
Umva aya magmbo y’uyu mubyeyi wabyaye akonsa agaheka akarera akarihirira ishuri kandi akiagaha buri kimwe cyose umuhungu we,yamara kugera ku rwego rw’imibereho myiza akirengagiza nyina ndetse agacika iwabo.Soma uze kumbwira nyuma.
II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Mumbwirire umuhungu wanjye azampamagare nahuguka…
Mumumbwirire ko nyina mutashya,
Mumumbwirire ko nta tilifone ngira,
Mumumbwirire ko ari rubanda rwanyeretse amafoto ye….ololololo….yarabyibushye,
Mumumbwirire ko narwaye nkaremba byo gupfa,
Mumumbwirire ko nakijijwe n’imiti gakondo,
Mumumbwirire azaze kwishyura inguzanyo nafashe mwishyurire cya gihe,
Mumumbwirire ko imirima yose yari intunze nyirideni namufatiye mwishyurira amashuri yari yaragiye kuminuza yayifatiriye,
Mumumbwirire ko ndi nyina ibihe byose,
Mumumbwirire uti kuva so yasaza nasigaye ndi nk’incike,
Mumumbwirire ko ntabona n’uwo kunzanira udukwi ngo nibura note umuriro,
Mumumbwirire ko nkumbuye akanyama n’ubwo nta menyo nkigira mu kanwa,
Mumumbwirire ko ntunzwe n’imbwija n’ibisusa nabyo byanyishe rubi,
Mumumbwirire ko nta muntu n’umwe habe n’uwo kubara inkuru unyitayeho,
Mumumbwirire ko n’incuti zanjye tungana abana babo bakize baje bakabatwara mu mujyi kwishimana nabo muri ibi bihe,
Mumumbarize niba azi ko ndi nyina koko,
Mumumbarize muti “ese nanjye narabyaye cyangwa naherekeje abandi?”

Kwita ku mubyeyi wawe ushaje,si impuhwe uba umugiriye. Ni inshingano zawe z’ibanze! Ni itegeko!! Kwirengagiza umubyeyi wawe biracyenya!!
Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
Niice post. I leatn something totally new aand chsllenging on sites I stumbleupon every day.
It’s always hekpful to rezd ccontent from other writers andd practice a little something fdom their wweb sites.