Kuri Mawe

HAKIZIMANA Maurice

Mawe Mubyeyi nahamagaraga Mama,

Mawe warambirwaga uko nkwabiza ukanyuka ya nabi yuje urukundo,

Mawe wantwaye mu mara yawe amezi icyenda,

Mawe wampetse ukanyonsa imyaka itatu,

Mawe wampozaga amarira nsitaye,nakosa ukandiha,narira ukangaburira,

Mawe wambwiraga iteka ngo nzavamo “umugabo”,”umunyabwenge” n’ “umutware”,

Mawe burya wari “umuhanuzi”, warampanaga ukampanura ukanampanurira,

Mawe ndibuka umbwira ko nzagera kure,kure iyo bigwa,mu bicu,

Mawe ndibuka undindisha bene mama,bene data,abo nduta n’unduta,

Mawe na Dawe ni mwe mwangize imfura ndi ubuheta ntwara ngitwarwa,

Dawe wowe nzakuvuga ayawe databuja reka ntake Mawe,

Mawe mpora ngutekereza…..

Oh Kimenyi kitigize Bamenya ntujya umvamo habe n’idakika imwe,

Mawe ni wowe nkesha ubu buzima butuma utazima ngihari,

Mawe waturuhanye twese mu mage abacu badusekera,

Mawe nguhoza ku mutima….

Mawe wandwaniye ishyaka ngo ntacishiriza amasomo,

Mawe wambereye amaguru ungerera kwa Ngirabanzi bya bihe bitindi,

Mawe wangejeje kwa Mario Marie Falconi ndetse no kwa Bruno Kwibe

Mawe wanshakiye isaso,ikirago n’ikirato ngo ntabura ku ihahiro ry’ubwenge,

Mawe wandwaniye ishyaka ngo ntaseba ngasetsa ba basetsi,

Mawe wihanganiye ububwa bw’ubwana,ubutesi n’amashagaga byanjye,

Mawe wanyigishije uko bitaba amaguru,uko barya isogi n’isogo,

Mawe wanyigishije uko barya gitaminsi n’amakakama mu buzima bwiteye hejuru,

Mawe nifuza kongera kukubona uhagaze bwuma….

Mawe ndagukumbuye !

Mawe mugore w’icyuma,mugore wizirika ku bawe iteka,

Ô Dansila ka Rafayile twitaga Gipfizi na Verediyana w’i Buliza,

Mawe madamu wa Hakizimana “Kiyovu”, “Diplomate”

Mawe bwiza bwa Evergistus mu Kabakene ka Mudaraza,

Mwene “Sasa” “Biensûr “, “Ntambabazi” ,”magana abiri” Umutware;

Mawe ndagukumbura ngashavura…..

Mawe ntashyinguye ntasezeye ukankukiramo,

Umuhungu wawe iteka yakabije za nzozi asohoza bwa buhanuzi….

Mawe nezezwa n’umugisha wa kibyeyi wahaye urugo rwanjye urya munsi,

Mawe mugore wanjye nkundwakaza mbere ya bose,

Mawe ka Nyansenge iwabo wa Kamaramasenge n’ibikaju,

Mawe warakoze kunshitsa ku isi ukampa urufatiro n’ifato,

Mawe mugore undutira bose, Rukundo rwanjye iteka,

Mawe nyina wa Dusabemariya,Niyitegeka, na Mujawamariya,

Mawe wari inkoko mu magi,ntiwigeze wemera ko abora,

Mawe ugihari twari ubune bwera udufashe ngo tudatatana,

Mawe wagiye kare udateruye Balsam “umuti womora” bya bikomere,

Mawe waducitse utabonye “ubwiza buhebuje” bwa Splendid undusha gukubagana ntarushwa,

Mawe wihuse utungukiye cyane kuri cya cyuya wambiriye bya bihe by’amage,

Mawe koko wagiye ute uteretse abakuvanguraga ko burya uri umutoni utavangiye?

Mawe nzagukunda ibihe bidashira kugeza ngiye muri shewoli;

Mawe nkesha ubuzima nzagukunda kugeza manutse muri hadesi,

Mawe ntiwazimye uracyamurika mu mutima wanjye.

Mawe wankukiyemo sinzakwibagirwa bibaho!

Mawe rukundo rwanjye sinzira amahoro…..Izahamagara,uzitaba!

Mawe madamu wa Hakizimana “Kiyovu”, “Diplomate”.Mawe bwiza bwa Evergistus mu Kabakene ka Mudaraza,Mwene “Sasa” “Biensûr “, “Ntambabazi” ,”magana abiri” Umutware

Mawe warakoze kunshitsa ku isi ukampa urufatiro n’ifato

Mawe na Dawe ni mwe mwangize imfura ndi ubuheta ntwara ngitwarwa

Mawe wihanganiye ububwa bw’ubwana,ubutesi n’amashagaga byanjye

Mawe wanshakiye isaso,ikirago n’ikirato ngo ntabura ku ihahiro ry’ubwenge

Mawe wangejeje kwa Mario Marie Falconi ndetse no kwa Bruno Kwibe

Umuhungu wawe iteka yakabije za nzozi asohoza bwa buhanuzi….

Mawe burya wari “umuhanuzi”, warampanaga ukampanura ukanampanurira

Mawe nezezwa n’umugisha wa kibyeyi wahaye urugo rwanjye urya munsi

Mawe wagiye kare udateruye Balsam “umuti womora” bya bikomere

Mawe waducitse utabonye “ubwiza buhebuje” bwa Splendid undusha gukubagana ntarushwa

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice:  II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

14 thoughts on “Kuri Mawe

  1. Telegram应用是开源的,www.Telcr.com官网下载的程序支持可重现的构建。Telegram同时适用于以下环境:Android安卓端,iPhone 和 iPad及MacOS的Apple端,Windows/Mac/Linux桌面版

  2. Telegram应用是开源的,Telegram官网下载的程序支持可重现的构建。Telegram同时适用于以下环境:Android安卓端,iPhone 和 iPad及MacOS的Apple端,Windows/Mac/Linux桌面版

  3. Telegram应用是开源的,Telegram官网下载的程序支持可重现的构建。Telegram同时适用于以下环境:Android安卓端,iPhone 和 iPad及MacOS的Apple端,Windows/Mac/Linux桌面版

  4. Telegram应用是开源的,Telegram官网下载的程序支持可重现的构建。Telegram同时适用于以下环境:Android安卓端,iPhone 和 iPad及MacOS的Apple端,Windows/Mac/Linux桌面版

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *