Ni gute wabara IMC/BMI yawe bityo ukamenya ibiro utagombye kurenza ugereranyije n’indeshyo yawe?

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Hari abantu benshi bataramenya uko babara icyitwa IMC (mu gifaransa Indice de Masse Corporelle) cyangwa BMI ku bakoresha icyongereza (Body Mass Index). IMC/BMI ni igipimo kigufasha kumenya niba ibiro byawe (uburemere) bikwiriye ugereranyije n’indeshyo(uburebure) yawe. Nibyo ngiye kugusobanurira.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Gusobanukirwa IMC/BMI

Ni imibare.Ni igipimo gifata uburemere bwawe kigabugabanya n’uburebure bwawe,kikamenya aho uherereye mu bipimo byacyo bine ari byo:

  • “Sous-poids”/“underweight”: Ibiro bike cyane
  • Point “sain”/“healthy point”: Ibiro bikwiriye
  • En “surpoids”“Overweight”:Ibiro byinshi
  • “Obèse”/ “Obese” : Umubyibuho ukabije

Ibipimo bya IMC/BMI bikoreshwa kenshi mu rwego rw’ubuvuzi kugira ngo harebwe ikibazo cy’indwara zidakira cyaterwa n’umubyibuho ukabije.

Pima IMC/BMI yawe hano

Aho guhangayikishwa n’umunzani, wo upima ibiro gusa utitaye ku ndeshyo yawe, ushobora kwifashisha indeshyo yawe hamwe n’ibiro byawe ukamenya niba ibiro byawe (uburemere) bikwiriye ugereranyije n’indeshyo (uburebure)yawe. Niba uzi ibiro byawe ukamenya n ‘uko ureshya,kanda hano aka kanya umenye igipimo cyawe cya IMC. (Niba ukoresha icyongereza kanda hano umenye BMI yawe)

Urugero: Umugabo wa 183 cm (ni ukuvuga metero imwe na santimetero 83) upima 107 kg ari mu murongo w'abafite ibiro byinshi (surpoids/ overweight )kuko IMC/BMI ye ari 32. Ubusanzwe abafite ibiro bikwiranye nabo kuri iyo ndeshyo ye ni abari hagati ya 62 – 84 kg.

Ibipimo bine bya IMC/BMI

  • Munsi ya 18.5 : Uri mu mutuku witwa “Sous-poids”/“underweight”: Ibiro bike cyane.Ni ikimenyetso cy’uko ushobora kuba utabona ibiryo bihagije,cyangwa bidafite intungamubiri. Ibi birahangayikishije. Hari ndwara nyinshi ziterwa n’imirire mibi cyangwa ya ntayo. Abaganga bagufasha kumenye icyo wakora.
  • Hagati ya 18.5 na 24.9 : Point “sain”/“healthy point”: Ibiro bikwiriye.Ufite ubuzima bwiza bukwiranye n’ibiro byawe. Komereza aho!
  • Hagati ya 25 na 29.9 : “Surpoids”“Overweight”:Ibiro byinshi. Uba waramaze kwibikaho ibiro n’ibinure bikuremereye.Byaba byiza ufashe ingamba zikakaye zo guhindura imirire no gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo utakaze ibiro bisaguka ku byo wemerewe.
  • Kuva kuri 30+kuzamura : Uri mu mutuku witwa “Obèsité”/ uri “Obese”:Umubyibuho ukabije.Aha uba uri mu kaga, ugomba gukurikiranwa n’abaganga, ndetse ugafata ingamba zitajenjetse zo kurya uko bikwiriye no gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho.

Ibindi twavuga kuri IMC/BMI

IMC/BMI yerekana gusa ibiro ugomba kugira ugereranyije n’indeshyo yawe,ntigaragaza ibinure ugomba kuba wibitseho mu nda,mu binyenyanza cyangwa mu gikari.Ntinagaragaza uburemere amagufa n’igikanka byawe bigomba kuba bifite!Nanone ntireba ibindi bintu nabyo bijya byitabwaho n’abaganga nk’imyaka yawe,igitsina,ubwoko,kuba utwite n’ibindi.Abantu bareshya bapima ibiro bingana bashobora kuba batari mu kaga kangana bitewe n’uko batari mu mimerere imwe,batangaya imyaka,umwe atwite undi adatwite,n’ibindi. Byaba byiza ubajije Muganga akakubwira ibindi wagenderaho mu kwita kuri iki kibazo.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

4 thoughts on “Ni gute wabara IMC/BMI yawe bityo ukamenya ibiro utagombye kurenza ugereranyije n’indeshyo yawe?

  1. I’m eally lovbing the theme/design oof youir weblog. Do
    yoou evver runn intto any internet broser compatibiklity issues?
    A small number off mmy blog visitors have complwined about
    my site nott operating correcty in Expkorer butt looks
    greawt iin Safari. Do yoou hve aany advice tto helkp fix this problem?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *