Umugani w’indogobe,umwana na se: Ntukishinge abantu,ntawe uneza rubanda.

HAKIZIMANA Maurice

Niba ushaka kumva ukuntu utagombye na rimwe kwishinga abantu,dore ko ari ba nta munoza,umva neza uyu mugani wa kera cyane uzwi na benshi. Ni umugani w’indogobe,umwana na se.Uwo mugani mu kinyarwanda ucibwa utya,bagira bati:

“Kera habayeho umugabo ahagurukana n’umwana we barongoye indogobe yabo bajya kuyigurisha. Mu nzira bagenda, baca ku bakobwa bavomaga, babaha urw’amenyo, bati “Mbega bano bagabo, indogobe ibari imbere iridegembya, banze kuyijyaho ngo ibaheke!” Nyamugabo abyumvise, agira umuhungu arayimwuriza iramuheka.

Bisunitse, baca ku bakambwe bicaye ku nzira. Umukambwe umwe aravuga ati “Dore iryavuzwe riratashye; nta musore ucyubaha umukambwe! Reka nawe umusore yihekewe n’indogobe, naho ingirwa se arahata inzira ibirenge!” Nyamugabo aritaye mu gutwi, umwana ayimuhubuzaho, ayicaraho, barabushogoshera.

Nyuma bongera guhura n’abandi bantu, baramubwira bati “Shyuuu…! Cyo mubyeyi gito! Usiga umwana wawe kandi uruzi ananiwe asigaye agenza inyuma y’ibirenge, atabasha gutera intambwe nk’indogobe yawe?” Nyamugabo ntiyumvise atyo, yuriza umuhungu we, amwicaza inyuma ye ku ndogobe.

Bagiye gusingira umusozi baganagaho, bahura n’umuntu arababaza ati “Ese iyo ndogobe ni iyanyu?” Bati “Ni iyacu.” Na we ati “Jye nagira ngo ni inyibano! Irapfuye rero ntigishobora kubaheka mwembi. Hasigaye aho kuyiheka ari mwe!” Nyamugabo ati “Reka tugerageze.” Bayiboha amaboko n’amaguru, bayita ku maboko baraheka.

Ngo bagere ku mugezi, abo bahasanze inkwenene bayivaho, barakokereza babaseka. Indogobe uko yakumvise urusaku, ishya ubwoba irashya imigeri, ihubuka mu maboko, no mu mugezi ngo “Dumbuli!” Imira nkeri, irahwera.

Nyamugabo n’umuhungu we basubira imuhira bimyiza imoso, bagenda babwirana bati “Twishinze ibyo abantu bagumya kutubwira, none dore itungo ryacu rirabizize. Twabaye ba bwengebuke!”

Ntitukabe ba bwengebuke! Tujye dukora ibyo twatekereje ko ari byiza, twisunge Rugira,tuve ku bantu kuko nta we uneza rubanda,kandi iyo rubanda ni nta munoza.

Murare aharyana

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE ni umwarimu w’umwuga (Master II MEEF/Sciences de l’Education/Sciences sociales/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

3 thoughts on “Umugani w’indogobe,umwana na se: Ntukishinge abantu,ntawe uneza rubanda.

  1. Excellent blog here! Also your web site rather a lot up fast!
    What web host are you the use of? Can I am getting your affiliate link in your host?
    I desire my website loaded up as fast as yours lol

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *