Mu Rwanda Leta yafunze insengero,imisigiti,za Kiliziya n’amazu y’ubwami byose hamwe bigera ku 5600! Impamvu nyamukuru ni iyihe?

HAKIZIMANA Maurice

Izo nsengero zose hamwe 5600 zimaze gufungwa mu Rwanda,zafunzwe kuko ngo Leta yari yarasabye ba nyirazo kubahiriza ibisabwa amazu asengerwamo (amazina yayo yose) ibyo bisabwa bikaba bihanitse cyane kuzuzwa na buri rusengero. Leta ivuga ko ayo ari amabwiriza y’ubuzima n’umutekano.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Uretse insengero zari zubatswe mu manegeka,izindi zose zahagaritswe zubatswe byemewe n’amategeko ariko mbere y’uko aya mabwiriza ashyirwaho.Dore urutonde rw’ibisabwa amadini yose kugira ngo inzu yarwo isengerwamo igumeho:

  • Gushyiraho ubwiherero bw’abafite ubumuga,
  • Kubaka ibikumira amajwi,
  • Kugira icyangombwa gitangwa n’urwego rwitwa RGB,
  • Kugira uburyo bwo kubungabunga isuku bwubahirije amabwiriza agenga isuku
  • Kugira uburyo bwo gufata amazi y’imvura,
  • Kugira imirindankuba
  • Kugira amadirishya magari,atuma umwuka winjira ugasohoka
Umuriro wa Pantekote ni rumwe mu nsengero zafunzwe

Iri dini ryo si ugufungirwa inzu gusa,ryanaciwe mu gihugu

Ni bande bari kuzishyiraho ingufuri?

Gushyira ingufuri ku nsengero biri gukorwa n’inzego zitandukanye, zirimo urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), inzego z’ibanze na polisi y’igihugu. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda bwana Jean Claude Musabyimana mumvugo ya politike ati:

“Ntabwo biri gukorwa kugira ngo bagire uwo babuza gusenga, ahubwo ni ukugira ngo umutekano wabo ndetse n’ituze ry’abahasengera rikorwe neza.”

Si ubwa mbere insengero zifungwa mu Rwanda kuko ubwo iryo tegeko ryatangiraga gukurikizwa mu mwaka wa 2018, insengero zigera kuri 700 zarafunzwe.

Ni ubushake bwa Perezida Paul Kagame?

Muri 2018, Perezida Paul Kagame yavuze ko igihugu kidacyeneye ibiliziya byinshi, ni ukuvuga inzu nyinshi zo gusengeramo, ashimangira ko umubare munini wazo uberanye gusa n’ibihugu biteye imbere mu bukungu bifite amikoro yo gutuma zikomeza gukora.

Umukuru wa RGB Usta Kayitesi yasubiwemo n’ikinyamakuru the New Times kibogamiye kuri leta agira ati:

“Leta yafashe ingamba ku ikwirakwira ry’inzu zo gusengeramo. Turacyabona [inzu] izangiritse ndetse zidafite isuku.”

Ni iyihe mpamvu nyamukuru?

Bamwe bavuga ko ari ukubera ko perezida Paul Kagame n’ubusanzwe adakunda ibintu byo gusenga cyane,bityo akumva ari uguta igihe.Abandi babona ko ahubwo yaba afite amakuru y’ubutasi ko insengero zaba zikoreshwa cyangwa zihishwamo n’abakora ubukangurambaga bw’abategura intambara ku Rwanda dore ko amafaranga menshi atagira ingano amadini asarura muri rubanda hatamenyekana irengero ryayo.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

425 thoughts on “Mu Rwanda Leta yafunze insengero,imisigiti,za Kiliziya n’amazu y’ubwami byose hamwe bigera ku 5600! Impamvu nyamukuru ni iyihe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *