
Editor:Pr HAKIZIMANA Maurice
Ibiganiro ku idindira ry’iterambere ryo muri Afurika ntiryaharirwa gusa abayobozi ba politike,n’ubwo ubuyobozi bwiza bufite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa no mu kugerwaho kw’imigambi ya Leta.Kudatera imbere kwa Afurika ku muvuduko wifuzwa ntibiterwa n’abanyepolitike bonyine. Uruhare rwabo rurahari ariko hari n’izindi mpamvu nyinshi twavuga nk’iz’amateka, iz’ubukungu n’iz’imitegekere zigaragaza impamvu amajyambere y’umugabane wa Afurika yadindiye n’uko ibintu byagenze kugeza ubu.
1. Ibyasizwe n’ubukoloni
Amateka y’ubukoloni yasize ibikomere bikomeye kandi bimaze igihe kirekire ku mugabane wa Afurika :
- Afurika yashegeshejwe no kugabanywa nabi : imipaka yashyizweho mu buryo bw’amaherere yagabanyije umugabane, igabanya imikoranire y’abantu n’ubucuruzi bwabo.
- Ubucuruzi bw’imbere mu mugabane bukiri hasi : ibihugu byinshi bya Afurika bikora ubucuruzi buke hagati yabyo, ahubwo bigakunda kohereza ibicuruzwa mu bihugu byahoze bibikolonije.
- Ubukungu bushingiye ku byoherezwa hanze : ibihugu byahoze bikolonijwe byagenewe gusa gutanga ibikoresho by’ibanze (ikawa, cacao, icyayi, amabuye y’agaciro, ibiti, n’ibindi) bigahabwa inganda z’i Burayi.
- Uburezi butari bujyanye n’iterambere : Sisitemu y’uburezi yashyizweho igamije gutegura abakozi bazafasha ubutegetsi bw’abakoloni, ntiyateguye abahanga mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga bashoboraga guteza imbere inganda z’Afurika.
2. Igihe cy’ubwigenge
N’ubwo ubwigenge bwa Afurika bwazanye icyizere, bwabaye mu buryo bwihuse kandi budateguwe bihagije mu bukungu no mu miyoborere.
- Gukomeza politiki z’abakoloni : ibihugu byinshi byakomeje gukoresha inzego n’imiterere y’ubukungu byasizwe n’abakoloni.
- Kubura ubufatanye hagati y’ibihugu : ugucikamo ibice k’umugabane byakomeje kwiyongera, bituma ubufatanye mu iterambere riba buke.
- Intambara n’ihirikwa ry’ubutegetsi : intambara z’abenegihugu n’amakimbirane yo gushaka ubutegetsi byatindije iterambere cyane. Intambara ni ishingiro ry’isenyuka : intambara zangiza ibikorwa remezo, isenya ubumwe bw’abaturage kandi ituma abantu b’abahanga n’inzobere z’ingirakamaro bahunga.
3. Nyuma y’imyaka irenga 60 y’ubwigenge : hakorwe iki ngo tugere aho abandi bageze ?
A. Kwemera demokarasi nyayo
Kugira ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi ni ngombwa. Bituma abaturage bagira uruhare mu miyoborere, bikazana ituze rya politiki n’ubunyangamugayo mu micungire y’imari n’imishinga rusange.
B. Gukomeza ubufatanye mu karere
Ni ngombwa guhindura imiryango y’akarere isanzwe ibaho ikaba amashyirahamwe y’iterambere nyayo ashobora kugira ijambo ku rwego rw’isi.
Ibyo bisaba :
- Kubahiriza ubwisanzure bw’urujya n’uruza, gutura no gukora ubucuruzi hagati y’ibihugu;
- Gukuraho inzitizi z’amabwiriza n’imisoro hagati y’ibihugu bigize umuryango;
- Gusangira no gucunga neza umutungo rusange (amazi, ingufu, peteroli n’ibindi);
- Guhagarika kohereza ibicuruzwa by’ibanze bitarakorerwa mu gihugu, ahubwo bikajya bitunganyirizwa muri Afurika kugira ngo byongere agaciro, bitange akazi n’ubumenyi.
Igiciro cy’ibicuruzwa byacu ntikigomba kugenerwa i Londres cyangwa i New York, ahubwo kigomba kugenerwa hano muri Afurika.
4. Afrurika igomba gukangukira rimwe
Afurika ifite byose kugira ngo ibe umugabane utunze kandi uteye imbere : ubutaka bunini bwera, amazi menshi, izuba rihoraho, n’ubutaka bwuzuyemo ubutunzi kamere bwinshi.
Tugomba gukora ku buryo abaturage bacu ari bo ba mbere bungukira muri uwo mutungo, binyuze mu guteza imbere amashuri, amavuriro, imihanda n’inganda.
Igihe kirageze ngo dufate icyemezo nk’Afurika imwe. Tugomba guhagarika akarengane twatewe n’amateka no kubaka uburyo bwacu bwihariye bwo kwiteza imbere.
Kuki tutafatira icyitegererezo k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ? Tukagira Ifaranga rimwe, imipaka ifunguye, ubundi tukagira imyaka irenga 85 y’amahoro nta rusaku rw’imbunda — Ibyo iburayi bagezeho ni ikimenyetso cy’uko ubufatanye bushobora guhindura umugabane wose.

Iyi nyandiko ni (Post) ya: Uwibajije Sylvestre
Iyi si,

👉 Komeza unkurikire kuri WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Komeza unkurikire kuri Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
KWAMAMAZA
🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :
“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”
https://shorturl.fm/JXAph
istanbul escort
For the reason that the admin of this site is working, no uncertainty very quickly it will be renowned, due to its quality contents.
Find Files Instantly: Get the Results You Need, Fast https://filefinder.pythonanywhere.com
Find Images Instantly: Locate Photos on Your Computer https://voidtools.store
Find Files Instantly: Even If You’re Not a Tech Expert https://filefinder.pythonanywhere.com
https://shorturl.fm/DZEKE
Top 5 File Finders: Find Files Instantly Compared https://voidtools.surge.sh
**zencortex**
zencortex Research’s contains only the natural ingredients that are effective in supporting incredible hearing naturally.