Nimuze twige siyansi mbonezamubano: wari uzi ko amagambo adusohokamo, ibikorwa byacu, n’uko twitwara ku kintu cyabaye bihishura niba turwaye indwara zimwe na zimwe zo mu mutwe?

HAKIZIMANA Maurice

Ibidusohokamo n’uko twitwara cyane cyane iyo habaye ikintu runaka bihishura niba mu mutwe bimeze neza cyangwa niba bitameze neza. Indwara zifitanye isano n’imbonezamubano hamwe no mu mutwe zirahari. Indwara zo mu mutwe no mu byiyumvo (maladie psychiatriques ou psychologiques) zivangavanga intekerezo zacu, ibyiyumvo n’amarangamutima byacu, ndetse n’uko twitwara.

Hari abantu benshi tujya tubona imyitwarire yabo n’amagambo yabo ukabona nabo atari bo, barwaye ndetse ari indembe mu buzima bwo mu mutwe kandi nabo batabyiyiziho. Dore isomo rigufi ku ndwara zimwe na zimwe zigaragara muri benshi:

Kanda hano unkurikire no kuri Whatsapp : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

(1) Schadenfreude (Indwara yo kwishimira ibyago by’abandi)

Abantu ujya ubona banezezwa n’ibyago by’abandi,bishima abandi bari mu kiriyo, ni indembe zirwaye Schadenfreude. Muri make baratekereza bati: « Bariya iyo bapfushije, iyo bari mu gahinda,iyo bagezweho n’ibyago n’amakuba biranezeza cyane,baragashira,baragahora mu kiriyo. »

Biteye ubwoba kubona abantu baseka umuntu wapfuye, banezerwa bagakora ibirori iyo hari abari mu kiriyo, bishimira uburwayi bw’undi muntu, n’ibindi byago byamugezeho.

Kubera iki iyo abandi bishimye bikubabaza, bababara ukanezerwa? Ni uburwayi bubi cyane bwo mu mutwe abenshi batazi bwitwa Schadenfreude. Bene aba barwayi bo mu mutwe bishimira kwica, kuniga, gusogota,cyangwa bakanezerwa bikorewe abandi,muri make banezezwa n’ibyago by’abandi. Kugirira abandi nabi (baba ari bo babikoze cyangwa bikozwe n’abandi) birabanezeza cyane.

(2) Logorrhée psychologique (impiswi zo mu bwonko)

Kugira amagambo menshi,guhora ushaka kuvuga abandi (cyangwa kubandikaho), ni uburwayi bwo mu mutwe bwitwa logorrhée psychologique (ni nk’impiswi zo mu bwonko).Ni uburwayi mu bundi,abaganga bita “diyare yo mu kanwa”.

Uyirwaye agira amagamo adakama, aravuga akiyongeza. Muri siyansi yitwa psychiatrie n’iyitwa neurologie bavuga ko ari uburwayi bwo mu mutwe  bumanukira mu kanwa. Uyirwaye arangwa no guhora avuga abandi, ubujajwa, guteranya abandi, no gutera urwenya aharabika abahisi n’abagenzi.

Logorrhée verbale : qu'est-ce que ça veut dire ?

(3)  Münchhausen (Indwara yo kwibona no gushaka kugirirwa impuhwe wenyine)

Kureba cyangwa kumva umuntu ugahita umwanga kandi mutaziranye,utarahura nawe, kubera ko gusa abandi bamuvuzeho nabi ni uburwayi bwo mu mutwe.

Kurakara cyane no gutongana kubera ko gusa hari uvuguruje igitekerezo cyawe, cyangwa kubera ko bataguhaye icyubahiro washakaga mu bandi, nabyo ni uburwayi.

II Soma nanone inkuru ivuga ngo Dore amahano indwara y’agahinda kenshi katavuwe ishobora gukora: mu Bufaransa, umugabo yicishije imbugita umugore we,n’abana be bane bafite kuva ku mezi 9 kugeza ku myaka 10

Abo barwayi bose barwaye indwara ikaze yitwa syndrome de Münchhausen nanone yitwa « pathomimie » cyangwa « trouble factice ». (Indwara yo kwibona no gushaka kugirirwa impuhwe wenyine)

Urwaye ubu burwayi bwo mu mutwe  arangwa kandi no guhimba (gucura) ikibazo adafite mu by’ukuri ubundi akavuza induru kugira ngo  abantu bose bamukikize,bamuvugeho, bamwiteho cyangwa bamugirire impuhwe adakwiriye.

Ni ba bandi bitera ikibazo barangiza bakiboroza.  Bakunda guhora bavugwaho,bakikijwe,bicajwe ahantu bagaragara,bahawe ijambo,bagiriwe impuhwe.

Kuri bo nibo ngorwa zonyine zibaho, nibo bonyine bababaye, nibo bakeneye kwitabwaho nta bandi.Iyo batabikorewe bararemba.

(4)Histrionisme (indwara yo kwivanga no kubaho ubuzima utemera)

Kwidumbukiza no kwivanga mu bitakureba, kwiyinjiza mu buzima bwite bw’abandi cyangwa mu biganiro by’abantu babiri bitakurebaga, cyangwa gukora ku buryo wangisha umuntu abandi (“munyangire”/haine par procuration) ni uburwayi bwo mu mutwe bwitwa histrionisme cyangwa mu le trouble de la personnalité histrionique (le TPH) mu gifaransa. 

Urwaye iyi ndwara yo mu mutwe no mu byiyumvo, arangwa no kubaho ubuzima bw’amaharakubiri cyangwa bw’ikinamico(conduites théâtrales). Biri mu gitabo Virel Psych. 1977.

Baragowe cyane, kuko uyirwaye ashobora kugaragara yemeza ibintu mu ruhame ariko byagera mu gikari aho batamwumva akabisenya cyane. Ni ba bandi bitwa ba “ngurinzira”, na ba” rutemayeze”.Uzababona ku mbuga nkoranyambaga barwana umuhenerezo ku kintu ariko baba bavuye ku murongo bakakubwira ko biriya bavuze byari ugushaka “amaramuko” (no kwangwa kwiteranya) ariko ko batabyemera mu by’ukuri.

(5) Alexithymie (indwara yo gutwarwa n’amarangamutima atarimo ubwenge)

Gutwarwa n’amarangamutima gusa, ubufana, gusuzugura no gusuzuguza abandi, nabyo ni uburwayi bukomeye bwo mu mutwe abahanga bita Alexithymie.  Ni uburwayi bwo gutwarwa n’amarangamutima gusa, ubufana, ku buryo unanirwa kumenya ,gutandukanya no gusobanura ikintu mu magambo yawe bwite ukagendera ku by’abandi wemera gusa cyangwa babashije gukora ku marangamutima yawe.  Abayirwaye bararira,bakarakara, bakiterera hejuru, bakababara, cyangwa bakagaragaza ibindi byiyumvo, batabasha gusobanura.

Ni ba bajya iyo bigiye,bakurikira umutima bagasiga ubwonko.

(6) Le syndrome de l’autodidacte ou de l’imposteur (indwara yo kwitwaza igitugu no gufunga umutwe)

Kutemera amafuti yawe ukayatsimbararaho kandi n’iyo wakwerekwa ko wibeshye ukanga ugafunga umutwe ugakomeza ibyo urimo ni uburwayi bwo mu mutwe abahanga bita Syndrome de l’autodictate cyangwa le syndrome de l’imposteur. Ni yo ndwara abanyagitugu bamwe na bamwe barwara. Umuvuguruje aramwirenza, kandi aba ashaka ko ubusazi bwe bukomeza kugera ku ndunduro.

Abandi barwara iyi ndwara barangwa n’ikindi kimenyetso gitangaje:guhora bishidikanyaho. Yewe n‘ibintu bagezeho bo ubwabo bashaka uwo cyangwa icyo babyitirira kubera gutinya intsinzi (success). Uzasanga bavuga ko impamvu bakoze ikintu kigakunda atari ubwenge cyangwa ubushobozi ahubwo ari, amahirwe yabagwiririye gusa, ari imana bagize,cyangwa ari ukubera ababimugiriyemo, cyangwa ko byose babikesha shefu wabo, mbese bashakisha aho babyegeka bahabura bakavuga ko byatewe n’ikirere cyiza, n’indi mimerere.

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp unyuze hano : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

Nk’uko mpora mbibabwira,indwara zo mu buzima bwo mu mutwe ziratwugarije twese. Jya wihutira kwisuzumisha no kwivuza igihe cyose ubonye usigaye utekereza cyangwa witwara mu buryo budasanzwe mbere yo kwikoza isoni ku mbuga nkoranyambaga, mu muryango iwawe, cyangwa mu ncuti zawe.

II Soma nanone inkuru ivuga ngo Dore amahano indwara y’agahinda kenshi katavuwe ishobora gukora: mu Bufaransa, umugabo yicishije imbugita umugore we,n’abana be bane bafite kuva ku mezi 9 kugeza ku myaka 10

Nk’uko iyo ibipimo by’umuriro wawe byazamutse wihutira kwivuza, menya ko ubuzima bwo mu mutwe no mu byiyumvo nabwo bugomba kubungwabungwa. Indwara zo mu mutwe no mu byiyumvo si imikino ncuti zanjye.

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

423 thoughts on “Nimuze twige siyansi mbonezamubano: wari uzi ko amagambo adusohokamo, ibikorwa byacu, n’uko twitwara ku kintu cyabaye bihishura niba turwaye indwara zimwe na zimwe zo mu mutwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *