Umugani wa NYANSHYA YA BABA

HAKIZIMANA Maurice

Habayeho umugabo n’umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya.

Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine. Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni. Umuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare.

Umuhungu akajya ajya guhiga utunyoni. Umukobwa agasigara aho. Umuhungu akaza nijoro. Yaba atahutse akaririmba ati:

«Nyanshya ya Baba, nyugururira.

Mwana wa mama nyugururira.

Nishe akajeje ni akawe na njye.

Nishe agaturo ni akawe na njye.

Nishe agafundi ni akawe na njye.

Akanini karimo tuzakagabana. »

Mushiki we ati:

« Baruka rutare Baba yinjire. »

Urutare rukabaruka. Akazana utunyoni bakarya, umukobwa yaba afite agafu, akarika, bakarya, bwacya mu gitondo, igihe cyo mu bunyoni, musaza we akabaduka akajya guhiga utunyamaswa two kubatunga. Akica agafundi, akica udukwavu, akica agakware, bwakwira agataha. Yagera kuri rwa rutare akaririmba, ati:

” Nyanshya ya Baba, nyugururira.

Mwana wa mama, nyugururira.

Nishe akajeje, ni akawe na njye.

Nishe agakwavu, ni akawe na njye.

Nishe agafundi, ni akawe na njye.

Akanini karimo tuzakagabana.”

Nyanshya ati: « baruka rutare Baba yinjire. »

Urutare rukabaruka. Musaza we akinjira. Bagateka bakarya. Bwacya mu gitondo agasubira guhiga.

Bukeye haza ikinyamaswa cyitwa Kizimu, cyumviriza ibyo Baba avuga aririmba. Umunsi umwe kigerageza kumwigana. Wa mukobwa ati

«Iryo jwi ko atari irya musaza wanjye ? » Aricecekera, cya gisimba kiragenda ariko ntibyatinda kiza gushobora kwigana Baba. Umukobwa ati « baruka rutare Baba yinjire. »

Urutare rurakinguka. Abona igipyisi kiraje.

Ati « ye data we ! »

– Sogokuru ngukarangire utuyuzi tw’ utudegede ?

– Turakakudegeda mu nda.

– Sogokuru ngukarangire utuyuzi tw’impaza ?

– Yego mukaka wanjye. Wa mukobwa afata akungo, akaranga utuyuzi, ati « rero sogokuru, urutaruka rujya hanze, ni urwawe, urutaruka rujya mu mbere ni urwanjye, urujya mu rutara, ni urwa musaza wanjye » Warupyisi iti « ndabyemeye. »

Nuko akaranga za nzuzi. Uruyuzi rumwe rurataruka, rujya hanze. Nyanshya ati

« Ngurwo urwawe ruragiye. » Cya gipyisi cyiruka kijya hanze. Wa mukobwa ati «fatana rutare. » Urutare rurafatana… Umukobwa aguma aho. Cya gipyisi kiragenda.

Musaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije. Musaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we. Abwira urutare ati « baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rurabaruka. Baba arinjira, asanga Nyanshya yagize ubwoba.

Ati « ni bite ? » Undi ati « ndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk’uko usanzwe umpamagara.» Maze nti «baruka rutare Baba yinjire, urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba. » Ndakibwira nti «Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’ utudegede. » Ngo « turakakudegeda munda. »Ngukarangire utuyuzi tw’impaza? Ngo «yego Mukaka wanjye. » Ndakibwira nti « urujya hanze ni urwawe, urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye, urujya mu mbere ni urwanjye. » Noneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti «fata. » Cyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana. Kimbwira ko nikigaruka kizandya.

Musaza we yirirwa aho, yiriranwa icumu n’umuhoro agira ngo nikigaruka acyice. Ariko cyari cyabumvirije kimenya ko ahari. Agitegereza iminsi itatu nticyaza.

Inzara ibishe ahinduka mushiki we, ati

« Umenya ari ubwoba bwari bwakwishe. » Nuko ajya guhiga utunyamaswa.

Igihe atarahiguka, cya gipyisi kiragaruka kirongera kigana Baba. Umukobwa agira ngo ni musaza we, abwira urutare ngo rukinguke. Agiye kubona, abona hinjiye kandi cya kinyamaswa. Ati

« Ntabwo ibyanjye birarangiye. » Akibwiye ngo agikarangire utuyuzi, kiti «ntatwo nshaka.»

Giherako kiramurya.

Musaza we aza kuza asanga cya gipyisi cyariye mushiki we, ahamagaye abura umwitaba.

Abwira urutare rurakinguka, arinjira acana iziko.

Arabutswe mu rusenge rw’ urutare ukuguru kwa mushiki we, akeka ko yahagiye kubera ubwoba, ariko akumva amaraso amutonyangira. Arashishoza, asanga ukuguru ari ukwa mushiki we cya gipyisi cyashigaje.

Nuko arara aho, aryama ataryamye, bucya ajya guhorera mushiki we. Amaherezo avumbura cya gipyisi, agiye kucyica, kiti

” Banza uce aka gatoki ukuremo nyogosenge nariye. Ca n’aka ngaka k’iburyo ukuremo so wanyu nariye. Tema n’iki gikumwe, ukuremo mushiki wawe.”

Baba abigenza atyo, agikuramo bene wabo.

Agitera icumu aracyica. Anyaga ibyo kwa cya gipyisi byose, nuko araboneza aritahira, ibyishimo ari byose.

Si jye wahera, hahera Warupyisi.

Ubu se nabura icyo ndenzaho?

Niba mwarasigaye muri imfubyi,mujye mumenyana musangire akabisi n’agahiye ….akajeje, agakwavu,agafundi….. akanini karimo mujye mukagabana. Ntimukaryane!!

Mugire Ijoro ryiza,

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE  Nkurikira kuri : chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

784 thoughts on “Umugani wa NYANSHYA YA BABA

  1. Aw, this was a very nice post. Spending some time and actual effort to generate a top notch articleÖ but what can I sayÖ I procrastinate a lot and don’t manage to get nearly anything done.

  2. When I originally commented I clicked the «Notify me when new comments are added» checkbox and now each time a comment is added I get several emails with the same comment.Is there any way you can remove people from that service?

  3. When someone writes an article he/she keeps the idea of a user in his/her mind that how a user can know it. So that’s why this article is outstdanding. Thanks!

  4. Howdy very nice website!! Guy .. Excellent .. Superb .. I’ll bookmark your blog and take the feeds alsoKI am satisfied to seek out numerous helpful info right here in the submit, we want develop more strategies on this regard, thanks for sharing. . . . . .

  5. You could certainly see your skills in the work you write. The world hopes for more passionate writers like you who are not afraid to say how they believe. Always go after your heart.

  6. I am extremely impressed with your writing skills as well as with the layout on your weblog. Is this a paid theme or did you customize it yourself? Anyway keep up the excellent quality writing, it is rare to see a nice blog like this one these days..

  7. My brother suggested I might like this web site. He used to be entirely right. This submit actually made my day. You can not believe just how so much time I had spent for this information! Thank you!

  8. Attractive component of content. I simply stumbled upon your website and in accession capital to claim that I get in fact enjoyed account your blog posts. Anyway I’ll be subscribing in your feeds and even I success you get right of entry to consistently quickly.

  9. Attractive element of content. I simply stumbled upon your blog and in accession capital to say that I acquire actually loved account your blog posts. Any way I will be subscribing on your feeds and even I success you get entry to consistently quickly.

  10. Woah! I’m really enjoying the template/theme of this website. It’s simple, yet effective. A lot of times it’s tough to get that “perfect balance” between user friendliness and appearance. I must say that you’ve done a excellent job with this. Also, the blog loads super fast for me on Safari. Exceptional Blog!

  11. I have not checked in here for some time since I thought it was getting boring, but the last several posts are good quality so I guess I will add you back to my daily bloglist. You deserve it my friend 🙂

  12. I will immediately clutch your rss feed as I can not to find your e-mail subscription hyperlink or e-newsletter service. Do you’ve any? Kindly permit me understand in order that I may just subscribe. Thanks.

  13. You could certainly see your skills in the work you write. The world hopes for even more passionate writers like you who aren’t afraid to say how they believe. Always go after your heart.

  14. Aw, this was a very good post. Taking a few minutes and actual effort to produce a top notch article… but what can I say… I hesitate a whole lot and never seem to get anything done.

  15. You actually make it seem really easy along with your presentation however I find this topic to be really something that I believe I would by no means understand. It seems too complicated and very extensive for me. I am looking forward in your subsequent submit, I will try to get the grasp of it!

  16. Tin Tức, Sự Kiện Liên Quan Tiền Đến Trực Tiếp đá Bóng Nữ tiến lên miền namĐội tuyển chọn nước Việt Nam chỉ cần thiết một kết trái hòa có bàn thắng nhằm lần thứ hai góp mặt trên World Cup futsal. Nhưng, để làm được như vậy

  17. Thanks for the auspicious writeup. It in fact was once a amusement account it. Glance advanced to far introduced agreeable from you! However, how can we keep up a correspondence?

  18. Hey there! I’ve been following your blog for some time now and finally got the courage to go ahead and give you a shout out from Lubbock Texas! Just wanted to mention keep up the fantastic job!

  19. Ballon — автомат СЃ захватывающим сюжетом.: balloon game – balloon казино играть

  20. Баллон — это автомат для настоящих любителей.: balloon game – balloon игра

  21. Динамичная РёРіСЂР° РЅР° автомате Ballon ждет вас.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  22. Great write-up, I’m regular visitor of one’s web site, maintain up the excellent operate, and It is going to be a regular visitor for a lengthy time.

  23. Игра РЅР° деньги — это ваше развлечение.: balloon игра – balloon игра на деньги

  24. Казино всегда предлагает выгодные акции.: balloon игра – balloon game

  25. Hi there, just became aware of your blog through Google, and found that it’s truly informative. I am going to watch out for brussels. I’ll be grateful if you continue this in future. Lots of people will be benefited from your writing. Cheers!

  26. Ballon — идеальный выбор для азартных РёРіСЂРѕРєРѕРІ.: balloon казино – balloon казино играть

  27. Ballon — это ваш шанс РЅР° победу.: balloon game – balloon казино официальный сайт

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *