
Tariki ya 15 Ukuboza 2025 – i Paris
Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice
Ohh Gasore kanjye, “super garçon” (“super boy”) wanjye,ndi so ugukunda
Gasore kanjye, nari,ndi, kandi nzahora ndi so ugukunda .
Buheta bwanjye, kandi Bucura bwanjye,sinabaho ntagufite.
Ki bébé cyiza, ndibuka ejo bundi aha uvuka, naravugishijwe biratinda, wari nk’izuba ryaka
Oh Bucura bwanjye, hari ku wa gatanu letariki mirongo itatu mata umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri n’umwe, ku manywa,i saa yine na mirongo itatu n’icyenda, amanywa yandyohereje ubuzima.
Waje waka,twari ku bitaro bya Paris Le Kremlin-Bicetre, umugi mwiza cyane uvuka nta nenge.
Gihungu cyiza, nari ngutegereje; uwo munsi nari nabyambariye nk’umusore ugiye kwakira umugeni, uza uri urumuri rwinshi mu buzima bwanjye; ni uko nkwita amazina atatu ahishemo ubukungu n’ibisobanuro bitagereranywa: Splendid, Tigris, na Ony’cha.

Wasoma kandi:Kuri wowe Havilah Balsam Kha’ris – Mfula yanjye
Cyo ntega amatwi, Splendid wanjye, Buheta bwanjye

Uri Splendid: nkikubona nagize nti “oh,you’re splendid” (uri mwiza bihebuje) kandi koko.
Uri Splendid, waje ku munsi mwiza,ku kazuba keza, mbese nk’aho ikirere n’isi uwo munsi byari bigutegereje. Wari umunsi ukeye, wari umunsi splendid ni impamo. Wowe ubwawe wari mwiza bihebuje (beautiful) ikirere isi n’umunsi byari byiza bihebuje (excellent and impressive). Oya rwose waje uri umucyo mu buzima bwanjye, ubwiza busanga ubundi:Splendid cyane.
Uri Splendid, kandi ibyiyumvo niyumvisemo urya munsi ntibyabonerwa agaciro gafatika, birarenze.
Uri Splendid kuko uri mwiza bihebuje kuri jye: isura yawe, inseko yawe,amaso yawe: ufite ubwiza butagira uko busa!
Uri Splendid bivuga nanone sublime,superb,gorgeous, glorious,shining, brilliant, noble,illustrious, grand, excellent, magnificent, glorious, epic, majestic,impressive,wonderful, royal, monumental, regal,imperial,heroic,colossal,remarkable,tremendous,gallant,operatic,luxurious, formidable, marvelous, grandiose,lavish, extraordinary,awesome, stupendous, august, baronial, magnific, cosmic, wondrous, sumptuous, awful, inflated, princely, redoubtable, celestial, kingly, sensational, opulent, overblown, palatial, queenly,pompous,lordly,prepossessing,divine,na heavenly
Uri Splendid-ngukunda bidasanzwe. Sinzigera na rimwe ngutererana,iteka ryose. Naba ndi aho uri, naba ndi kure y’amaso yawe, naba ntagihari, menya ko umutima wanjye uzaguhora hafi,iteka ryose!

Nyumva neza,Tigris, Buheta bwanjye,munezero wanjye,wowe ruzi rwuhira ubuzima bwanjye
Uri Tigris: Uri uruzi rwiza rwa Hidékel, uri ishami rya gatatu ry’uruzi rwaturukaga mu busitani bwa Edeni, uri urubuto rw’urukundo rw’ababyeyi bawe,ni wowe mafu yanjye, indoro yawe ijwi ryawe n’inseko yawe byuhira ubugingo bwanjye, waje uri icyuzuzo cy’umunezero wanjye. (Gereranya na Itangiriro 2:10-14)
Uri Tigris River (mu kigereki), uri Hiddekel (mu giheburayo), uri Tigra (mu gi peresi) uri Shatt Dijla mu cyarabu. Uri impanga ya Euphrates, uruzi rwuhiraga ibibaya byiza cyane bya Mesopotamia mwembi mukaba abavandimwe ba Pishôn (uruzi rwuhiraga igihugu cya Havilah), na Guihôn uruzi rwuhiraga igihugu cya Kushi. Uri “uruzi runini” rwa Tigris (Hiddekel) nakubonye nk’ubonekewe, waje uri igihungu cyiza cyane, ubengerana nk’izuba, usa nk’izahabu yo muri Oufaz kandi ungarurira ubuyanja (Gereranya na Daniel 10:4, 5).
Uri Tigris, uri uruzi rwuhira ubuzima bwanjye, waje usanga butangiye gushibuka buvuye mu gitaka nacyo cy’umukungugu, nyuma y’imyaka itanu gusa umuvandimwe aho babuze, uyu wiyita “Munyampuhwe” jye nita “Nta mpuhwe” na “Nta roho” abutemye,akabukatakamo uduce akaduhambiranya maze akatwikoreza batandatu inkubwe ebyiri ku mutwe maze bagatwika ivu bakajya kurimena bati “turagakoze yee! Karosi uyu azashyika Gileyadi binyuze mu zihe nzira se ko tumuranduranye n’imizi tukayitwika? ” Ntiyari azi (nako ntibari bazi) ko uzaza, ko uzaza nka Tigris River, nka Hiddekel , ukuhira ahahoze imizi yanjye, ni uko imizi yari yarashoye kure cyane irakumva, irashibuka, unsubiza icyizere, wuhira ubuzima bwanjye umpa umunezero nk’uwo muri Edeni. Urwo ruzi ni wowe, ariko rukomoka ku Muremyi, we utuma dushibuka.
Uri Tigris, Buheta bwanjye, naguhaye iri zina ryiza cyane ntekereza “uruzi runini” rwa Tigris (Hiddekel) ruva ku mugezi uturuka muri Edeni,wangaruriye ubuyanja mu buzima.
Uri Tigris wambereye “umuti [wa kabiri ] womora”. Uzambere “balsam cyangwa baume du tigre” (umuti womora wa Tigre).
Tigris, uzagire kandi imico y’ubutwari, ubugenge nako ubwenge bwinshi n’ubwiyoroshye, nk’ibya tigre (ubwoko bwiza cyane bw’ ingwe y’ingabo) tigresse (ingwe y’ingore) na tigreau (icyana cy’ingwe). Iriyoroshya,igenda ihamije intambwe kandi igakora bucece,yitonze,igatega igico,ntikenera ubufasha bwa ngenzi zayo, yo ubwayo irishoboye.

Tega amatwi, Ony’cha wanjye,Nema yanjye.
Uri Ony’cha -Umubavu uhumura neza,wejejwe,ukoreshwa gusa mu byera. Uri Onycha (soma Oni’ka) bivuga umubavu mwiza kandi utunganyijwe (sheheleti). Umubavu uhumurira Imana Umuremyi wacu. Gereranya na Kuva 30:34.
Uri Ony’cha umubavu watekerejwe n’Imana gusa,utagira undi bisa nkawo ku isi, udashobora kwiganwa, wihariye. Uri Ketoret (umubavu) wejejwe kimwe na stacte (natafu),na galbanum (garubalumu) ihumura neza na frankincense bivuga ububani butunganyijwe.
Uri Onycha, impumuro nziza,nziza cyane,ingarurira icyizere, ituma ntekereza ibyiza gusa gusa.
Uri Onycha, izina ryiza nagukuriye mu cyarabu no mu kigiriki, izina risobanura ufite amaso meza.Ufite ubwiza butangaje.Ugarurira abandi ubuyanja.

Uri Onycha, baho nk’izina ryawe :
— uri impumuro nziza,umubavu wihariye,mu buzima bwanjye, n’ubw’abandi,
— ugarurira abandi ubuyanja mu byo uvuga,no mu byo ukora
— ukora ibishimwa, ibyera, bitunganye

Splendid,Tigris, Ony’cha— uri umunezero wanjye iteka.
Uri jyewe,imvange yanjye na nyoko, uri twese mu ishusho ntoya.
Uri amaraso yanjye, n’iyo naba ndi kure yawe, utembera mu mitsi yanjye..
Uri ADN yanjye,iyo ngushyize mu gituza cyanjye urakira,ngakira.
Uri ikibondo cyanjye, bébé, super garçon (nk’uko wiyise),mbaraga zanjye.
Ndi so,ukaba umwana wanjye-“Kuko amaraso atari amazi“!
Splendid –Gitangaza cyanjye,bwiza buhebuje
Tigris–Ruzi rwuhiye ubuzima bwanjye bugashibuka
Ony’cha– Mubavu wihariye uhumurira ubugingo bwanjye,
— Ndi so ugukunda (“Ton cher papa“) nk’uko unyita. Nzakurinda.Uri inshingano yanjye yera, yihariye.
Splendid,Tigris,Onycha — ndi muri wowe, uri muri jye. Kuko ubumwe buhumura.
Yari So ugukunda bitagira akagero.
Paris, Kuwa ya 15 Ukuboza 2025

🖋️ Byanditswe na Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
📲 Nkurikira kuri WhatsApp: WhatsApp Channel
📘 Sura urubuga rwanjye rwa Facebook: Facebook Page


























**prostavive**
prostavive Maintaining prostate health is crucial for mens overall wellness, especially as they grow older.
**nervecalm**
nervecalm is a high-quality nutritional supplement crafted to promote nerve wellness, ease chronic discomfort, and boost everyday vitality.
**nitric boost ultra**
nitric boost is a daily wellness blend formulated to elevate vitality and support overall performance.
**provadent**
provadent is a newly launched oral health supplement that has garnered favorable feedback from both consumers and dental professionals.
**balmorex pro**
balmorex is an exceptional solution for individuals who suffer from chronic joint pain and muscle aches.
**sleep lean**
is a US-trusted, naturally focused nighttime support formula that helps your body burn fat while you rest.
**vertiaid**
vertiaid is a high-quality, natural formula created to support stable balance, enhance mental sharpness, and alleviate feelings of dizziness
**vitrafoxin**
vitrafoxin is a premium brain enhancement formula crafted with natural ingredients to promote clear thinking, memory retention, and long-lasting mental energy.
**oradentum**
oradentum is a comprehensive 21-in-1 oral care formula designed to reinforce enamel, support gum vitality, and neutralize bad breath using a fusion of nature-derived, scientifically validated compounds.
**aqua sculpt**
aquasculpt is a revolutionary supplement crafted to aid weight management by naturally accelerating metabolism