
Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
Abagabo bose bagira ibyo batandukaniyeho ariko nanone bakagira ibyo bahuriyeho. Mu gukunda,uretse kureba imiterere y’umubyimba,imisaya,n’ikimero nanone bakunda bene uyu mugore utekereza mu buryo butanu bukurikira. Soma wumve niba hari ikiburamo.Ku bihereranye n’umugabo abagore bose bo baba bashaka. Kanda hano. Dukomeze ku ngingo yacu y’uyu munsi. Nk’uko urubuga rwa whatsapp rubisobanura, umugore ni uyu: uwumva ibintu gutya nta mugabo utamukunda
1️⃣ UMUGORE WUMVA KO BURI KINTU GIFITIWE IGISUBIZO
Wa wundi utagira ibintu birebire, ubyoroshya n’iyo bikomeye. Urugero, uwo ubwira ibyakubayeho nk’umugabo, aho kugira ngo ahite asara atangire kukubwira ko nta byawe, akubaze ngo byakubayeho bite… ahubwo akakwereka ko nta kibazo, ko byumvikana, agahita anaguha ibitekerezo by’uko yumva mwabisohokamo, cyangwa se akakubwira ko byanze bikunze muza kubona igisubizo. Icyo gihe wumva agutuye umutwaro ukomeye.Umugore utekereza gutya abagabo baramwifuza bikomeye.
2️⃣ UMUGORE WUMVA KO KUGWA NEZA ARI IBY’AGACIRO
Burya abagabo bashimishwa cyane no kubona uwo barushinganye ari wa muntu ugira ubugwaneza. Uyu muntu ugira ubugwaneza akenshi aba arangwa iteka n’icyizere (optimistic). Ibintu byinshi abibonamo ibyiza, kandi aba afite icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza. Uyu mugore ugwa neza, usanga akurura abantu, urugo rukagendwa. Afata abo mu rugo neza, aba azi kwakira abo umugabo azanye mu rugo bose ntawe asubije inyuma. Uyu mugore abagabo bose baramwifuza.
3️⃣ UMUGORE WUMVA KO KUTAJARAJARA MU KUMENYA UWO URI WE, N’ICYO USHAKA ARI INTWARO IKOMEYE
Umugore wifitemo icyizere. Uyu ni wa muntu uzi icyo ashaka, ku buryo nunamubaza icyo yifuza ko mukora atajijinganya.Ntabwo amera nka wa mugore bari bagiye gushyingira Hakimu muri film ‘Un Prince à New York’ (Coming to America),aho amubaza ngo ukunda iki,ngo ibyo ukunda ni byo nkunda. Ibi abagabo babizira kubi. Baba bashaka wa muntu uzi icyo ashaka, wa muntu uzi icyo adakunda, wa muntu wabasha gusigarana urugo koko akagira aho aruganisha. Uyu kandi usanga yisanzura, avugisha abantu bakishima, mbese ntabwo yicara aho acecetse ategereje amategeko gusa.Ikindi kandi si bene wa mugore wifatira umugabo,umuhindura inganzwa. Ahubwo n’ubwo nawe afite ibyo ashoboye,akomeza kugendera mu nsi y’ubuyobozi bwe akamushyigikira aho guhiganwa nawe.
4️⃣ UMUGORE WUMVA KO YABASHA KUBA MU BUZIMA BWOSE
Uyu aba yiteguye kuba mu buzima bwose ku buryo ibyo mugezemo byose bitamugora,ahita ajyana na byo, ubuzima bugakomeza.Uyu mugore, umugabo abasha kumujyana kugerageza ibintu bishya atinuba, abasha guherekeza umugabo mu byo yasanze akunda nyamara we atari abizi kandi akaryoherwa, mukabijyanamo yishimye, anezerewe, atinuba.
5️⃣ UMUGORE WUMVA KO KUGANIRA, UGASEKA, UGAKINA, UKISHIMANA N’UWO UKUNDA, UWO WASHATSE, ARI INGENZI MU BUZIMA
Uyu, atuma ubuzima bw’umugabo arimo buryoha,kuko ari wa muntu no gukora urukundo (gutera akabariro) mu buryo bwose (pozisiyo zose)bitamubangamira, kandi akaba ashobora kugerageza ibintu byose atinuba.Ikindi ndetse, n’inshuti z’umugabo amujyanyemo zose zishimira kwakira urwo rugo (iyo ‘couple’), kuko umugore aba ari umuntu ushimishije kuba iruhande.
Ikibazo: Ese uyu mugore abaho ?Niba uri umugore,uri nk’uyu?

Izindi nkuru z’urukundo,abagore,n’urushako zanditswe na mwalimu Hakizimana Maurice wasoma:
- Uko wamenya umugore w’umuhanga mu kwifatira umugabo: amayeri amwe abagore bakoresha bakifatira burundu abagabo babo
- Ibyiciro bitatu urukundo n’urushako binyuramo! Urwanyu rugeze he?
- Ingufuri z’urukundo rudashira (les”cadenas de l’amour”) i Paris,mu Bufaransa!
- Gutera akabariro n’uwo mwashakanye urimo kwitekerereza undi muntu- ni ibisanzwe? Inzobere mu mibonano mpuzabitsina arabidusobanurira
- Dore umugabo abagore bose bo muri 2024 baba bashaka. Niba uri umugabo,tega amatwi.
Iyi si,

👉 Komeza unkurikire kuri WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Komeza unkurikire kuri Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
KWAMAMAZA
🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :
“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”