
Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
Ndakubwira amagorane,akaba amagambo yuje ubuhanga mu buvanganzo bwa ba sogokuru bataravangirwa [cyane] n’abanyamahanga baba aya hafi n’aya kure!
Iyo wabashaga kuyavuga wihuta udategwa utavugishijwe,wabaga ushoboye amagorane, yagoraga abaswa (utunanirabaswa).
Ba Sogokuru babaga ari abahanga mu isubirajwi,isubirajambo n’isukiranya!
Byatozaga abakiri bato kuvugira ku karubanda, mu ruhame,kuryoshya ibitaramo, kutadidimanga no kudateshwaguzwa!
Wifuza Ingero?
Ngiye kugushyiriraho izo nzi ariko uzisome mu ijwi kandi udahumeka wihuta wiyumva nibwo urumva icyanga cy’ururimi rwa ba sogokuruza,ururimi rumaze kunogoka!! Amagorane:
- Kuki mu cy’amaga aza?
- Yewe mwana umennye ikibindi,t’izo njyo za Nyiranjyuguri uze ury’ inzuz’ivure!
- Tujor’injajwa mu ijwi ry’ikijwangajwanga
- Nihinnye mu cyanzu n’igihu cyera cy’incyansi cy’uruhanga njya gukamisha cyasha mu mpinga yo kwa Ntacyandasa.
- Agafundi gasumb’agasind’ agasindi gasumb’ agafundi.
- Imbog’ irarish’ imbog’ imbere y’ingoro y’umwami
- Ibibiribiri bibiri biri mu murima wa Mubiligi.
- Nciy’imbere y’ingoro nsorom’ imbog’ imbere y’imbogo
- Bwa bwanwa bwa Bwana bwa bundi yabwirag’ubwana yibwira ko ari bwiza nuko ubwo bwana buher’ubwo bwemera Bwan’uwo
- Amazi meza ni amaz’amaz’amez’ane ku meza
- Nushaka gushak’uzashak’uwashats’agufashe gushaka uw’ushaka gushaka kuk’uwashats’ adashaka gushak’uw’ushaka gushaka uwo!
- Umuja wacu nyamukuru nyamukondo ntasya ifu ic’isuka
- T’ izo njy’uze tujye kury’inzuzi kwa Rwahama
- Wishing’imishinga y’imishin’ugacyur’imishumi y’ishati
- If’irish’ishu ishu rikarishw’ifi
- Kuki mucyi mu cyar’icyayi kitacyera cyane?
Genda Kinyarwanda ukiriho war’uryoshye!![]()
Nitwa Hakizimana (Hakiza+Imana).Mugire ibihe byiza.

Iyi si,

👉 Komeza unkurikire kuri WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Komeza unkurikire kuri Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
KWAMAMAZA
🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
âś… Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :
“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”