“KURUHA UWA KAVUNA” BISOBANURA IKI?

HAKIZIMANA Maurice

Muraho mwese? Murahari dutarame? Reka dutaramire kuri KAVUNA n’umuruho wewasize umugani.

Umwami Gahima yaraze ingoma ye Ndahiro Cyamatare. Bene se baramuhagurukira baramurwanya, bageza n’ igihe batabaza abanyamahanga “Nzira na Nsibura”.

Ndahiro Cyamatare yari yasigaranye ibihugu by’ i Nduga n’ iby’ i Nkiga. Ubuganza, Ubwanacyambwe byari byigaruriwe na bene se. Baza no kumutera n’aho yari asigaranye. Ndahiro ati:

“Sinshaka ko bansanga mu Rwanda hagati ngiye mu Nkiga abe ari ho bazansanga, nibazansinda nzagwe hakurya y’ umugezi (Nyabarongo)

Yongeraho ati “ariko umwana wanjye Ndoli ntibazamubona, azava mu Rwanda, batamunkurikiza ndamutse mpfuye.”

Basubira mu bwiru, baraguriza aho bazamuhungishiriza, bemeza ko bamwohereza kwa nyirarume Karemera i Karagwe, bashaka n’ umuntu wazajya ajya yo akabwira Ndoli uko u Rwanda rumeze.Umugabo KAVUNA akaba yicaye mu muryango yumva ibyo bavuga byose.

Bamurabutswe bati:

“Tumwice yumvise ubwiru bwacu kandi yazamena ibanga.” Umwami Ndahiro ati: “Nimumureke, ubwo yabyumvise byose ni we ubaye intumwa yacu, muzajye mumutuma kuri Ndoli, na we amutume, agaruke ababwire uko ameze n’ imihigo afite.”

Bazana umuhoro w’ umwami, bawumuremesha uruguma ku gahanga kandi barawumuha, ngo bizabe urwibutso kwa NDOLI. NDOLI bamuhungishiriza kwa Karemera, ari we nyirarume.

Nibwo Ndahiro ahungiye mu Nkiga n’ ingabo ze bambuka Nyabarongo.

Bene se n’ abanyamahanga bari batabaje barahamusanga, baraharwanira biracika. Ingabo z’ umwami Ndahiro zirahashirira, asigara arwana wenyine, agwa mu myambi y’Abakongoro ba Nzira. Yaguye hafi ya Kibirira. Uwo mugezi wari wabaye urugina rw’ amaraso.Kuva icyo gihe biba umuziro mu Rwanda, nta mwami w’ i Rwanda wongeye kwambuka uwo mugezi kuko wari wanyoye amaraso y’ umwami.

Umurambo wa Ndahiro abanzi be barawubambye, bawubamba ahantu hitwa i Rubi rw’ i Nyundo hafi yo ku Muhororo. Bashinze igiti aho Ndahiro yari yahambwe, bamwerekeza mu mahanga bagira ngo umuzimu we utazoreka u Rwanda. Abagore be barimo nyina wa Ndoli (ari we Ruganzu) babahambye ahitwa mu Miko y’ abakobwa.

Icyo gihe cyose Ndoli yari yibereye i Karagwe, KAVUNA akajya kumubwira aho ibintu bigeze, u Rwanda rutwarwa n’ abanyamahanga bari bagwiriyemo Abashi n’ abo bari batabaje, bararutegeka, rugwa mu cyunamo, banga kuva mu Rwanda.

KAVUNA akomeza kujya asohoreza Ndoli ubutumwa bw’ abiru, amubwira ko u Rwanda rugeze kure, kandi rwifuza cyane umwami, ngo icyamuha hakaba haracitse ku icumu umwana wa Ndahiro.

Ni bwo KAVUNA aje kubwira Ndoli ati:

“Ngwino, u Rwanda rurakwifuza.”

Ndoli arahaguruka ava i Karagwe kwa nyirarume Karemera, aza ashagawe n’ abantu benshi n’ inka nyinshi. Bageze ku cyambu cy’ Akagera, Ndoli abwira umusare ati:

“Wambutse abandi bose, ariko uriya mugabo witwa KAVUNA uramenye ntumwambutse.”

KAVUNA arahagarara, areka abandi barambuka, yibwira ko aza kubaheruka nta kintu cya shebuja gisigaye hakurya. Yegera ubwato abwira umusare ati:

“Nanjye nturira nomoke.”Umusare ati:

“Reka da! Shobuja yambujije kukwambutsa, ngo uragume iyo ngiyo.”

KAVUNA acika intege arababara cyane, aruzi ko u Rwanda rugiye gusubirana kandi atarurimo atekereza n’ umuruho wose yagize. Agira icumu rye n’ umuheto we abivunira ku ivi, abijugunya mu ruzi, na we arabikurikira agenda avuga ati:

“Uzaruha mu Rwanda wese azajye aruha uwa KAVUNA.”

KURUHA UWA KAVUNA ni ukuruhira undi, ntibigire akamaro, umuntu ntabishimirwe, ndetse akiturwa inabi aho kugororerwa.

Ndoli ajya guheza KAVUNA hakurya y’ uruzi, yangaga ko yazongera kujya yumviriza, akazamumenera ibanga. Yari azi ko agira inda nyango, ariko Ndoli ntiyari azi ko Kavuna aziheba bigeze aho kwiyahura.

Sijye wahera hahera KAVUNA wavunikiye ubusa.

Mugire ibihe byiza!

Soma kandi iyi nkuru bijyanye: Insigamugani “Yashinze Muganika”.Menya Muganika wari umuja wa Bwiza bwa Mashira

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE  Nkurikira kuri : chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

687 thoughts on ““KURUHA UWA KAVUNA” BISOBANURA IKI?

  1. Автомат Ballon предлагает уникальные Р±РѕРЅСѓСЃС‹.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  2. Игровые автоматы делают вечер незабываемым.: balloon game – balloon казино демо

  3. Автомат Ballon предлагает уникальные Р±РѕРЅСѓСЃС‹.: balloon game – balloon игра

  4. Ballon радует РёРіСЂРѕРєРѕРІ разнообразием функций.: balloon game – balloon казино играть

  5. Казино предлагает множество игровых автоматов.: balloon казино играть – balloon казино официальный сайт

  6. Динамичная РёРіСЂР° РЅР° автомате Ballon ждет вас.: balloon игра – balloon казино официальный сайт

  7. Присоединяйтесь Рє игрокам РЅР° автоматах.: balloon игра – balloon казино демо

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *