Ese uri nk’Ikaramu y’igiti (crayon) cyangwa nk’Agasibisho (gomme) ?

HAKIZIMANA Maurice

Iki ni “ikiganiro” hagati y’ikaramu y’igiti (crayon) n’agasibisho kayo(gomme).Igihe uraba urimo gusoma aka gatekerezo,utekereze ukuntu waba kimwe muri byo n’uburyo wabikoramo. Ntagutindiye,ryoherwa.
II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Agasibisho kabwiye Ikaramu y’igiti kati :

– Bite ncuti yanjye?

Ikaramu y’igiti irirakaza irasubiza iti :

-Ziba,ndakwanga,nturi incuti yanjye…

Agasibisho karatangara kandi birakababaza karayibaza kati:

– Burya bwose? None se unyangira iki?

Ikaramu y’igiti:

– Nkwangira ko uhora usiba ibyo nanditse byose…

Agasibisho:

– Oya da! Nsiba amakosa gusa…..

Ikaramu y’igiti:

-Ayo makosa se aba akureba ho iki ko wibonekeza gusa ?

Agasibisho :

– Nitwa gomme,nkaba agasibisho, gusiba ni ko kazi kantunze…..

Ikaramu y’igiti:

– Apuu! Akazi nyabaki……

Agasibisho :

– Ntugasuzugure akazi k’abandi,akazi kanjye karantunze nk’uko n’akawe kagutunze….

Ikaramu y’igiti :

-Uribonekeza gusa kandi ako kazi kawe nta kazi kakarimo,uwandika arusha agaciro usiba …

Agasibisho :

-Gusiba amafuti binganya agaciro no kwandika ibizima…

Ikaramu y’igiti iraceceka ibura icyo ivuga,hashize akanya irirakaza cyane ivugira hejuru iti :

-Nkabona buri munsi uko bwije uko bukeye ugenda ushira uba mugufi.

Agasibisho:

– Ibyo byo nibyo; kuko buri uko nsibye ikosa wanditse nkwitangira ngo hatagira ugucishamo ijisho, ntakazaho uburebure bwanjye n’igihe nari kuzaramba

Ikaramu y’igiti iti :

-Yooo! Sha nanjye buri uko nanditse ibintu ngo abandi babisome ntakaza uburebure bwanjye n’igihe nari kuzaramba …

Agasibisho gahumuriza Ikaramu y’igiti kati:

– Impore! Ukuri ni uko tudashobora kugirira abandi akamaro tutabitangiye …

Ni uko Agasibisho karebana impuhwe Ikaramu y’igiti karayibaza kati:

– None se uracyafite impamvu zo kunyanga ?…

Ikaramu y’igiti iramwenyura irasubiza iti :

– Nakomeza kukwanga gute kandi twembi duhuje ukwitangira abandi no kubabera ingirakamaro?

None se wowe uri nk’Ikaramu y’igiti (crayon) cyangwa nk’Agasibisho (gomme) ?

Nawe uri gusoma ibyo nanditse menya ko uko ubyutse buri gitondo, ubuzima bwawe buvaho umunsi umwe wo kubaho…“Niba udashoboye kuba Ikaramu y’igiti (crayon) ngo wandike cyangwa ushyire umunezero w’abandi mu buzima bwabo, ba nibura Agasibisho (gomme) keza keza usibe intimba n’imibabaro mu buzima bw’abagukurikira cyangwa bw’abawe. Kora ku buryo uha abandi ibibubakamo icyizere, gerageza kugabanyiriza abandi ibibazo, ubitangire nibura ejo habo hazabe heza kurusha ejo hashize .” Ubuzima ni ukugira abo witangira.

Iyi si,

HAKIZIMANA MAURICE II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

729 thoughts on “Ese uri nk’Ikaramu y’igiti (crayon) cyangwa nk’Agasibisho (gomme) ?

  1. Игра РЅР° деньги — это ваше развлечение.: balloon казино – balloon казино официальный сайт

  2. Играйте РІ Ballon Рё наслаждайтесь процессом.: balloon game – balloon казино демо

  3. balloon игра balloon игра Соревнуйтесь СЃ РґСЂСѓР·СЊСЏРјРё РЅР° игровых автоматах.

  4. Удача всегда СЂСЏРґРѕРј, РєРѕРіРґР° играешь.: balloon game – balloon казино демо

  5. Ballon — автомат СЃ захватывающим сюжетом.: balloon казино – balloon игра на деньги

  6. Баллон — это автомат для настоящих любителей.: balloon казино – balloon казино

  7. Погрузитесь РІ РјРёСЂ азартных РёРіСЂ.: balloon game – balloon казино играть

  8. balloon казино balloon игра Ballon радует РёРіСЂРѕРєРѕРІ разнообразием функций.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *