Kugenda mu ndege bimaze kumenyerwa na benshi ariko haracyari abandi benshi batarayikandagiramo. Indege ya mbere itwara abagenzi yagurutse mu mwaka wa 1914. Muri iki gihe, indege zitwara abagenzi nyinshi zigezweho ku buryo ziba zikasemo ibyumba byicarwamo bitewe n’uko abagenzi barutanwa. Muri rusange indege igira ibyumba n’ibyicaro bitatu cyangwa bine,aho abari muri kimwe bakorerwa ibinyuranye n’abari ahandi. Ibyo byicaro ni:
- Icyiciro cya rubanda rusanzwe (la classe économique)
- Icyiciro cya rubanda rwihagazeho (la classe économique premium)
- Icyiciro cy’abanyamafaranga (la classe affaires)
- Icyiciro cy’abagashize (la première classe)
Ibyo byicaro biba biri mu byumba bikaswe mu ndege byicarwamo hadakurikijwe uwo uri we ahubwo hakurikijwe amanyagwa y’amafaranga wishyuye hamwe n’ibyo ushaka gukorerwa mu gihe cy’urugendo. Hari kompanyi nto z’indege zitagira ibyo byiciro zikicaza abantu bose mu cyiciro kimwe cya rubanda rusanzwe (la classe économique) ariko hakaba intebe zitanganya ubugari, ndetse n’ibyo umwe ahawe, cyangwa akorewe, bikanyurana n’ibyakorewe abandi bitewe n’ayo buri wese yishyuye. Ese uwabanyuriramo buri cyiciro na buri cyicaro cyo mu ndege zitwara abagenzi na za serivisi buri cyiciro gihabwa? Ndabitondekanya nkurikije ibiciro mva ku byo hasi njya ku byo hejuru. Uriteguye?
II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
Icyiciro cya rubanda rusanzwe (la classe économique)
(1) Icyiciro cya rubanda rusanzwe (la classe économique)
Ibyicaro byo muri iki cyiciro bigenewe abatagira amafaranga menshi, batifza kwaya,cyangwa gusesagura. Hari n’abayafite bahicara bitewe n’uko urugendo bafashe atari rurerure. Abicara hano ni twe bo muri rubanda rusanzwe rudashaka iraha rushaka gusa kugera aho rushaka. Ugura itike gusa kandi ibna ihendutse. Icyi cyiciro mu ndimi z’amahanga cyirwa «la classe économique» (economy class) bivuga ibyicaro bya make, « coach » (mu kumba) «standard » (ahasanzwe) ou « main cabin »/« cabine principale » (mu kizuru kinini). Ni ibyicaro bimeze nko muri twegerane,udutebe duto (duto cyane hagati ya santimeteri 40 na 48 z’ubugari). Hagati y’intebe n’izindi nta mwanya ugaragara uba uhari, usanga umwanya wo gushyiramo amaguru hagati y’intebe iri imbere y’iyindi utarenza hagati ya santimetero 76 na 86. Hari ubwo kompanyi y’indege iba yateganyije ibinyobwa n’ibiribwa na za filili n’umuzika buri wese yakumvira muri za ekuteri uko abishaka atavuye aho ari. Niba ugiye kugura itike y’indege ukaba nta mafaranga mesnhi ufite cyangw audashaka gusesagura,ujye wibuka ubabwire mu buryo bwumvikana ko ushaka icyicaro muri rubanda rusanzwe ahitwa muri «classe économique» (economy class).
Icyiciro cya rubanda rwihagazeho (la classe économique premium)
(2) Icyiciro cya rubanda rwihagazeho (la classe économique premium)
Nyuma y’icyiciro cya rubanda rusanzwe (twagereranyije na Twegerane) haza icyumba cyangwa imyanya ya rubanda rwihagazeho bita Premium Economy Class cyangwa la classe économique premium. Abicaye aha baba bishyuye amafaranga y’itike yisumbuyeho gato ku y’aba mbere. Aba bahabwa ubwinyagamburiro mu ntebe ho gato,kandi bakabona aho baramburira amaguru hasumba ho gato aba mbere. Nanone hari serivisi zihabwa aba abari muri rubanda rusanzwe gusa badahabwa. Abo mu cyiciro cya 1 n’aba bo mu cya 2 bakunze kugendera mu cyumba kimwe cyitwa « main cabin »/« cabine principale » (mu kizuru kinini). Aba bakunze kubanza ahagana imbere no kwinjirira imbere, bamwe bambere b bakinjirira inyuma. Abo muri ibi byicaro bya rubanda rwihagazeho bakunze guhabwa ibiryo byiza kurushaho, binyuranye, kandi bakemererwa imizigo iremereye kandi myinshi kurusha aba mbere. Niba wakundaga kugendera mu byicaro bya rubanda rusanzwe,ubutaha uzinyare mu isunzu wongereho utudolari dusabwa kugira ngo wumve uko muri classe économique premium hamera.
Icyiciro cy’abanyamafaranga (la classe affaires)
(3) Icyiciro cy’abanyamafaranga (la classe affaires)
Ni ikindi cyumba cyo mu ndege gitandukanye kure cyane na bya bindi bibiri twavuzeho by’abo muri rubanda. Abicaye hano bahabwa ibyicaro by’iraha na za serivisi zihenze ziruta kure cyane izihabwa abandi. Yewe ndetse n’abakozi bo mu ndege bakora hano ntibagera muri rubanda rwicaye iyo inyuma. Abicaye hano bitwa ko bicaye muri Classe affaires cyangwa Business Class.Bakunze kuba ari abacuruzi abahanzi n’abandi bagashize. Ibyicaro byabo byahimbwe bwa mbere n’uwitwa Qantas na Pan Am. Ibyicaro bimeze nko muri za salo z’abakire, intebe zishobora kwihindukiza no kwihina,amafunguro nk’ayo muri za resitora na hoteli by’inyenyeri eshanu kandi usaba igihe ushakiye batakugeneye, habamo n’ubunywero buto (minibar). Iyo itarimo habamo serivisi zayo, ugatumiza inzoga yose cyangwa ikinyobwa cyose ushaka harimo na za shampanye n’izindi nzoga zihenze. Muri icyi cyiciro kandi,hari indege ziba zihafite uburiri urambura nk’iwawe ukiryamira, za televiziyo nini ukirebera ibyo wifuza, n’ibindi. Hari izigiramo salo zogosha cyangwa zitunganya imisatsi yawe, ku bagenzi bagashize bamara amasaha menshi mu kirere.Hari n’abemera kwishyura iyi myanya kubera ibyubahiro bumva bafite gusa,cyangwa ishema. Usanga itike ya hano ikubye incuro 2 kugera kuri 5 iz’abicaye muri rubanda. Urugero,niba uri muri classe économique (economy class) yishyuye amadolari 1200 uwicaye muri classe affaires(Business Class) yishyura amadolari 2500 kugera ku madolari 6500.
Icyiciro cy’abagashize (la première classe)
(4) Icyiciro cy’abagashize (la première classe)
Abicaye hano nibo baba barenze. Ni imyanya No 1 mu ndege. Bahita muri Abagera muri iki cyumba bahabwa ibikorerwa by’abicaye mu cyiciro cy’abanyamafaranga (la classe affaires) ukubye incuro ebyiri cyangwa zirenga: ibyicaro bihebuje, byihindukiza,byigonda, batumiza icyo kurya bifuza cyose bagahita bagihabwa, bagiramo Bar yuzuye n’umu barman, bahabwa imyidagaduro ishoboka, kandi nibo bonyine bagira konegisiyo Wi-Fi mu kirere,bagakomeza no gukoresha telefoni zabo.
Nta byicaro bisumba muri première classe,cyangwa muri First Class. Buri mugenzi wese ahabwa umukozi wo mu ndege mwiza mwiza wo kumwitaho ku giti cye.Ababishaka banakorerwa massage,mu kumba ke ahiherereye uko abishaka, umuzika na filime yifuza muri ekuteri ziyunguruye n’ibyo yifuza kurya byose nka kurya utumiza ibyo wifuza ku ikarita zo muri resitora za palaces. Hari indege ziha abishyuye iyi tike ibyumba 3 harilo icyumba cyo kuryamamo, salo, uburiri bugari bwiza,ubwogero(salle de bain/douche) udasangiye n’abandi n’ibindi byiza byinshi.
Abagendera muri Première classe/First Class bakorerwa ibintu byose bishoboka bagateteshwa ku kiguzi cyose gishoboka. Byose ariko nibo baba barabyishyuye mu itike iba ikubye incuro nka 3 nibura iy’abagendera mu cyiciro kibanziriza iki cyiswe Icyiciro cy’abanyamafaranga (la classe affaires/Business class). Aha hagendera aba VIP, ibyamamare, ibikomangoma, abategetsi n’abana babo, n’abandi bagashize(agahinda) iyo batafashe indege zabo bwite ariko nawe wahagendera n’iyo byaba rimwe gusa ukagira ubwo bunararibonye ukanaryoherwa n’ubuzima.
Ndumva mbabwiye byose. Ubutaha nujya gufata ikirere,uzibuke gukatisha itike yisumbuye kuyo wakatishije ubushize kugira ngo ujagajage ibyiciro n’ibyicaro byose uryoherwe kurushaho.
Iyi si,
HAKIZIMANA MAURICE II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
Enhance your industrial operations with BWER weighbridges, designed for exceptional accuracy and durability to support Iraq’s growing infrastructure and logistics sectors.
BWER Company is committed to advancing Iraq’s industrial sector with premium weighbridge systems, tailored designs, and cutting-edge technology to meet the most demanding applications.
BWER Company provides Iraq’s leading-edge weighbridge solutions, designed to withstand harsh environments while delivering top-tier performance and accuracy.
Dedicated to excellence, BWER offers Iraq’s industries durable, reliable weighbridge systems that streamline operations and ensure compliance with local and global standards.