IBIKOMERE BY’UMUGABO

HAKIZIMANA Maurice  

Ni kenshi tuvuga byinshi ku byerekeye abagore (igitsina gore) n’uburyo bagendana ibikomere byinshi, ariko ni gake cyane hafi ya ntako tuvuga ku bikomere by’abagabo. Bo ntibakomereka? Nta byiyumvo bagira? Nta marangamutima? Ni hake cyane wasoma cyangwa wakumva abagabo bakomerekejwe n’abo badahuje igitsina.

Usanga ahubwo bitwa “abakurikiramajipo”, abiruka inyuma y’abakobwa n’abagore,abanyamafaranga, abakunda ubutunzi, n’abafite ubumuga bw’amarangamutima,ni ukuvuga abatagira ibyiyumvo, abadakomereka!

Ibyo byose batuvugaho si ukuri, abagabo nabo ni abantu, barahinduka kandi bagira amarangamutima.Uko sosiyete y’abagore ibabona si impamo byuzuye,bitavuguruzwa.

Barumva, bakenera kandi bagashaka urukundo n’ubwuzu mu gihe bahuye n’ibibazo bibagora kwihanganira.

N’ubwo abakunda akazi, bakunda kuba abakomeye,abiyubashye, ariko byose birahinduka iyo bakomerekejwe, bahinduka nk’utwana duto, iyo batumviswe,iyo bahemukiwe.

Abagabo n’abagore bose baba bashaka kugira intego mu buzima bwabo, kugira icyerekezo, kubaho bemerwa kandi bakunzwe, kugirango nabo ubwabo bisobanukirwe, bimenye, bitahure.

Abagabo na bo bakenera gutegwa amatwi, bakenera ibitugu byo kuririraho, bakenera amatwi yumva neza agahinda kabo, bagira ibyuho bakenera kuzuza, bashaka urubuga rwo kugaragarizamo ibyiyumvo byabo.

Abagabo bakeneye kwakirwa kimwe n’abagore…

Igihe kirageze ngo twikuremo ko abagabo ari intwari zitananirwa, abarwanyi batwara umutima mu kiganza.

Igihe kirageze ngo guhangana hagati y’abagore n’abagabo bihagarare, bose ni umubiri !

Igihe kirageze: natwe dufite byinshi byo gutanga, kuvumbura, no guhabwa,dufite ibyifuzo, imbaraga zacu zifite aho zigarukira,turi abantu bagira intege nke,nka mwe mwese. Nta guhora dukomeretswa, twikomeretsa, twitwara,dutwarwa nk’abatari inyama n’amaraso.

Gukira ibikomere k’umugabo bifitanye isano no gukira k’umugore.Umwe ntashobora gukira ibikomere bye adafite undi,umwe ntashobora kwigaragaza neza adafite undi.


Ntabwo bikwiriye ko umugabo yihinduramo umugore kugira ngo agirirwe impuhwe, yumvwe kandi ahabwe agaciro kamwe n’ak’isi iha igitsina gore.

Niba uri umugore, ha urubuga umugabo wawe abeho ubuzima bwa kigabo, yishimire kuba umugabo, aterwe ishema n’ubugabo bwe.Abagabo bakeneye urubuga, bakeneye guhumeka.

Niba uri umugabo, baho nk’umuntu, wijijisha wigira ikinya, emera intege nke zawe, garagaza ibyiyumvo byawe rwose, umugabo nawe ni umuntu w’inyama n’amaraso, arakomereka, agenda ibikomere, kandi akenera kwiyunga nawe ubwe.

Iyi si||

Umwanditsi HAKIZIMANA Maurice  IITo follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Inspiration: Jessie Birra

2 thoughts on “IBIKOMERE BY’UMUGABO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *