Umukambwe wo mu bwoko bw’aba sheroki (cherokee) yabonye umwuzukuru we warubiye bikabije nyuma yo gutongana cyane n’incuti ye. Yaramwegereye buhoro,atangira kumuganiriza amubwira inkuru, inkuru yo kurwana intambara buri muntu wese wo mu nsi y’ijuru arwana-yabishaka atabishaka.
II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
Umusaza yatangiye agira ati:
“Ni kenshi njya numva mfite umujinya ndetse rimwe na rimwe n’urwango nanga abanyitwaraho nabi, inkozi z’ibibi. Ariko uwo mujinya wanjye ntukomeretsa umwanzi wanjye na gato, ahubwo nijye uremerera. Ni nko kunywa uburozi ukabugotomera wibwira ko buri bwice uwo wanga. Iyi ntambara njya nyirwana kenshi,ibyo byiyumvo mpora mpanganye nabyo. Nkubwije ukuri, niyo ntambara ya buri munsi, ibera muri jye imbere. Mpora ndi hagati y’ibirura bibiri.”
Ngo ibirura bibiri sogoku?”
“Yego, wabyumvise neza, ibirura bibiri. Kimwe ni ikigome.Cyariye umwanda, gihora gihekenya amenyo,kirarikira,kigira ishyari,gihora kijimye,kirira, kiri mu gahinda, kigira umwaga, ni igisambo, kandi kiriyemera. Nta mpuhwe kigira,kandi kuko cyumva ko kidahabwa icyubahiro n’urukundo gikwiriye ,gihora mu kinyoma,no mu gufindafinda. Ikirura cya kabiri cyo ntikinakwiriye kwitwa ikirura. Ni ikinyamahoro, kigira urukundo, icyizere, umutuzo, kwicisha bugufi, ineza, impuhwe, ubuntu, ukuri, no kwizera.Gihorana akanyamuneza mu maso,ibihe byose.
Umwuzukuru bimuyobeye arabaza ati: “None se Sogoku, iyo ibyo birura bibiri birwanye, ni ikihe kinesha ikindi? Ni ikihe gitsinda intambara? ”
Umusaza areba umwuzukuru mu maso,amara umwanya acecetse, ni uko aramubwira ngo : “Ikirura kinesha ikindi ni icyo ugaburira. Ni icyo uhitamo kugaburira”
« Aka gatekerezo k’ibirura bibiri » kaduha amasomo y’inyamibwa mu buzima : Burya nitwe dufite ububasha bwo kugena uko twitwara ku bitubaho.N’iyo tuvunitse twiga gucumbagira. Muri twe habamo icyiza n’ikibi, ikirura kibi n’ikirura cyiza. Niduhitamo kugaburira ikirura cy’urukundo,ineza n’ impuhwe, tuzakomera mu rugendo rw’ubuzima ruzatugez aku munezero uko abandi badufata kose, kandi duhorane amahoro yo mu mutima.
Iyi si,
HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
It’s a great honor to visit your blog!
Your article is great!
Can you tell me how to contact you!
great articlemonperatoto Terpercaya
great articlesitus toto Terpercaya
Good articles have benefited a lot!
Can I make a friend with you!
Atakent su kaçak tespiti Uzun Süredir Çözülemeyen Sorunu Çözdüler: Daha önce başka firmaların çözemediği sorunu kısa sürede hallettiler. Çok memnun kaldık. https://metacouture.co/ustaelektrikci
在这里下载Telegram官网最新版,适用于所有主流操作系统。本站为你提供详细的纸飞机使用指南,包括如何下载、安装以及设置中文界面,帮助你轻松使用这一全球领先的通讯。TG官网下载