Ikinyarwanda:insigamugani “amazimwe yashiriye Gishike”

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

“AMAZIMWE YASHIRIYE GISHIKE”.

Uyu mugani bawuca bawerekeje aho inteko y’inkeke ihangamutse; ni ho bitirira Gishike,bakavuga,ngo: «Amazimwe yashiriye Gishike !»

Wakomotse kuri Rugereka w’umwega, wari utuye mu Nkobwa za Gishike ; ahasaga umwaka w’i 1800, mu rwimo rwa Rwabugili (1855).

Mbere y’urwo rwimo uwo mwega Rugereka yari umutoni wa Rwogera mu b’Abadasohoka,agatura ku Rwesero mu Busanza bwa Nyabisindu, akagira n’urundi rugo mu Nkobwa za Gishike (aho mwita Butare/Huye).

Aho Rwogera atangiye, hima umuhungu we Rwabugili. Ubwo Rwogera akimara gutanga,rubanda bahimbiye Rugereka amagambo adahuje ubugome, bamwe,bati:

  • Niwe waroze Rwogera na Nkusi na Rubega” abandi bati:
  • “Ni we wishe imvura mu Rwanda (kuko muri icyo gihe hari haracanye amapfa, inzara igasaganya u Rwanda ni ko kuyitirira uwo mugabo) bati:
  • Iyi nzara ni Rwarugereka”kugirango ubugome buhame.

Kuva ubwo ibwami batangira kumwanga, ariko babura inzira yo kumutanga.

Amaze kubimenya yigumira iwe, agumya gushyamirana na Murorunkwere nyina wa Rwabugili dore ko Rwabugili bamwimitse akiri ikibondo (muto cyane) ndetse yari akitwa SEZISONI: iryo niryo ryari izina rye bwite yiswe na se Nkoronko ya Gahindiro, warongoye Murorunkwere; irya RWABUGIRI ni we waryiyise ubwe, amaze kugimbuka aryambuye uwari nyiraryo amwita RWAKAGEYO.

Amazimwe rero ahererekanwa ibwami no kwa Rugereka: ibwami bagakeka ko Rugereka azatwarana akabatera na we agakeka ko ibwami bazamutera; bituma yigumira iwe.

Ni uko ibwami bagahora bashaka kumutera, ariko bakamutinya, kuko yari afite ingabo z’intwali; amazimwe aba ari yo akomeza kwiyongera.

Bimaze gusayisha, ibwami bagera ingabo zo kumutera. Rugereka arabimenya, na we araza inkera yo kuzarwana n’ iz’ ibwami.

Mu gitondo iz’ibwami ziratera, ingamba zirambikana bararwana. Rugikubita, Abagereka bakubita inshuro iz’ibwami, bazigeza mu Rukali rwa Mwima na Mushirarungu; ni ho ibwami bari batuye. Iz’ ibwami zimaze gusumbirizwa, zikabamo umugabo w’umushakamba, Rukeramihigo rwa Sentimbo ya Kazenga ka Ndabarasa, aragagaza agarukana Abagereka, iz’ibwami nazo zibakubita inshuro, zibageza ku Rwesero.

Na none Abagereka, babakubita inshuro y’indi; Rukeramihigo aranamiza aragaruka arashega.Ubwo yagarukaga Murorunkwere amureba, yicaranye n’umugabo witwaga Gashambayita, abwira Gashambayita, ati:

  • “Jyana imyambi uyihe uriya mugabo ukunda kugaruka cyane, kandi umwitegereze umenye n’izina rye ataza gupfa ntamumenye”.

Ni uko Gashambayita ajyana imyambi Murorunkwere amuhaye. Ageze hagati y’ingamba zombi, ayijugunya imbere ya Rukeramihigo. Abagereka, barekurira imyambi icyarimwe bayihamya Gashambayita ku kuboko kw’indyo; agaruka yiruka imyambi ikimurarazemo.

Abashakamba babwira Gashambayita byo kumuseka, bati:

  • “Tubwire igiciro cy’iyo myambi tuyigure! Bamaze kumuseka, bayimushinguzamo; asanga nyirabuja aho atetse (aho yicaye mu nteko). Murorunkwere aramubaza ati:
  • “Nubwo wakomeretse bwose wa mugabo ugaruka cyane ni nde ?” Gashambayita ati :“Ni Rukeramihigo!”

Murorunkwere biramushimisha, ahera ko yogeza Rukeramihigo; ashyira ejuru, ati:

  • Nabonye ahorera Inyarubuga (Rwogera) nk’ aho bava inda imwe koko!

Mu gihe bakibivuga, babona Rukeramihigo arataguza imbere y’Abashakamba, n’isuri irimo iminega mu muharuro kwa Rugereka. Iz’ibwami ziruha inkongi rurakongoka; Rugereka arapfa n’umuryango we n’ Abagereka be. Iz’ ibwami zirakomeza zitera n’urundi rugo rwa Rugereka rw’i Gishike na rwo zirarubereza; ibyo zihasanze birakongoka.

Ni uko amazimwe yari ahanze mu gihugu arangira ubwo; ashirira aho i Gishike mu rugo rwa Rugereka.

Inkomoko y’uwo mugani rero ngo: « Amazimwe yashiriye Gishike” iva kuri urwo rupfu rwa Rugereka n’ikongoka ry’ibye byashiraniye n’amazimwe i Gishike.

“Kumarira amazimwe i Gishike” bisobanura “guhangamura intandaro y’amahane.”

Murare aharyana,ahataryana harare umwanzi

Nitwa Hakizimana (Hakiza+Imana).Mugire ibihe byiza.

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

👉 Komeza unkurikire kuri WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Komeza unkurikire kuri Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

One thought on “Ikinyarwanda:insigamugani “amazimwe yashiriye Gishike”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *