu itandukanye ari yo: Aphrophoridae, Cercopidae na Clastopteridae. Niba ukunda izi siyansi wagenda ukanda kuri buri zina nagushyiriyeho udushumi twakugeza ku yandi makuru nayo yaguha andi makuru arambuye.

Description de cette image, également commentée ci-après

Cercopis vulnerata

IBINDI wasoma: “UBWIZA BWAWE BUBENGERANA BURAMBANGAMIRA”-Bengerana rwose,abanyeshyali ntiwabashobora

Iyo miryango itatu izwiho ibisa n’amacandwe,akaba mu by’ukuri ari ifuro utwo dusimba dushyira ku biti no mu byatsi.Iryo furo abahanga mu binyabuzima baryita  « écume printanière » rigasa koko n’amacandwe yererana (ino mu Bufaransa no mu Bubiligi aho bavuga igifaransa ariya macandwe bayita  « crachat de coucou »; muri Canada mu ntara ivuga igifaransa bayita  « crachat de crapaud »  cyangwa « bave de crapaud ».Utu dukoko tunzinya tugira ishusho yenda gusa n’iy’udukeri.

Aya macandwe cyangwa se tuyite ifuro ry’aka gakoko afite akamaro kenshi. Kayabera nk’inzu yihishamo utundi dukoko twakarya, akakabera ikoti rikamara imbeho, akakabera aho kihisha izuba, bityo kakagumana itoto ntikumagare vuba vuba.Utundi dukoko tunukirwa vuba n’aho iri furo riri ntituhegere. Ariko kandi iri furo ni uburozi ku bihingwa byinshi ku buryo Iburayi na Amerika baduhigisha uruhindu.

Muri make,ng’ibyo ibyo utamenye kuri aya macandwe batubeshyaga ko ari ay’inzoka.Uramenye utazabibeshya umwana wawe.

Soma n’ibiAMASOMO ATANDATU TWAKURA KU GISIGA CYA KAGOMA

Soma n’iyi ngingo: Ibyaremwe bitangaza ikuze ry’Umuremyi

Ikuzo n’icyubahiro ni ibyawe,wowe Muremyi w’isanzure n’udukoko twa cercopoidea tugira amacandwe yererana!

Ibyahishuwe 4: 11.“Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

106 thoughts on “Icyo batakubwiye mu bwana bwawe: aya si amacandwe y’inzoka,ni aya cercopoidea.Soma usobanukirwe.

  1. Wonderful blog! I found it while surfing around on Yahoo News. Do you have any suggestions on how to get listed in Yahoo News? I’ve been trying for a while but I never seem to get there! Cheers

  2. certainly like your website but you need to test the spelling on several of your posts. A number of them are rife with spelling problems and I to find it very bothersome to tell the truth on the other hand I will surely come back again.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *