Insigamugani “Yagiye burundu”: Menya uwo Burundu wacikanye Bwiza bwa Mashira Budashira irora n’Irongorwa,uko yasize uwo mugani, n’icyo usobanura

HAKIZIMANA Maurice

*Uyu mugani, bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka; ni ho bavuga ngo:
“cyagiye burundu!” cyangwa ngo runaka “yagiye burundu”. Umugani wasizwe n’umugabo witwaga Burundu; ahasaga umwaka w’i 1400.


Burundu uwo yari umutwa Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa
Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n’irongorwa
umubanda w’i Nduga Ngari ya Gisali na Kibanda.

II Soma n’ibi: Insigamugani “Yashinze Muganika”.Menya Muganika wari umuja wa Bwiza bwa Mashira

Gahindiro uwo Semutakirwa, ni we bitiriye Gahindiro Yuhi rya Mibambwe Sentabyo. Na we bwiza bwa Mashira uwo, yari yararongowe na Rugayi rwa Buzi, umutware w’igikomangoma mu Burundi, ariko yasabwe asanzwe ari incuti y’amagara ya Gahindiro ka Mibambwe.

Rugayi amaze kurongora Bwiza rero, Gahindiro yohereza umutwa we Burundu i Burundi ati:

“Ugende ukeza Rugayi, umuhakweho, ujye umusetsa; maze numara kubona ubuhake, uzampere Bwiza izi ntashyo.”

Umutwa araboneza ajya gukeza Rugayi. Agezeyo baramwakira. Bamubajije aho aturuka, ati :

“Ndaturuka i Rwanda”

Rugayi, ati: “Ese wari uhatswe na nde?” Burundu, ati: “Nari mpatswe na Semutakirwa, hanyuma
bambwira ko uhaka neza kandi ngo ukagira n’ibirunge byinshi, ni ko kumwimura ndakwisangira”.


Abagaragu ba Rugayi bumvise amagambo ya Burundu baraseka. Burundu yumvise ko
bamuneguye bishima, noneho arushaho guhimbarwa, arakomeza arabasetsa. Atangira kubiganira
uko impyisi ijya mu kiraro kurya inyana, agendesha amaboko n’amaguru bunyamaswa, babibona
bakiyamirira banezerewe.


Nuko Burundu agenda akambakamba no mu nzu kwa Rugayi aho Bwiza ari, Bwiza abonye
atungutse mu nzu kandi yahoze amurungurukira mu nzugi, arishima araseka cyane.

Burundu amuhereza intoki, ati: “Uraho nyakugira Imana?”

Bwiza akubita agatwenge. Burundu asubura ku irembo aho Rugayi ari n’abagaragu be. Ariko asubirayo ntacyo abwiye Bwiza, ashaka kubanza kwimenyereza bose.

Haciyeho nk’ukwezi, aba amaze kumenyerana na bose, ngo si ukubasetsa akora iyo bwabaga; ariko ari amaco yo kuzabona uko avugana na Bwiza.

Biba ahooooo, haciyeho indi minsi, Burundu asanga Bwiza mu gikari n’amasimbi apfunyitse
y’intashyo za Gahindiro. Aramwegera bajya ukwabo, ati:

“Ngizo intashyo za Gahindiro Semutakirwa; ngo Mutahe cyane, ngo ariko itahe ni ubusa, ritabaye ubusa wamutashyeho cyangwa nawe akagutahaho.”

Bwiza amaze kumva amagambo Burundu amubwiye, yipfundura urungii mu ijosi ararumuhereza, ati:

“Ngiyi intashyo uzampere Gahindiro Semutakirwa Semutambashakwe umwana w’i Mbirima na Matovu, ibusasangohe, ibuvomabagabo, umutware w’i Bumbogo bwa Gatamba (Bumbogo bwa Gatamba ni umurenge wa Kigoma na Muyange mu Nduga.)”


Nuko Burundu yakira urunigi Bwiza amuhaye. Amaze kurushyikira ajya aho Rugayi ari,
aramubwira, ati:

“Nyagasani ndatashye ngiye kwirebera umugore n’abana!” Rugayi, ati: “Ese
uzagaruka ryari?”
Burundu, ati: “Nimara kubonana n’umugore n’abana nzahera ko ngaruka.”


Rugayi aramusezerera amuha n’intama ajyana. Buracya Burundu azindukira ku rugendo agaruka
i Rwanda. Ageze kwa Gahindiro Semutakirwa, bararamukanya. Amujyana ukwe, amwereka
urunigi rw’intashyo ya Bwiza, amubwira n’uko yamutumye.

Ubwo butumwa bushimisha Semutakirwa; bituma asubiza Burundu kwa Rugayi ikitaraganya n’izindi ntashyo z’imibavu. Burundu aragenda. Agezeyo, imibavu y’intashyo arayihisha, ajya kwiyereka Rugayi
amumenyesha ko yagarutse. Rugayi aramushima, ati: “Koko urabangutse ntiwanyiciye
amasezerano.”

Burundu amaze kuramukanya na Rugayi, ajya kubwira Bwiza ko yamuzaniye izindi ntashyo
z’imibavu. Undi arishima cyane, kuko iyo yari yarashatse ntayahabaga muri icyo gihe;
bagombaga kuyigura mu Rwanda. Ubwo amuha umuntu ujya kuyimuzanira rwihishwa.

Hashize iminsi, Bwiza arosa; ashaka amadahamo (imbiribiri) ayaha Burundu, ati:

“Ngutumye kuri Gahindiro, Semutakirwa, umwana w’i Mbilima na Matovu, ibusasabagore ibuvomabagabo, umutware w’i Bumbogo bwa Gatamba; uti: “Ngizo intashyo mwana wa se na sebukwe, uti: “Ariko itahe ni ubusa; ritabaye ubusa wamutashyeho!”


Burundu ahindukira arira inzira kuyimara, ashishikariye gushyikiriza Semutakirwa intashyo
Bwiza amwoherereje. Arazimushyikiriza, amaze kuzibona arishima cyane. Na none aha Burundu
izindi ngo ashyire Bwiza: amuha amahembe atatse, n’ubusasa, n’ibyanganga; ati:

“Genda kandi ntuzongere kugaruka mu Rwanda uzagumeyo kugeza igihe tugarukanira twembi na Bwiza; ariko hagati aho nzajya ngutumaho abandi batwa bene wanyu, kugira ngo menye ibyawe na Bwiza aho bigeze!”

Burundu asubira i Burundi. Amaze kugerayo yereka Bwiza intashyo za Gahindiro, amubwira n’ubundi butumwa. Bwiza amaze kuzibona arishima cyane kuko zari ibyiza Abarundi batagira.

Nuko kuva ubwo, Burundu aguma i Burundi mu bunetsi; agumana na Rugayi n’umugore we Bwiza.

Haciyeho iminsi Gahindiro yohereza undi mutwa guhakwa na Rugayi ariko amwohereza ari intumwa atumye kuri Burundu, ngo ayimenyeshe aho ibye na Bwiza bigeze. Umutwa aragenda akeza Rugayi kwa kundi kwa Burundu; we ndetse agasetsa bitambutse ibya Burundu. Bineza Rugayi kuko abonye abatwa babiri bo mu Rwanda basetsa. Umutwa abonana na mwene wabo, na we amushyikiriza Bwiza, ati: “Nguyu mwene wacu, yaje kubaza aho tugejeje amagambo!”


Dore ko Burundu yagiye ajya kureshya. Bwiza atuma uwo mutwa kuri Gahindiro, ati:

“Ugende umumbwirire, uti: “Uzaze uhetswe wiyita mukuru we w’umugore, ntibazakumenya.”

Umutwa agaruka mu Rwanda asezeye nka Burundu. Rugayi amuha intama arataha. Araza abwira
Gahindiro ubutumwa. Abwumvise buramuneza. Ahera ko akoranya abatwa be n’abagaragu
bazajyana; ariko bake.

Abatwa bagenda bamuhetse yitwikiriye akarago nk’umugore. Bamanuka amayaga ya Kinazi, bambuka Nyabarongo, bomokana u Bugesera, basingira u Burundi bwo kwa Rugayi ku kirengarenga. Bahageze basanga Rugayi yagiye guhiga. Ingobyi bayinjiza mu rugo bayururukiriza mu kirambi.

Gahindiro ajya ku buriri aramukanya na Bwiza. Bategeka abaheza kugira ngo abonane na mukuru we. Bose barasohoka, bibwira ko uwo mushyitsi ari mukuru wa Bwiza w’umugore koko.


Nuko Gahindiro aratangira yiganirira na Bwiza baba iyo! Rugayi arashyira arahiguka. Ageze ku
irembo abona abatwa baje bahetse. Ababaza aho baturuka. Bamubwira ko baje bahetse muramu
we. Yumvise ko yagenderewe na muramu we arishima. Ajya mu nzu yicara ku rwuririro
aramukanya n’uwiyita muramu we. Ariko bakaramukanya Gahindiro ahina.

Bimaze akanya Bwiza abwira Rugayi, ati:

“Turaguheje, jya ku irembo twigire mu gikari kuganirirayo; kandi ndagusaba n’uko twiraranira tugashirana urukumbuzi.”


Rugayi arabyemera; ajya ku irembo, Gahindiro na Bwiza bajya mu nzu yo mu gikari
baganirirayo. Ubwo Gahindiro yagiye yitwikiriye akarago. Birirwa baganirira iyo, bwije
barararana.

Ku munsi wa kabiri bajya inyuma y’inzu kwota akazuba, nanone Gahindiro asohoka yitwikiriye akarago. Umuja wa Rugayi witwaga Nyirabunjagali arabukwa amaboko ye; arayitegereza asanga ari nk’ay’umugabo. Ku munsi wa gatatu yongera kuyitegereza, ajyana Rugayi ukwe aramubwira, ati: “Uriya muntu bita muramu wawe w’umugore, jye nabonye afite amaboko asa n’ayafoye umuheto!”

Rugayi aramutwama, ati: “Genda; dore ko usa n’umusazi!”

Ibyo umuja amubwiye abita i Burenga ahubwo ajya kubwira Bwiza, ati:

“Ndagusaba kuryamana na muramu wanjye!” Bwiza, ati: “Sinanga,ariko ari mu mihango y’abakobwa; ati: “Muzaryamana nyuma y’iminsi ibiri amaze gukira….Ejo uzazindukane n’abagaragu bawe mujye guhiga, tubone iminsi ibiri yo kukwitegura muzararane.”

Rugayi aranezerwa, arabyemera. Ararika abahigi n’abagaragu bayirara ku ibaba. Imisambi ya mbere ihize, bakora ku mbwa, rubanda rumwomaho, ntihagira usigara mu rugo, uretse Bwiza na Gahindiro n’abantu be, na Nyirabunjagali n’abakwobwa b’abaja.


Rugayi agitirimuka aho, Bwiza bamunagurira mu ngobyi yaje ihetse Gahindiro. Bashyira nzira
shishi itabona, bambuka Akanyaru, basingira u Mugina wa Jenda na Kabugondo. Hagati aho,
dore ko nta nkuru ibura kibara, bati: “Wa mutwa yahekesheje Bwiza ari kumwe n’umugabo
muremure!”

Rugayi akomaho agatima, yibuka ijambo rya Nyirabunjagali umuhigo arawuta yiruka amasigamana, ageze iwe asanga harihamagara, wa muja ari we urwikungamo. Abwira Rugayi ati:

“Yagiye Burundu na Bwiza bwawe! kandi aho nakenze icyazanye Burundu mu rugo umu, akirirwa aseka na Bwiza!” Yamugutwaye Semutakirwa!

Ubwo Rugayi n’abe bashyira nzira bakurikira ikirari. Bageze ku Kanyaru babona ingobyi irarembera ku Mugina wa Jenda na Kabugondo. Rugayi arayireba arashoberwa, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna
awujugunya mu ruzi, nawe yirohamo ariyahura; apfa atyo.


Nuko kuva ubwo abantu badukana imvugo, ngo: “Yagiye Burundu na Bwiza!”

Buhoro buhoro uko ibihe biha ibindi, ‘na Bwiza’ babikuraho, hasigara “yagiye burundu” yonyine; ari byo
kugenda mahera. Ikigiye ubutagaruka cyose, bati: “Cyagiye burundu.” Igikozwe bidasubirwaho,
bati: “Cyuzuze burundu.” Ugiye rwose bakaziguruka, bati: “Yagiye burundu!” Nk’uko Burundu
yagiye mahera acikishije Bwiza.

Kugenda burundu = Kugenda mahera,ubutazagaruka.

Mugire ibihe byiza!

Soma kandi iyi nkuru bijyanye: Insigamugani “Yashinze Muganika”.Menya Muganika wari umuja wa Bwiza bwa Mashira

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE  Nkurikira kuri : chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

600 thoughts on “Insigamugani “Yagiye burundu”: Menya uwo Burundu wacikanye Bwiza bwa Mashira Budashira irora n’Irongorwa,uko yasize uwo mugani, n’icyo usobanura

  1. Términos y condiciones para jugar en 1Win Casino 1win es un corredor de apuestas legal en Colombia que ofrece servicios de apuestas en línea, casino y póquer. Posee una licencia internacional de juego de Curaçao. Es posible que justo ahora te encuentres en la versión móvil de 1win, pero puedes subir un nivel al descargar la aplicación 1win en tu dispositivo Android. El software es completamente seguro y se instala en tres pasos: Derechos de autor 2025 © 1winapp.co | Contacto: APUESTA CON CONSCIENCIA: 1winapp.co funciona de manera independiente y no está vinculado a los sitios web que sugerimos. Asegúrate de estar apto legalmente antes de sumergirte en el juego. Nuestro contenido sirve solo como orientación. Los enlaces clickeados te llevan a sitios externos; no nos hacemos responsables de las acciones resultantes.
    https://builder.ssinfotech.co/crash-game-sobre-smartsoft-gaming-guia-total-asi-como-estrategias/
    Algunos desarrolladores y casinos online permiten jugar de forma gratuita a sus juegos en modo demo para que puedas probarlos. En la mayoría de los casos, será necesario crear una cuenta y conectarse al casino para acceder a los juegos, por lo que no son gratuitos del todo. La mejor alternativa es Templo de Slots, donde puedes jugar a los diferentes juegos de casino sin necesidad de registrarte ni nada. © Aposta.La – 2025.Todos los derechos reservados. Para registrarse en este sitio web, el usuario debe aceptar los Términos y Condiciones Generales. En caso de que se actualicen los Términos y Condiciones Generales, los usuarios existentes pueden optar por dejar de utilizar los productos y servicios antes de que dicha actualización entre en vigencia, lo que es un mínimo de dos semanas después de haber sido anunciada.

  2. लेकिन यह वीडियो Deepfake है: यह असली वीडियो नहीं है. फेसबुक यूजर Shellbey McElwee Ohm (Archive Link) ने एक और डीपफेक  वीडियो शेयर किया, जिसमें नीता अंबानी को इस एविएटर गेमिंग ऐप का प्रमोशन करते देखा जा सकता है। इसके अतिरिक्त, गेम कानूनी मानकों और जुआ कानूनों का अनुपालन करता है। सकारात्मक उपयोगकर्ता समीक्षाएँ इसकी विश्वसनीयता और भरोसेमंदता को और उजागर करती हैं। उपयोगकर्ता अक्सर इसकी निष्पक्षता, सुरक्षा और सुखद अनुभव की प्रशंसा करते हैं।
    https://colibris-wiki.org/lapommeraie/?neceanelgant1983
    एविएटर हैक APK का उपयोग करने से आपके गेमिंग अनुभव में व्यापक लाभ प्राप्त हो सकते हैं, जो आपकी जीत को अधिकतम करने में मदद करते हैं। यहां कुछ मुख्य लाभ हैं: $1,000 या 1 BTC तक 400% Aviator गेम एक लोकप्रिय ऑनलाइन गेम है जिसे विभिन्न प्लेटफॉर्म पर खेला जा सकता है। हालांकि, कुछ खिलाड़ियों को आश्चर्य हो सकता है कि दूसरों पर लाभ पाने के लिए गेम को हैक करना संभव है या नहीं।

  3. Казино — место для увлекательных РёРіСЂ.: balloon game – balloon казино

  4. balloon казино демо balloon game Казино — РјРёСЂ азартных приключений.

  5. Казино предлагает множество игровых автоматов.: balloon казино – balloon игра

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *