MENYA AMOKO ICUMI Y’ABAGABO.UWAWE NI BWOKO KI?

HAKIZIMANA Maurice

Ubushize hano nabaganirije utuntu 7 abagabo baba bifuza ku bagore babo ariko badashobora kutubasaba byeruye.Ubu noneho reka mbahishurire amoko icumi y’abagabo,kandi buri bwoko bukaba bugira imyitwarire yihariye itandukanye n’iy’ubundi. Wenda byatuma umenya uko uzahitamo utarebye gusa isura ahubwo urebye kamere. Nanone byatuma umenya uko witwara ku mugabo wawe ufite ubu. Twagiye?

II Soma iyi nkuru: Menya utuntu 7 abagabo baba bifuza ku bagore babo ariko badashobora kutubasaba byeruye

II Ushobora no kunkurikira kuri Whatsapp : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

(1) BWIGENGE

Uyu ni umugabo washatse ariko ukora ibyo ashaka byose nk’udafite umugore. Agura ikibanza ahantu, akubaka, akuzuza inzu atarabibwira umugore ubundi wenda akazaba abimubwira bari kwimuka. Agura imodoka akayigeza mu rugo madamu atararabukwa. Ahindura akazi madamu akazabimenyera mu makuru. Umugore we ntamenya umushahara we,igihe ahemberwa cyangwa iby’amasaha y’akazi ke. Akomeza kuryoshya n’incuti ze bakinanaga umupira cyangwa ibindi mbere yo gushaka, ntabwo gushaka byamutandukanyije n’igikundi yabagamo,incuti ze za kera arazikomeza,zaba abagabo cyangw abagore. Akomeza kubaho ubuzima bwe, iby’urugo abyibuka ari mu rugo. Ahorana umutima mwiza iteka ryose, ntakunda amahane, ni umugwaneza. Akunda umugore we n’abana be, ntamuca inyuma, abitaho muri byose ariko ntibamwinjirira mu buzima. Akomeza ubwigenge bwe bwose yahoranye.

(2) GIHUNDUGEMBE

Uyu ni umugabo uhorana umujinya, inabi,uhekenya amenyo, udaseka,kandi utajya avugirwamo. Ategekesha igitugu nk’abakuru b’ibihugu b’abanyagitugu bose.Ni umugabo w’igikoko, mbese ni intare yambaye umubiri w’umuntu,muri make ni “igihindugembe”. Ntazi kwinginga, ntamwenyura, ntaririmba,ntaseka. Iryinyo rye rihora ku rindi. Atanga itegeko ry’ibyo bateka, isaha n’umunota bigomba kuba biri ku meza, ibyo umugore we yambara, isaha yo kuba buri wese ari mu rugo,isaha yo kuryamira,n’andi mategeko menshi atagoragozwa. Iyo atari mu rugo haba hari umunezero,yataha abana n’umugore bagahinda umushyitsi. Ntawe umukumbura kabone n’iyo yamara amezi menshi hanze y’urugo. Umugore we amwita “urwandiko”.Yarahahamutse. Bene uyu mugabo yumva anezejwe n’uko atavugirwamo. Itegeko rye ntirikuka.Umusuzuguye agukubita insyi n’imigeri bikarangirira aho,ariko bishobora no kuvamo urupfu.

II Ushobora no kunkurikira kuri Whatsapp : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

(3) KAMI

Uyu ni umugabo mwiza cyane, ukunda umugore we, umusohokana, uzi kuryoshya, ariko witwara nk’ “akami” (umwami muto) iwe. Asaba umugore we kumupfukamira no guca bugufi igihe amuvugisha, cyangwa amuhereza mazi yo kunywa, ntakunda umwubahuka, ashaka guhamagarwa ngo “mutware wanjye”, “Nyakubahwa”, agasaba kwitabwa ngo “karame mugabo wanjye”. Ni umugabo ukomeza imico ya kera, ugira intebe ye kizira kwicaraho, udashaka umuvuga mu izina, kandi uramutswa n’amaboko yombi. Iyo umwubashye ukamwubahisha, yaguha isi n’ijuru.

(4) RUHAYA

Uyu ni umugabo witwara nka za ruhaya (imfizi y’ihene). Agira umugore ariko ntarara abandi bagore,kandi benshi. Agira umugore wo mu rugo,akagira uwo ku kazi, akagira uwo mu cyaro,mbese muri make ni “imfizi ya komini”. Arakora,agira amafaranga ariko amubana make kubera ingeso ze z’uburaya.Yita ku bandi bagore benshi. Ahorana ubushyuhe,arashurashura. Ni umugabo rusange,kandi abyara hirya no hino. Ingeso yaranze. Uretse ako kageso, ni umugabo uha amahoro umugore we,utamugenzura, utamutwaza igitugu kandi iyo abishatse,amenya kuryoshya no gusabana n’umugore we n’abana be bitamubujije no kubikora hanze.

(5) NTIBINDEBA

Ni umugabo uhari adahari. Ararebera, kandi uko wamufata kose ntacyo biba bimubwiye.Numuha ibyo kurya birimo umunyu mwinshi ntabikubwira, numuha ibyashiririye cyangwa ibyagaze nabwo aryumaho. Numwima ku bintu arakwihorera rwose. Nasanga inzu ari hasi hejuru arabisimbuka ajye kwiryamira. Ntumenya niba ababaye cyangwa yishimye. Ntatera urwenya kandi nta nda y’umujinya. Ntacyo yica ariko na n’icyo akiza. Ntarwana ntavuga nabi ntanavuga neza. Yemera ko umugore amukoresha ibyo ashaka byose,yemera kuba “inganzwa” mu rugo nta kwinuba. Urugo arurekera umugore agakora ibyo ashatse byose.Yikiriza ibyo umugore we amubwiye,kandi ajya aho amutumye hose.Ariko iyo ari hanze, yiyitaho.

(6) MARINGARINGA

Uyu ni wa mugabo wa maringaringa ubeshwaho n’umugore we.Agira akarimi gasize amavuta, umugore we ni we umukemurira ibibazo byose by’amafaranga, akabazo kose agira ahita aza kumwirukira kugira ngo amukuremo udufaranga. Amenya intege nke z’umugore we akazikoresha ku bw’inyungu ze.Umugore we ni umukozi w’umunyabwenge uzi no kuzigama. Ntakunda gukorera urugo rwe, ni umunebwe uhora wicaye imbere ya televiziyo cyangwa ku gasanteri akaba yizeye udufaranga two ku gitenge cy’umugore we!

II Ushobora no kunkurikira kuri Whatsapp : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

(7) AKAZIZI

Uyu nawe ni umugabo w’umunebwe,ni rutemayeze akaba umusinzi byahamye akongeraho ingeso yo gukoresha amafaranga y’umugore mu ngeso ze mbi harimo ubusambanyi,urusimbi n’ibindi. Ashaka amafaranga mu nzira zoroshye. Ntacyo amarira urugo. Azwi mu tubari twose two muri komini (Akarere) ye, azindukira mu kabari akahava bamusohoyeyo.Mu birara asangira nabyo harimo abasinzi bagenzi be n’abagore b’ibihomora basangira kandi bakiyandarikana. Abana be,umugore we,n’incuti z’umuryango zarumiwe.

(8) BUHINJA

Uyu ni wa mugabo witwa ko washatse ariko witwara nk’uruhinja uru ruri ku mashereka ya nyina. Ni Buhinja kuko ntazi kwifatira imyanzuro, buri kantu kose abanza kujya kubaza nyina, na bashiki be cyangwa abandi bene wabo. Aha agaciro bene wabo kurusha umugore we. Imyanzuro yose y’urugo ifatirwa iwabo. Ategeka umugore we guca bugufi imbere ya bene wabo (nyina, se, bashiki be,bakuru be na barumuna be,yewe ndetse na ba se wabo). Incuro nyinshi imyanzuro yose ifatitwa kwa nyina igenda nabi.Umugore we aberaho gukora ibyo abwiwe.Yemerera bene wabo gusuzugura umugore we.

(9) IYA KURE

Uyu ni wa mugabo utaba mu rugo kubera akazi. Ni umusirikare, ni umu pilote, akora muri Hotel, ni umushoferi w’ibikamyo, za gari ya moshi, cyangwa se akorera mu mahanga. Mushyikirana binyuze ku iya kure (en ligne/online). Muganira kenshi kuri videwo kandi akemura buri kabazo kose k’amafaranga urugo rufite. Ajya aza gusura urugo rwe rimwe na rimwe, akahamara nk’icyumweru akongera agafata ivalisi. Nta gihe kinini amara mu rugo. Iteka aza umugore n’abana bamukumbuye ariko nta kibazo na kimwe adakemura (uretse kurwubaka) kuko ahora kuri whatsapp n’ubundi buryo bw’iya kure.

II Ushobora no kunkurikira kuri Whatsapp : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

(10) SHERI SHUSHU

Uyu ni umugabo nyamugabo, ukunda agakundwakaza umugore we n’abana be ; ukora akita ku byo urugo rwe rukeneye,ugira ubuntu ariko ntasesagurire umutungo w’urugo hanze, utanga amafaranga yo guhaha, akagura ibikoresho bikenewe mu rugo kandi agaha igihe urugo rwe. Ni umutware w’urugo, araruyobora,akigisha abana, agakurikirana uko bitwara ku ishuri. Afata umugore we nka mugenzi we, nk’umufasha we. Ntarwana, kandi ntagira umunabi w’umuranduranzuzi. Iwe ni papa, ni chéri akaba n’umutware. Iyo atashye buri wese aba amukumbuye kandi amwishimiye. Azi kuryoshya akamenya gufata imyanzuro kandi ntakabye kwigira “umutware” cyane. Ibyo nibyo bituma yubahwa kandi agakundwa.

Ngayo amoko icumi ya za kamere z’abagabo. Niba warashatse,usanze umugabo wawe ari bwoko ki? Niba utarashaka, wifuza mugabo bwoko ki?

Soma n’ibi:Icyo nabwira abashaka kubaka urugo,n’abubatse vuba,n’abatazi ibyo barimo, abari kuririra mu myotsi,n’abari kuririra muri V8!

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

1,055 thoughts on “MENYA AMOKO ICUMI Y’ABAGABO.UWAWE NI BWOKO KI?

  1. Play On Windows PC O Aviator é um jogo super simples muito por conta das suas poucas regras. Porém, isso não significa que não precisamos conhecê-las para entender nossas reais chances de ganhar. Por isso, muito cuidado com hack, robô Aviator e similares, pois não há nenhuma garantia que eles realmente funcionam. A título de curiosidade, enquanto analisamos essa parte, conferimos as 10 últimas rodadas do Aviator Betano online e ela terminou com os seguintes multiplicadores: Por conta disso, preparamos um passo a passo bem explicado de como fazer para acessar a página do jogo Aviator: APKCombo A aposta mínima permitida no Aviator Game é de 1 real. Este fator torna possível para um grande número de jogadores no Brasil jogar este jogo e tentar a sorte. Todos os participantes têm as mesmas probabilidades de ganhar. Os ganhos não dependem das capacidades financeiras do jogador e do valor que ele gasta para jogar Aviator. Qualquer participante com o capital inicial mínimo pode ganhar o prêmio principal.
    https://mediasuitedata.clariah.nl/user/riskinenlo1986
    Контент Encontrando o Jogo do Tigre O modo DEMO de Fortune Tiger oferece os mesmos Fortune Tiger – resumo do jogo Bônus De Boas-Vindas 100% Content Система бонусов букмекера Mostbet APK skachat: где найти приложение бесплатно и без вирусов? Как использовать бонусы в приложении Mostbet Аналоги Mostbet Mobi Мостбет скачать на компьютер: бесплатное приложение windows Преимущества, недостатки и функционал мобильного приложения Mostbet Мостбет Авиатор Как скачать приложение Мостбет на Андроид .apk Немного информации о МостБет Счет для онлайн-казино и ставок

  2. Licensed games from leading providers Whether you’re a fan of slot games or live casino tables, Metaspins has got you covered. And let’s not forget the star of the show at Metaspins: the Aviator game. This provably fair game offers players the chance to verify the fairness of their bets from the game’s own menu. Download the 1xBet mobile app for both Android and iOS devices, providing convenient access to the Aviator game anytime. Register 1xBet through the app to enjoy a bonus of up to 1,30,000 INR for your Aviator gameplay. Download the app now and level up your gaming experience. Communal Betting Environment: Aviator games create a betting environment where players interact through live bets and chat boards. This interactive setup makes Aviator games stand out. By choosing the 1win app for Aviator, you’re guaranteed to be satisfied. Everything is top-notch, from lightning-fast registration to instant payouts. The APK weighs in at just 45MB, so you can easily download it even with a slow internet connection. The Aviator game is easy to find – it’s right on the homepage. Deposits and withdrawals are quick, and there are plenty of Indian payment options available. We give the app a 10 out of 10 and highly recommend it for both novice and experienced Aviator players.
    http://datos.techo.org/user/gcounalschoolof1985
    You can email the site owner to let them know you were blocked. Please include what you were doing when this page came up and the Cloudflare Ray ID found at the bottom of this page. Predictor Aviator is a helpful tool for anyone playing the Aviator game. It uses an algorithm to help players know when to end their bets, enhancing their strategy. The app is easy to use, works on Android devices, and supports major gaming platforms. However, its compatibility is not universal, and it requires a deposit to use fully. Consider these points before deciding to use it. The interface of the 1Win Aviator game is very ergonomic and convenient to use. It is developed with simple graphics that are still stylish and self-sufficient. Analytical and functional areas of the 1Win Aviator are arranged around the central spot, the playing field. The user can easily cope with options and adjust his settings in the upper menu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *