ICYIZERE NO GUKEKANA AMABABA MU RUSHAKO

HAKIZIMANA Maurice

Umugore we atangira kumukeka amababa, akeka ko aryamana n’umukozi wo mu rugo dore ko yari mwiza bihebuje. Ni uko yiyemeza kuzabafatira mu cyuho. Yahaye agahushya uwo muyaya ko kujya iwabo mu mpera z’icyo cyumeru atabibwiye umugabo we cyangwa undi muntu uwo ari we wese. Umuyaya yibonera ka konji atyo.

II Ushaka kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u/ II Ushaka kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Nijoro, nk’uko bisanzwe mu masaha yo kuryama, umugabo abwira umugore we ati « Sheri, ryama jye ngiye muri salo kwirebera umupira kuri Televiziyo » abivuga agenda. Umugore nawe mu mutima ati “sindi umwana sha,uzi ko mwamfashe nk’ikigoryi”. Abyuka yomboka, yinjira mu cyumba cy’umuyaya, agarama ku buriri yambaye ubusa buri buri, mu mwijima, kandi ntiyafunga urugi. Ntibyatinze umugabo aba arinjiye, amwinagaho, umukino uratangira. Barinezeza karahava, agaturu ka mbere aka kabiri aka gatatu aka kane aka gatanu umugore ati: « Rekera aho, singufashe? Singufashe? Uduturu dutanu twose none uri kwishakamo utugufu tw’aka gatandatu nta soni? Nyamara kuri jye, ni agaturu kamwe wakabya tukaba tubiri ugatangira ukahagira ngo urinaniriwe ugasinzira nk’agahinja,kunca inyuma ubiterwa n’iki koko sheri,wamburanye iki?  Ni uko umuzamu agira ubwoba arasakuza ati:«Ye baba we, mbabarira Mabuja, ni impamo sinari nzi ko ari mwe,mbabarira» Nyirabuja biramurenga n’umujinya atabaza Imana mu ijwi rirenga ati  « Mana Nyagasani! » ni uko umugabo aho yari muri salo arabyumva yirukira mu cyumba cy”umukozi acana amatara arabacakira .

Isomo ry’ubuzima : Icyizere ni rwo rufunguzo. Gukekana amababa birasenya kandi bikoza isoni!Urushako si imishinyiko. Mukomeze kugira umunsi mwiza.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Ushaka kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

729 thoughts on “ICYIZERE NO GUKEKANA AMABABA MU RUSHAKO