Ishyano mu Bufaransa: Bwana Dominique Pelicot, w’imyaka 71 yakatiwe n’urukiko ku cyaha cyo guha ibiyobyabwenge umugore we bwite maze agatumaho abagabo basaga 40 bakamufata ku ngufu mu gihe cy’imyaka icumi yikurikiranya.

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Uyu mugore witwa Gisèle Pélicot w’imyaka isaga 60 yafashwe ku ngufu mu gihe cy’imyaka 10 yose ahabwa ikiyobyabwenge gikomeye cyo mu bwoko bwa anxiolytiques n’umugabo we bwite bwana Dominique Pélicot ubu usigaye ahimbwa “le violeur” (ufata ku ngufu) na “le monstre de Mazan” (Ya nyamaswa y’i Mazan”). Mazan ni umugi batuyemo. Gisèle Pélicot ntiyigeze arabukwa ibyamukorerwaga muri iyo myaka icumi yose, habe na cwe. Uretse umugabo we wishimiraga kumufata ku ngufu ameze nk’umurambo, uyu mugabo yajyaga kuri interineti agahamagara abagabo baza kumufasha gusambanya umugore we bwite. Hamaze gufatwa abagabo 40 bagejejwe mu bucamanza bakaba baturuka mu migi nka Vaucluse, le Gard, la Drôme, les Bouches-du-Rhône no muri Dordogne nk’uko byemezwa na Le Parisien.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Umupolisi wo mu mutwe w’ubugenzacyaha(police judiciaire) nzeri 2021. (DENIS CHARLET / AFP)

Gufatwa ku ngufu bya kinyamaswa mu gihe cy’imyaka icumi yikurikiranya

Abafashwe bose bashinjwa gufata ku ngufu uyu mugore umwe wo muri deparitoma ya Vaucluse. Ikirenze ukwemera ni ugufata ku ngufu umuntu wabanje gusinzirizwa,utumva ibimukorerwa, kandi bazi neza ko “bamuhaye imiti ituma uta ubwenge nk’uko byemezwa n’uburanira Gisèle. Reka mbanyuriremo amakuru y’ingenzi y’iyi dosiye.

Bwana Dominique Pélicot ubu usigaye ahimbwa “le violeur” na “le monstre de Mazan”

Byose byatangiye muri 2010 kandi umugabo we yabifatagamo videwo buri gihe

Imyaka 10. Kuva 2010 kugeza 2020, uyu mugore asambanywa n’abagabo basaga 40 bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 24 (umuto muri bo) kugera kuri 71 (umukuru muri bo). Iperereza ryerekana ko uyu mugabo usazwe ari umunyabukorikori uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ubu ufite imyaka 68, yashyiraga amaforo y’ubwambure y’umugore we kuri interineti yataye ubwenge maze akabwira ababishaka bose kuza bakamufatanya kandi bikabera iwe mu nzu yabo iherereye mu mugi wa Mazan, muri deparitoma (perefegitura) ya Vaucluse. Igitangaje, uyu mugabo yafataga amashusho ya videwo y’ifatwa ku ngufu ry’umugore we yose uko yakabaye, nk’uko ibiro ntaramakuru bya AFP byabibwiwe na CPJ Jérémie Bosse Platière,wo muri polisi ya Avignon.

Uyu mugabo yashyiraga ya miti y’ikiyobyabwenge mu biryo by’umugore we,“ maze agashyushya cyane icyumba yamwambitse ubusa buriburi ku buriri ngo ubushyuhe bwinshi butume adakanguka vuba , nk’uko CPJ Jérémie Bosse Platière abisobanura. Abagabo batumweho bazaga  “bomboka” bakinjira mu cyumba  “bongorerana”. “Iyo iyi nzirakarengane yanyeganyezaga akaboko cyangwa urundi rugingo, bagendaga ntacyo bakoze”. Bagombaga kubanza kubona gihamya ko koko yataye ubwenge bwose. CPJ (bivuga commissaire de la police judiciaire) Jérémie Bosse Platière avuga ko byari bigoye cyane kubona ibihamya simusiga by’iki cyaha cyaberaga mu ibanga rikomeye kuko n’uwagikorewe yabimenye nyuma ya polisi. Dosiye yatangiye gukurikiranwa mu gushyingo 2020. 

Gisèle Pélicot ntiyari yarigeze“arabukwa”ibyamukorerwagaho

CPJ Jérémie Bosse Platière akomeza asobanura ko byose byari ibintu byizweho neza, kuko n’uyu wahohotewe afatwa ku ngufu mu myaka 10 yikurikiranya atari yarigeze arabukwa, nta kintu na gito yibuka habe no kubikeka”. Isoko yanjye y’iyi nkuru kandi igaragaraza ko na Caty Richard uburanira Gisèle yemeza ko koko umukiliya we nta n’akanunu k’ibyo yakorewe azi. Agira ati  “ntiyari yarigeze “arabukwa”.Avuga ko mu mubiri we hashyirwagamo imiti ituma uta ubwenge”. Ni imiti ubusanzwe ibarirwa mu biyobyabwenge “ yakoreshejwe mu gukora iki cyaha nyir’ukugikorerwa ntabyo azi cyangwa se yayihawe ku ngufu”. Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano w’imiti (Agence nationale de sécurité du médicament) cyakoze raporo yacyo muri 2016 (PDF) kigaragaza uko uwo muti wakoreshejwe nk’intwaro muri iki cyaha.

“Nta muntu n’umwe watekereza ko, yiryamiye mu busaswa bwe mu cyumba cye mu nzu ye, ashobora gukanguka mu gitondo yakoreweho amahano akomeye kandi adashobora no kwibuka.” -Caty Richard, uburanira Gisèle abibwira igitangazamakuru franceinfo

Gisèle Pélicot,inzirakarengane

Avokate Caty Richard akomeza agira ati: kuri uyu wahohotewe, akibimenya “ubuzima bwarahagaze”. “Isi ihagarika kuzenguruka. Ibyo yiringiraga kandi yizeraga byose birashonga.Byari nk’aho ijuru rimwituye hejuru. Mugomba kumenya ko ibi bintu ari amahano atarigeze abaho, atabona uko avugwa, atagira izina, atarigeze atekerezwaho, atarigeze anarotwa mu nzozi”. Kuva aho uyu mugore Gisèle amenyeye ibyamukorewe,yahise asaba “gatanya”,arimuka, atangira gufashwa n’abahanga mu by’ihungabana rikomeye,nk’uko France Bleu Vaucluse yabikurikiranye ibisobanura.

Byamenyekanye gute?

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Nyakibi ntarara bushyitsi”. Ibyari ibanga ry’imyaka 10 byamenyekanye bivuye ku “mpamvu ingana ururo” yabaye muri Nzeri 2020, ni uko “iminsi y’igisambo” iba iruzuye. Umunsi umwe,bwana Dominique Pélicot “le violeur” ,“le monstre de Mazan” yabonywe n’umuzamu mu iduka rinini cya Carpentras ari gufata amashusho y’ubwambure munsi y’ijipo y’umwe mu baguzi bari aho. Umuzamu byamwanze mu nda ahamagara polisi nayo ihagera yihuta imubaza ibyo yarimo inabona videwo y’ibyo munsi y’ijipo yafashe umuguzi utarigeze arabukwa.

Avokate Caty Richard yagize ati: “Yasabye imbabazi abapolisi yicishije bugufi, ariko abapolisi b’abagenzacyaha bifuza kumenya neza ikibimutera mu by’ukuri, bamujyana iwe baramusaka,bafata orudinateri ye n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byose atunze bajya kubisaka bitonze ngo bamumenye neza”.

Ng’uko uko baguye ku mashusho y’urukozasoni (muri mudasobwa ye) agaragaza ubwambure bw’umugore we wataye ubwenge arimo gufatwa ku ngufu n’abandi bagabo nyirubwite abihagarikiye. Bagiye kuri interineti ku mbuga ze zose basangaho ubutumwa yandikiranaga n’abandi bagabo ku mbuga zihuriraho abashaka gusambana aho we ubwe yaberekaga ubwiza bw’umugore we wambaye ubusa buri buri akabatumira kuza bakamusangira.

Abapolisi bakora ubugenzacyaha baguye ku mashusho y’urukozasoni (muri mudasobwa ye bwite) agaragaza ubwambure bw’umugore we wataye ubwenge arimo gufatwa ku ngufu n’abandi bagabo nyirubwite abihagarikiye.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Abagabo basaga 40 bafashe ku ngufu Gisèle bagejejwe mu rukiko bose bahamijwe iki cyaha

Habanje gufatwa 9 barafungwa abandi 33 bakurikiranwa mu nkiko. Bose bahamijwe iki cyaha. Umushinjacyaha wa Repubulika wa Parike ya Avignon, Philippe Guémas, yabyemereye France 3 Provence-Alpes-Côte d’Azur dukesha iyi nkuru.

Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bikurikira:

  • “Viol” (gufata ku ngufu),
  • Complicité de viols aggravés par l’administration d’une substance de nature à altérer le discernement de la victime” (ubufatanyacyaha mu gufata ku ngufu byongerewe uburemere no gutanga imiti ituma ufatwa ku ngufu atakaza ubwenge n’ubushobozi bwo gutekereza),
  • Atteinte à l’intimité de la vie privée par la captation et la diffusion d’images à caractère sexuel” (Kuvogera ubuzima bwite bw’imyanya y’ibanga y’umuntu hafatwa amashusho y’imibonano mpuzabitsinda kandi agakwirakwizwa).

Abagabo hafi ya bose baburanye bahakana ibyaha byo gufata ku ngufu, bakavuga ko babaga babyumvikayeho n’uyu mugore ndetse n’uyu mugabo, ko babikoraga nk’umukino w’abakuze,kugeza ubwo mu rukiko beretswe amashusho yeruye y’ibyo bakoze (ku busabe bw’uwafashwe ku ngufu). Bageze aho barayamanika. Bose bahamwe n’ibyaha byose ubushinjacyaha bubakurikiranyeho.

Avoka Louis-Alain Lemaire, wunganiye aba bagabo bakurikiranywe yabwiye France Bleu Vaucluse ati:

“Abakiliya banjye bambwiye ko mu gihe bakoraga iki cyaha batari bazi ko ari icyaha kuko bibwiraga ko uyu mugore nawe abishaka kandi ko umugabo we yemera kumusangira nabo ariko ko igihe bamwe babonaga ko uyu mugore atabikoraga abizi neza kandi abishaka kandi ko atari umukino bageze aho barabihagarika.”

Avokate w’uwahohotewe yongeyeho ati:

Hari abavuze ko bibwiraga ko kwisinziriza nk’uwapfuye ari ku bwende wenda ko ari bwo aryoherwa kurushaho,ariko nabo ubwabo bamaze kwerekwa amashusho bemeye ko atari ko biri. Amashusho agaragarza ko yabaga yasinzirijwe kandi yataye ubwenge”

Béatrice Zavarro, avokate wa Dominique Pélicot (CHRISTOPHE SIMON / AFP)

Dominique Pelicot nawe ubwe yiyise umu « violeur »

Bwana Dominique Pelicot, w’imyaka 71, nawe ubwe ntahisha ko ari mubi rwose.Muri nzeri, we ubwe yiyise umu « violeur » maze yongeraho mu magambo ye bwite ati :

« Je suis coupable de ce que j’ai fait […] J’ai tout gâché, j’ai tout perdu. Je dois payer » (« Ibyaha nakoze birampama […] nangije byose,natakaje byose.Ngomba kubiryozwa»)

Umushinjacyaha wungirije yagize ati:

« Uyu mugabo yavuze ko umunezero we yawukuraga mu gucinyiza umugore we akunda cyane kurusha abandi bose mu isi, kumukoza isoni, kumuvugiraho amagambo no kumukorera ibikorwa by'urukozasoni ».

Bwana Dominique Pelicot yatakiwe igihano gisumba ibindi cy’uwakoze iki cyaha: gufungwa imyaka 20 muri gereza

«Ibyaha nakoze birampama […] nangije byose,natakaje byose.Ngomba kubiryozwa».

Bwana Dominique Pelicot yatakiwe igihano gisumba ibindi cy’uwakoze iki cyaha: gufungwa imyaka 20 muri gereza.Abavoka hamwe n’ubushinjacyaha bari bamusabiye igihano gisumba ibindi cy’uwakoze iki cyaha: gufungwa imyaka 20 – no guhamywa iki cyaha – kubera “Ibikorwa bye by’urukozasoni”, byo guha ibiyobyabwenge mu buryo bw’isubiracyaha imyaka 10 yose, gusambanya ku ngufu no guhagarikira abagabo basambanya ku ngufu by’isubiracyaha mu gihe cy’imyaka 10 yose,no guhamagarira kuri interineti abakora iki cyaha by’isuburacyaha mu gihe cy’imyaka 10 yose.

Undi mugabo witwa Jean-Pierre Myakatiwe imyaka 17 yo gufungirwa muri gereza atazira gufata ku ngufu Gisèle Pelicot ahubwo kubera gufata ku ngufu umugore we bwite afashijwe na Dominique Pelicot. Jean-Pierre M. yigishijwe n’incuti ye Dominique Pelicot uko babigenza maze abikorera umugore we bwite. Uyu nawe yahamagaye “abagabo 12 mu myaka 10 ishize”, nk’uko byatangajwe na avoka Jean-François Mayet, bamufasha gusambanya umugore we nawe yahawe ibiyobyabwenge yarangiwe na Dominique Pelicot. Jean-Pierre M. “yabonye igihe gihagije cyo kumenya ko icyaha yakoraga kiremereye kandi yari azi ibikorerwa Gisèle Pelicot”.

Ubushinjacyaha buragira buti:

"Uru rubanza rwitiriwe ifatwa ku ngufu ry'i Mazan “rugomba guhindura imyumvire n'imyitwarire hagati y'abagabo n'abagore ”. 

Hafi y’abagabo bose baregwa muri iyo dosiye bakatiwe gufungwa imyaka igera cyangwa iri hafi ya 20 muri gereza.

Laure Chabaud umu avokate uhagarariye itsinda ry’abunganira uwahohotewe aragira ati:

“Muri 2024, ntushobora gukomeza kwibwira ngo 'ubwo atampakaniye buriya yemeye....“Nta kujijinganya na guke kurimo, haba mu itegeko, haba mu bisobanuro bya Gisèle Pelicot wahohotewe, ku bihamya by'uko aba bagabo bose bose bamugiye hejuru babona neza ko asa nk'uwapfuye yataye ubwenge mu buryo bwuzuye,nta bwimenye na buke”, mbisubiremo "muri 2024, ntushobora gukomeza kwibwira ngo 'ubwo umugore runaka atampakaniye buriya yemeye.”

Aba bigaragambya baragira bati “Niba asinziriye ni Oya,Niba ajijinganya ni Oya,Niba wamuhaye ku biyobyabwenge ubwo ni Oya”.

Iyi si,

HAKIZIMANA MAURICE II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

14 thoughts on “Ishyano mu Bufaransa: Bwana Dominique Pelicot, w’imyaka 71 yakatiwe n’urukiko ku cyaha cyo guha ibiyobyabwenge umugore we bwite maze agatumaho abagabo basaga 40 bakamufata ku ngufu mu gihe cy’imyaka icumi yikurikiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *