Ingufuri z’urukundo rudashira (les”cadenas de l’amour”) i Paris,mu Bufaransa!

HAKIZIMANA Maurice

Sinzi niba usanzwe ubizi,ariko nanjye naratangaye! Ndakubwira iby’izi ngufuri z’urukundo! Banazita ingufuri zo kutazahemukirana iteka (cadenas de fidelité).Kanda ku mafoto!

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Paris romantique-Parisi umugi w’abakundana

Ingufuri z’urukundo rudashira (les”cadenas de l’amour”) i Paris

Pont des arts à Paris Ikiraro cy’urukundo

Les”cadenas de l’amour” à Paris

Mu murwa mukuru wa Paris,mu Bufaransa, hari agashya gasekeje, kanashimishije,kandi kanahishemo isomo!Paris,umwe mu migi myiza cyane kurusha indi yose ku isi,umugi w’uruzi Seine,umugi urimo ibiraro(ponts/bridges) byiza cyane, umugi w’abakundana!

Mwalimu Hakizimana Maurice i Paris mu Bufaransa ku ngufuri z’urudashira

Izi ngufuri zisobanura iki kandi zihashyirwa na bande?

Abantu bari mu rukundo bavuye imihanda yose mu bihugu byose byo ku isi,baza hano gufunga ingufuri y’urukundo,y’isezerano ridashira bagiranye,yo kutazacana inyuma,kutazahemukirana kugeza igihe umwe azaba atakiriho,barangiza bakajugunya imfunguzo mu ruzi Seine,bakitahira.

Nashakishije imvo n’imvano,abakuze cyane bambwira ko uwo muco,uwo mugenzo ukomoka mu Budage ariko wabaye uw’abanyaburayi hafi ya bose,bagahitamo Paris kubera ubwiza bwayo,ibiraro byayo,n’imigezi yayo. Ikiraro ntikigomba kubura: Gisobanura “umuhuza” cyangwa “umuhamya”! N’ubusanzwe ikiraro gihuza hakurya no hakuno y’uruzi!

Izi ngufuri wazibona ahitwa Pont-des-Arts, wazisanga kandi kuri Pont de l’Archevêché (ujya kuri Cathedrale Notre-Dame),wazibona kuri Pont Mirabeau,Pont Alexandre III,Pont-Neuf,na passerelle de l’Orsay,yewe ni henshi …hafi y’ibiraro byose biri hejuru ya Seine,i Paris.

Kuki bahitamo Paris?

Kubera ko ari wo mugi w’ubukerarugendo! Gufata urwo rugendo,no gufatira amafoto aho,ngo ni “isezerano rikomeye riruta iryo mu nsengero na Kiliziya”.

Si ugupfa gufata ingufuri yose ubonye

Ikigufuri kinini kandi kibengerana ngo ni icy’abakuze bari kwiyunga,gusubirana, cyangwa kwisazura. Akagufuri gato,kandi keza,ni ak’abakundana bakiri isugi, cyangwa bakiri bato (inkumi n’umusore).Utugufuri dushushanyijeho imitima n’utundi tumenyetso tw’urukundo tugasobanura ko ba nyiratwo ari “bashya”mu rukundo,ari bwo bakibihishura,…

Mbese,si ugufata ingufuri yose ubonye,buri ngufuri igira ibisobanuro!

Ariko se,si umuhango gusa? Urwo rukundo bafungishije ingufuri ruraramba koko?

Yego,ni umuhango nk’indi yose! Gufungana ingufuri ukajugunya imfunguzo ngo ntibibuza ushaka “kwibohora” kwifungura agata cyangwa agatana n’uwo bayifunganye! Ariko si bose!!

Mu gifaransa baravuga ngo “L’amour “eternel” ne dure pas toujours”! Munyumvire namwe! Ngo “urukundo rw’akaramata ntirugumaho iteka ryose”! Umuriro warwo urazima,abantu bagahararukanwa,babashwana,bakaka gatanya (divorce)bakajya gufunga izindi ngufuri nshya ku bakunzi bashya!

Mu gifaransa barongera bakavuga ngo “l’amour à mort est une prison”(ngo akaramata ni gereza)! Mbese iyo babivuga,baba basunitswe n’umuriro ugurumana warwo,ariko urazima rukazima!

Ibuka ukiri umwana: udutima washushanyije,twa Joteme(Je t’aime)/Ayi lavu yu (I love You) wandikiye umukunzi wawe wo ku ishuri (l’amour scolaire) cyangwa hanze yaryo,ibuka indahiro nka “tuzatandukanywa n’urupfu” zo mu rukiko no mu nsengero,none? Rwaraje? Muracyari kumwe se? Ibuka ya mapingu nako impeta ,ntituzikuramo se,nkanswe akagufuri ka 5€?

Ariko disi urukundo ni rwiza,iyaba rwarambaga, nako rwahoragaho!Urukundo ndarukunda,urukundo nyarwo ,rumwe rwabuze,rumwe rutakiba no mu bashakanye, rumwe uzi rugurumana,ruragahoraho!

Salut les amoureux👋

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Ingufuri z’urukundo rudashira (les”cadenas de l’amour”) i Paris,mu Bufaransa!

  1. 在这里下载Telegram官网最新版,适用于所有主流操作系统。本站为你提供详细的纸飞机使用指南,包括如何下载、安装以及设置中文界面,帮助你轻松使用这一全球领先的通讯。TG官网下载

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *