Ibyiciro bitatu urukundo n’urushako binyuramo! Urwanyu rugeze he?

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Urukundo n’urushako bica mu bibazo byinshi, ariko iyo ushikamye bigera aho bigatsinda inzitizi zose.Abantu bakundana bagashakana rwose bombi baba bashaka kubaka rugakomera, abenshi baba bazanywe n’urukundo nyakuri,kandi baba biteze umunezero udashira. None se bikunze gupfira he?Za nzozi ziryoshye zirangira gute?

Muri make nasubiza ntya: ingo zisenyuka zitamaze kabiri si uko ba nyirazo baba badakundana,ahubwo abo bashakanye bagera mu bihe n’ingorane baba batarigeze batekereza,baba batariteguye mbere y’igihe ni uko bikarangira batsinzwe!Basezerana kuzakundana mu bihe byiza n’ibibi, kuzasangira akabisi n’agahiye,ariko batumva neza uko ibibi n’akabisi bimeze. Reka rero mbabwire ibyiciro bitatu (3) urukundo n’urushako binyuramo.Abenshi bajya mu rukundo(relationship) ntabyo baba bazi.
II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Kugira ngo ababiri “babiranye”(bashakanye) cyangwa bari mu rukundo batere imbere bazasazane, ni ngombwa gusobanukirwa ibi byiciro bitatu bazanyuramo byanze bikunze.

(1) ICYICIRO CYO KWISHIMIRA UMUKUNZI WAWE (PHASE D’EXALTATION)

Icyiciro cyo kwishimira umukunzi cyangwa kwishimira urushako gitangirana no kurambagizanya kigakomeza no mu myaka mike y’urushako. Nta myaka ntakuka kimara,ariko gishira vuba cyane.Ni ya maso akunda atarora neza.

Muri ibyo bihe, umunezero,ibyishimo,no kuryoherwa mu rukundo niyo magambo akigaragaza.Iki cyiciro si nyakuri,kuko bombi baba bakirebana akana ko mu jisho,bareba ibyiza gusa.Abakirimo ubabwirwa n’imvugo z’ubuki nk’izi ngo:

  • Uyu niwe mugabo nashakaga! Shimwa Mana.
  • Uyu niwe mugore w’inzozi zanjye! Narasubijwe !
  • Mbega umugabo/umugore mwiza,nta nenge na mba.
  • Umva,niyo wamushakaho amakosa,ntayo wabona!

Nta gihe kiryoha nk’icyo,ariko akaryoshye ntigahora mu itama.Ukuri ntigutinda guhinguka,wa mumarayika wawe ukamenya neza uwo ari we by’ukuri.Erega biroroshye gukunda (kujya mu rukundo) ariko kurugumamo byo ni ibindi bindi !

(2)ICYICIRO CYO KUMIRWA NO GUTENGUHWA BYA NYABYO(PHASE DE DÉCEPTION)

Kimwe n’icyiciro cyo kwishimira umukunzi wawe,icyiciro cyo kumirwa no gutenguhwa ntigitinda. Kandi iyo ugize amahirwe,ukigeramo utarashakana nawe.Iyo kumirwa byakugezeho,byose bikunze guhagarara,hari n’ubwo biba bitunguranye cyane,maze inzozi nziza zose wari wibereyemo mu rukundo zikayoyoka nk’igihu iyo izuba rirashe.

Hari ubwo kumirwa biza vuba,hari ubwo akwihishamo bikazaza bitinze cyane.Bitangira buhoro buhoro,amafuti ya buri wese akagenda yigaragaza kugera ubwo aba menshi cyane,yakwiyongeraho ibibazo bisanzwe by’ubuzima, ibibazo by’akazi no gushaka imibereho, gutwita,kubyara,n’umutwaro wo kurera abana,bigahumira ku mirari.

Ingo nyinshi ntizirenga iki cyiciro zitarasenyuka ngo uwari urukundo rwawe ahinduke umwanzi wawe,na ka kana ko mu jisho gahinduke agashitani ko mu jisho.

Agahinda, umujinya,gutomboka,kurwana, gutukana ku gasozi,umubabaro, kwiheba, gutakaza icyizere, kumva warakinishijwe, kumva warateshejwe igihe, niyo magambo yasobanura uko abageze aho biyumva. Baratangira bati:

  • Sinigeze ntekereza ko yangenza atya…💘
  • Nabaye igicucu bikabije,sinigeze mbona aya mafuti ye aruta ay’ingurube 💘
  • Gushakana nawe birutwa no gushakana na Shitani! 💘
  • Ariko Mana Koko kuki utanyeretse uyu mutindi mbere yo gushakana na we? 💘

Nyamara kandi iyo iki cyiciro ukirenze rugihagaze,ugashinga iryinyo ku rundi, ugahomahoma, ukakirenga, ibyiza ubisanga imbere.

Ntukihutire gusenya: none se iyo inzu iva,urayisenya? Cyangwa ahubwo uhoma umwenge umwe cyangwa myinshi irimo, byarimba ugahindura ibati rimwe riva ariko ukagumana inzu yawe? Erega n’ubundi ishyingiranwa ryiza si irihuza abantu babiri batunganye,ahubwo ni irihuza abantu babiri badatunganye, ariko biyemeje kubaka, kandi bakihanganirana.

(3) ICYICIRO CYO GUSHIRA IMITETO NO GUKURA (PHASE DE MATURATION)

Iki cyiciro cyo gukura mu mutwe, ugashira imiteto ukubaka nicyo gihe cyiza cyane kandi iyo cyageze ingo hafi ya zose ziraramba,ndetse abakundanye bagasazana.Abashakanye baba bamaze gukura, bakamenya ko buri wese yashatse umuntu atashatse umumarayika wo mu ijuru. Ntawe utagira amakosa,ntawe utagira imico myiza runaka. Ubona ibyo ushaka kureba.

Ubu bunararibonye bugerwaho kubera kwihangana,ukongera ukihangana,ugakomeza ukihangana.Kubaka si ugukina.Hubaka abantu babiri bazi ibyo barimo,si abana baba buzuye inzozi zidashinga.

Za nzozi,na kwa kwibeshya ko kurongora no kurongorwa ari ubuki gusa gusa no gutwika nk’aho urushako ari filingi gusa nka zimwe z’inkundo zo mu ma filimi biba bishize.Abashakanye batangira kubona ko zubakwa no gutanga atari uguhabwa, gushyiraho imihati atari ukugereka akaguru ku kandi gusa, kandi ko bombi bagomba kuva mu miteto bakaganira ku bitagenda neza,bakabishakira umuti.

Ni muri icyo gihe batangira gutekereza bati:

  • Umugabo/umugore nashatse afite amafuti ariko nanjye ni uko,ntandusha!
  • Umugabo/umugore nashatse agira imico myiza myinshi ngenda mutahuraho!
  • Umugabo/umugore nashatse ntatunganye, si umutagatifu,si umumarayika kandi nanjye ni uko.

Ubuhanga bwo kurwubaka rukaramba mugasazana ni ukumenya guhindura urukundo mo ubucuti nyakuri,ariko udahungabanyije urukundo.

« Urukundo rukunze kubonwa nk’umuriro watse vuba vuba, ariko, mu by’ukuri,urukundo nyarwo ruzanwa n’utuntu twinshi kandi buhoro buhoro cyane.Nta mugabo n’umugore basobanukirwa n’icyanga cy’urukundo nyarwo batarabana ngo bamarane nibura imyaka makumyabiri n’itanu ! » Byavuzwe na Mark Twain

Ishyingiranwa ni urugendo rwa babiri kandi rujya kure, aho batazi,batigeze bamenya (aventure). Abasazana bose baba baraciye mu bihe bigoye by’urukundo n’urushako,bagakora iyo bwabaga, bagashikama.

Niba iyi nyqndiko yanjye isanze ugeze mu cyiciro cyo kumirwa no gutenguhwa wicika intege. Wikwiheba.Wisenya urushako rwawe ahubwo homa homa ahava hose.Kora ku buryo ishyingiranwa ryawe riba nk’uko Imana,yo Yatangije ishyingiranwa bwa mbere,ishaka ko riba: isoko y’umunezero n’urukundo nyakuri.

Je vous love you all💞💞💞

Iyi si,

HAKIZIMANA MAURICE II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

383 thoughts on “Ibyiciro bitatu urukundo n’urushako binyuramo! Urwanyu rugeze he?

  1. Играть РІ казино — всегда интересное приключение.: balloon game – balloon казино играть

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *