UKO MBIBONA: NGO NTACYO AMADINI AMAZE?

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

Muri iyi minsi hariho impaka zishingiye ku madini,aho mu Rwanda (urugero rufatika) perezida Paul Kagame yumvikanye kenshi avuga ko kuri we,amadini yose yanavaho rwose kuko nta mumaro.Ni igitekererezo cye bwite. Mu Rwanda amadini menshi na za kiliziya byarafunzwe, kandi ibindi nabyo bishobora gufungwa mu minsi iri imbere. Abenshi bavuga ko nta mumaro w’amadini, ko ari ubujura n’ubutekamutwe gusa, ndetse n’ubukoloni. Umwuka uhari ni uwo kwamagana amadini muri Afurika,byaba na ngombwa akirukanwa yose. Jyewe mbibona gute? Ese koko amadini nta kamaro afite? Muri iyi nyandiko ngufi ndakubwira icyo mbitekerezaho.

Soma: Mu Rwanda Leta yafunze insengero,imisigiti,za Kiliziya n’amazu y’ubwami byose hamwe bigera ku 5600! Impamvu nyamukuru ni iyihe?

Igitekerezo cya I.

Nanjye rwose nemera ko amadini yo muri iyi si atayobora bya nyabyo abantu ku Mana! Ntakiri (cyangwa ntiyigeze aba) iyobokamana!

Amateka ya Kiliziya,ya Isilamu,y’amadini ya giprotestanti n’andi….yagiye arangwa kuva kera cyane kugeza mu bihe bya vuba aha n’intambara zo kumena amaraso,iterabwoba, intambara ziswe ntagatifu zo kwagura teritwari,uruhare rubi mu bucakara,mu bukoloni no mu gupfinagaza abaturage! Nanone mu madini harangwamo amatiku,ubugambanyi, amarozi,kurwanira ibyubahiro,ubujura bw’amaturo, kugira uruhare muri za jenoside, muri za politike z’ibihugu, n’ivanguramoko!

Soma nanone: Imana ntigira “Munyangire”, “Munkundire” na “munyumvishirize”

Hari kandi ikibazo cy’amadini y’inzaduka ashuka abantu kandi akabayobya mu mitekerereze,agatuma biyanga,banga ubuzima bwabo,banga imiryango yabo,batanga abana babo ho ibitambo,kandi bangirika mu mutwe.

Soma: Uyu muvugabutumwakazi arabashuka: amashusho y’urukozasoni (porunogarafiya) ntiyubaka urugo,ararusenya.

Soma nanone:Idini ryarabangije: Umugabo n’umugore bashinjwe kwica umwana wabo bwite w’imyaka itatu kugira ngo « avuke bundi bushya»!

Ku byo kwigisha ukuri, Imana, n’ivugabutumwa (ivanjiri) rwose nabaha 3/20! Yose! Hari n’ayagira 0,no mu nsi yayo!!😂 Nigeze kwandika ingingo igira iti Ese mwe mubona “amadini” yo muri iyi si hari icyo afashaho ikiremwamuntu cyane? (Kanda hano uyisome). Ndetse na Bibiliya ubwayo irababwira iti:

“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.(Matayo 7:21-23)

Igitekerezo cya II

ARIKO KANDI,tuvugishije ukuri,n’ubwo iby’ Imana byayananiye,ariko nibura yakoze iby’isi,ibyo gufasha abaturage mu buzima bwabo busanzwe,mu burezi,mu buvuzi,mu gufasha abakene kwiteza imbere,mu kurihira abana amashuri, n’ibindi !

Mu mateka,ni abamisiyonari Gatulika bahumuye amaso rubanda rwa giseseseka, rugufi,rumenya gusoma no kwandika, rurahumuka,rumenya uburenganzira bwarwo kandi rurabuharanira!Mu burezi,ninde uhakana ko amashuri hafi 100% y’ikubitiro ari aya Kiliziya,aya Islam,aya Abadiventisiti, ay’aba Protesitanti n’andi madini mato mato?

Ninde ufite imyaka 40 kuzamura hano warahira akirenga ko nta mumaro mu buzima busanzwe bw’amadini azi?Tuvuye mu bya propagande za politike,ninde wavumira ku gahera ibikorwa byose by’amadini mu gihugu?

Urugero: Nkanjye aha,uvanyemo purimeri za Leta ebyiri nizeho,andi mashuri yose nizeho segonderi eshatu,kaminuza ebyiri,ndetse n’akazi k’ubwarimu nkora ubu byose byari/ni ibya Kiliziya Gatulika! Nivurije mu bitaro bya Leta gake cyane,ibyinshi ni iby’amadini nka Isilamu, pentekotisiti, Anglican, n’ibindi!

Bref,mbere yo gukamira mu kitoze icyitwa idini cyose,mwari mukwiriye kubanza kumenya uwo mwe (cyangwa ababyeyi banyu)mukesha kumenya gusoma no kwandika, kwambara ibisukuye ku cyumweru(mu byaro) cyangwa kuwa 5(mu ba Islam), kwivuza, kwikingiza indwara,kwita ku bamugaye (mpise nibuka Padiri Filepo i Gatagara),abaturereye abana cyangwa abatureze twe ubwacu muri za internats tukiga tukamenya ikinyabupfura, isuku,n’ubusirimu,tukiga Igifaransa,Ikilatini, Icyongereza n’ibindi !

Mwibagirwa vuba? Cyangwa ni jye uri kwibeshya?🎤🎤🎤

Mwirirweho!👋👋👋

Ku ifoto : Icyo nicyo kigo nizeho segonderi mu wa mbere(natangiriyeho)! Collège Saint André de Nyamirambo.Abo twahiganye n’abandi bahahahiye ubumenyi mwese ndabapepeye!

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

👉 Komeza unkurikire kuri WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Komeza unkurikire kuri Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

12 thoughts on “UKO MBIBONA: NGO NTACYO AMADINI AMAZE?

  1. **vitrafoxin**

    vitrafoxin is a premium brain enhancement formula crafted with natural ingredients to promote clear thinking, memory retention, and long-lasting mental energy.

  2. **vertiaid**

    vertiaid is a high-quality, natural formula created to support stable balance, enhance mental sharpness, and alleviate feelings of dizziness

  3. **oradentum**

    oradentum is a comprehensive 21-in-1 oral care formula designed to reinforce enamel, support gum vitality, and neutralize bad breath using a fusion of nature-derived, scientifically validated compounds.

  4. **ignitra**

    ignitra is a thoughtfully formulated, plant-based dietary supplement designed to support metabolic health, balanced weight management, steady daily energy, and healthy blood sugar levels as part of a holistic wellness approach.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *