Umugabo wanjye yishwe n’ubwibone bwanjye

Prof HAKIZIMANA Maurice

Jye n’umugabo wanjye twatonganye gato ari ku wa Kabiri mu gitondo, twitegura kujya ku kazi. Yinubiye uburyo nakasemo umugati, avuga ko nawukase nabi, “bidasa neza.”Ayo magambo n’uburyo yabivuzemo nabifashe nk’urushyi ruvuza ubuhuha ankubise mu maso.

Kurikira WhatsApp channel  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u IIKurikira facebook page: https://www.facebook.com/professormaurice/

Soma nanone: Menya amagambo y’indirimbo « UMUGABO W’INGANZWA » -Inanga ya Sofiya Nzayisenga!

Iyo menya ibigiye gukurikiraho, nari guseka gusa nkongera ngakata neza undi mugati uko abimbwiye nkamuha aka bizu ubuzima bugakomeza. Ariko inzira ntibwira umugenzi… ubu buzima buratungurana. Icyambabaje icyo gihe ni uburyo yabimbwiyemo, uko yandebye ikijisho, n’ijwi yakoresheje. Nahise nirakaza, nsunika isahani yanjye hafi kuyimena, mpita njya ku kazi ntanariye ibyo byamu gitondo. Nasohotse mu nzu ntamubwiye n’ijambo na rimwe ryo kumusezera.Nibwiraga ko ndi kumuhana.

Uzasome nanone:Uko wamenya umugore w’umuhanga mu kwifatira umugabo: amayeri amwe abagore bakoresha bakifatira burundu abagabo babo

Twembi twari turakaye, kandi nta n’umwe muri twe washakaga guhara ishema rye.Twembi twaracecetse tu; jye naratumbye cyane. Uwo mugoroba twavuye ku kazi twembi…. nta wavugushije undi.Twariye ibya nijoro ducecetse. Twaryamyeeduteranye imigongo, twanga gukoranaho. Ku wa Gatatu bwarije buracya. Ku wa Kane biba uko. Intambara y’ubutita irakomeza. Ku mugoroba wo ku wa Kane, tugiye kurya ibya nijoro,we yaranduse ambwira buhoro ati: “Wiriwe chérie.” Narabyumvise… umutima wanjye urabyishimira… ariko ishema n’ubwibone bintera kutikiriza. Naracecetse nkomeza kwirira.Nari ntegereje ko aza akamfukamira akansaba imbabazi yeruye.

Soma nanone iyi nyandiko yanjye: ABAGABO NI ABAGARAGU B’ABAGORE –MENYA UBURYO IGITSINAGORE CYIFATIYE ABAGABO KIKABAHINDURA ABAGARAGU BABO BUCECE

Yari umugabo mwiza w’uburanga w’imbaraga kandi w’umutima mwiza — wa wundi umwenyura gahoro, kumwenyira kwe bikaba byatuma inkubi y’umuyaga ituza. Gusa ndishinja ko ari jye utarifuzaga “kugira intege nke” imbere ye bimwe by’abagore bisumbukuruza. We yatangiye kujya angaragarizaga akanyamuneza anamwenyurira buhoro,ariko jye nkishakira impamvu yo kubigendera kure. Naribwiraga nti: “Niwe watangije uyu mwuka mubi ambwira amagambo mabi kuri wa mugati, niba ashaka ko birangira, ni we ugomba kuza imbere yanjye akansaba imbabazi yicishije bugufi. Sinzemera ko ibi byo kumwenyura bintsinda.Agomba guca bugufi imbere yanjye” .

Inkuru bisa: Ishyingiranwa riragoye cyane -nyuma y’ibihe by’uburyohe,rambya uhangane n’ukuri utari witeguye!

Nijoro, yagiye kwiyuhagira muri dushe (douche) numva atangiye kuririmba gahoro gahoro indirimbo yacu y’urukundo twakundaga. Iyo nza kuba ntamurakariye, nari kumusangayo nk’uko twajyaga tubigenza buri gihe — tugahuza ijwi rimwe, tukaririmbira hamwe tuanakomerezaho ibindi. Ni byo yashakaga. Ariko gukunda ishema kwanjye n’ubwibone byanyibye ubwo mwanya mwiza nari mbonye .
Nanone wasoma: IBIKOMERE BY’UMUGABO

Yasohotse mu cyumba cy’ubwogero ansanga mu buriri ndyamye nisinzirije. Saa munani n’iminota 50 z’ijoro (2h50), numvise ankozeho gahoro gahoro asa n’ushaka kunkangura. Nasunitse ukuboko kwe, nkwigizayo. Jye nibwiraga ko ubwo ashaka ku bintu dore ko hari hashize iminsi. Ariko sinari nzi… sinari nzi ko ari bwo bwa nyuma yari ankozeho.😭

Nanone wasoma: Gutekerereza mugenzi wawe- niyo ntandaro y’ubwumvikane buke n’amakimbirane mu rushako, mu rukundo no mu mibanire yawe n’abandi

Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu za mu gitondo (6h45), inzogera imbyutsa yo muri yelefone yanjye iravuga. Nihutiye kwitegura kujya ku kazi. Yari agisinziriye — ni ko nabitekerezaga. Sinanamurebye neza. Ubwibone bwanjye no kutava ku izima byankozeho… ni uko ngenda ntanamubwiye nti wirirwe. Habe n’ijambo iri rimwe.

Indi nyandiko wasoma:ICYIZERE NO GUKEKANA AMABABA MU RUSHAKO

Nyuma y’akazi nageze mu rugo saa moya z’umugoroba (19h), urugi rw’inzu yacu rwari rwegetseho nk’uko narusize. Ninjiye mu nzu nasanze inzu imeze neza neza nk’uko nayisize mu gitondo. Ubwoba ntari narigeze numva bwaranyuzuye. Nirukiye mu cyumba… yari akiryamye neza neza aho namusize nta no guhindukira. Amaguru yanjye yatangiye gutitira. Naramunyeganyeje ndamubwira nti “Daniel… Daniel, byuka…” Ariko umubiri we wari wakonje cyane.

Nashyize ugutwi ku gituza cye — nta kintu na gito numvise. Nta guhumeka. Nta mutima utera. Nta kimenyetso cy’uko ari muzima. Naratatse cyane kugeza aho ijwi ryanjye ricikiye. Naramuhobeye cyane musaba mwinginga gukanguka. Ariko yari yamaze kunsiga. Yari yacikanye. Sinabyiyumvishije kugeza ku munsi bamushyinguye nkamubona bamurenzaho igitaka.

Kurikira WhatsApp channel  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira facebook page: https://www.facebook.com/professormaurice/

Indi nkuru wasoma: Icyo nabwira abashaka kubaka urugo,n’abubatse vuba,n’abatazi ibyo barimo, abari kuririra mu myotsi,n’abari kuririra muri V8!

Ni bwo nize isomo maze gukubitika: umugabo wanjye yapfiriye mu buriri bwacu twembi… twararanye, sinanabimenya. Yari afite ikibazo cy’umutima 💘. Igihe yageragezaga kumbyutsa saa 2h50 z’ijoro, umutimwa we ari uri kumurya. Ntiyankanguraga ashaka imibonano mpuzabitsina nk’uko nabwibwiraga — yari akeneye ubufasha.Yashaka ubutabazi. Ariko ubwibone bwanjye bwampumye amaso y’umutima.

Indi nyandiko wasoma:“ISHYINGIRANWA (MARRIAGE)NI IKIGEGA CYUZUYE UMUNEZERO”-Nibyo? Sibyo? Profeseri Hakizimana Maurice

Umugabo wanjye yishwe n’ubwibone bwanjye. Yari umugabo nakundaga by’ukuri, n’umutima wanjye wose — yego mu bujiji, mu bugoryi bwinshi,mu bupfayongo — kuko nahisemo kwibera “mukashema” na “nyirabwibone” aho guhitamo amahoro n’ituze bigomba kuranga buri mugore wese w’umutima, w’umunyabwenge. Rimwe na rimwe impaka nto cyane zitwiba ibihe by’agaciro gakomeye cyane.Kuri jye ho, nahatakarije umugabo wanjye.😭

Indi nkuru wasoma:Umugore ni uyu: uwumva ibintu gutya nta mugabo utamukunda

Iyi si

Prof HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.  

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

18 thoughts on “Umugabo wanjye yishwe n’ubwibone bwanjye

  1. I’m often to blogging and i really appreciate your content. The article has actually peaks my interest. I’m going to bookmark your web site and maintain checking for brand spanking new information.

  2. In the world of android games download, players are always searching for better experiences, especially when they try to best games 2025 from trusted sources. Many gamers explore different genres such as online games without registration or even deep story-based action games online to discover new entertainment. As the demand grows, the trend of multiplayer online games continues to shape the gaming community and attract more users every day.

  3. I recently tried to Premium Unlocked APK from a verified source and found it super helpful. The Patch APK version provided access to features like App mods and Offline Android games which made the experience much smoother. I also checked for security before installing the Modded app and everything worked perfectly. Always look for safe APK download sites to ensure reliability and clean installations.

  4. In the world of instant play online games, players are always searching for better experiences, especially when they try to new free games for android download from trusted sources. Many gamers explore different genres such as trending mobile games or even deep story-based mobile games download to discover new entertainment. As the demand grows, the trend of top rated games continues to shape the gaming community and attract more users every day.

  5. I recently tried to Gaming mods from a verified source and found it super helpful. The Hack menu version provided access to features like Mod features and No Ads APK which made the experience much smoother. I also checked for security before installing the Free premium APK and everything worked perfectly. Always look for safe APK download sites to ensure reliability and clean installations.

  6. With the rapid evolution of modern digital infrastructure, many companies are shifting their focus toward Online Education & Certifications to improve long‑term performance and ensure seamless scalability. At the same time, growing security concerns have increased the demand for Cybersecurity & VPN Solutions, especially as more organizations move their operations online. Meanwhile, the rise of Cloud Hosting Services has empowered professionals to optimize workflows, enhance productivity, and adopt smarter technological strategies suitable for competitive global markets. (5e511b09)

  7. **vertiaid**

    vertiaid is a high-quality, natural formula created to support stable balance, enhance mental sharpness, and alleviate feelings of dizziness

  8. **vitrafoxin**

    vitrafoxin is a premium brain enhancement formula crafted with natural ingredients to promote clear thinking, memory retention, and long-lasting mental energy.

  9. **oradentum**

    oradentum is a comprehensive 21-in-1 oral care formula designed to reinforce enamel, support gum vitality, and neutralize bad breath using a fusion of nature-derived, scientifically validated compounds.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *