“Yakoze iyo bwabaga”…imvugo “kora iyo bwabaga”! Ikomoka he? Iyo bwabaga bakora ni he? Habaga iki?

HAKIZIMANA Maurice

“KORA IYO BWABAGA”

Uyu mugani baca ngo: “Yakoze iyo bwabaga”, cyangwa “yakoze aho bwabaga”, wakomotse kuri NKOMA YA NKONDOGORO SEKIRASANYI umurozi wo mu Marangara utararogeraga ubusa uretse abamuhaye ihene n’intama, hari ahasaga umwaka w’i 1500.

Bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga, babona ananiwe icyo yahoraga ashobora bakamubwira bati: “Kora iyo bwabaga!”

Naho usanzwe atagira imbaraga zo gukora iki n’iki, iyo kimunaniye bagira bati: “Gerageza”.

Iryo jambo rero ryo gukora iyo bwabaga inkomoko ni UBUROZI!

Byatangiye hagati y’ingoma ya Ndahiro n’iy’umuhungu we Ndoli. Hariho umugabo witwa NKOMA YA NKONDOGORO, ikirozi cyo mu Marangara, na nyina Maduna. Bari abagaragu ba Cyamatare bakomeye, bari baraturutse i Bunyabungo. Baza ibwami bafite umuhango wo kuroga; ibi byo gucuragura; ariko bakagira n’ubundi burozi busanzwe bw’ubutamikano.

Aho shebuja apfiriye yishwe n’Abakongoro bamutsinze i Rubi rw’i Nyundo mu Bugamba (Gisenyi), Ndoli amaze gucikira i Karagwe k’Abahinda (muri Tanzaniya), rubanda bahinduka abari abatoni b’ibwami barabahiga barabahashya, kugira ngo, batagira icyo bavuga kuri Ndoli kuko bamwe bakekaga ko akiriho,abandi, bati: “Yapfanye na se”

Ubwo Abanyamarangara batera Nkama, baramunyaga baramusenyera, iwe bahagira imara, ibyeso byarimo uburozi barabijanjagura. Ubwo i Nduga n’Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n’Abasinga. Amarangara atwarwa na Rukomane mwishywa wa Mateke, na yo Nduga ari Mateke uwo. Rukomane rero arashega amenesha abaryankuna.

Bukeye abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na

Mugina; bajya inama y’uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma, bati:

“Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza?”

Nkoma, ati:

“Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko nshumba ubundi”.

Abandi baramubwira, bati:

“Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore; kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye, bazamuduhera agapfa tukaruhuka…Aradukukanye yakabura amagara!”

Abaryankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba ahahoze ari iwe mu tujyo bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane, Gashumba arabyemera arabwakira; abuha Rukomane arabunywa, amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi.

Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati: “Nkoma ya Nkondogoro yakoze aho bwabaga.”

Mwalimu Hakizimana Maurice

Kuva ubwo rero rubanda babona umuntu unaniwe n’umurimo yari asanzwe ashobora, bakigana uko Abaryankuna babwiye Nkoma, bati: “Kora aho bwabaga”, ariko bo baba bavuga ubugabo n’ubutwari yari asanganywe; bifata bityo.

Gukora aho bwabaga = Kwiharahara.

Mugire Ijoro ryiza,

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE  Nkurikira kuri : chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

411 thoughts on ““Yakoze iyo bwabaga”…imvugo “kora iyo bwabaga”! Ikomoka he? Iyo bwabaga bakora ni he? Habaga iki?

  1. Hey there! This post could not be written any better!Reading through this post reminds me of my previousroom mate! He always kept talking about this. I will forwardthis article to him. Fairly certain he will have a goodread. Many thanks for sharing!

  2. Genuinely no matter if someone doesn’t understand then its up to othervisitors that they will help, so here it takes place.Also visit my blog … bella-dee

  3. Thanks for ones marvelous posting! I quite enjoyed reading it, you may be a great author.I will remember to bookmark your blog and may come back later on. I want to encourage you to continue your great posts, have a nice evening!

  4. Nice post. I learn something more challenging on different blogs everyday. It will always be stimulating to read content from other writers and practice a little something from their store. I’d prefer to use some with the content on my blog whether you don’t mind. Natually I’ll give you a link on your web blog. Thanks for sharing.

  5. Hello my family member! I want to say that this article is amazing,great written and come with approximately all important infos.I’d like to see more posts like this .

  6. Howdy just wanted to give you a quick heads up and let you know a few of the images aren’t loading correctly.I’m not sure why but I think its a linking issue. I’ve triedit in two different internet browsers and bothshow the same results.

  7. I’ll right away seize your rss as I can’t in finding your email subscription hyperlink or newsletter service.Do you’ve any? Please let me realize in order that I may just subscribe.Thanks.

  8. When I originally commented I clicked the”Notify me when new comments are added” checkbox and now each time a comment is added I get several emails with thesame comment. Is there any way you can removepeople from that service? Many thanks!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *