Imana ntigira “Munyangire”, “Munkundire” na “munyumvishirize” – Hakizimana Maurice

HAKIZIMANA Maurice

Imana ntigira “Munyangire”, “Munkundire” na “munyumvishirize” – Hakizimana Maurice

Imana yaragowe, Imana yarumiwe: nta mboga batayikozamo,nyumvira nawe:

Imana izaguha urubyaro kugira ngo…..abanzi bawe bamware

Imana izakuzamura mu ntera kugira ngo….abakwibeshyagaho bazibe

Imana izaguha akazi kugira ngo…..ucecekeshe abakugirira ishyari

Imana izakuza abana bawe,bige baminuze kugira ngo…. abanzi bajiginywe

Imana izagukuraho igisuzuguriro,ikwambike ubwiza, kugira ngo…amenyo bayamarire mu nda

Imana izaguha umugisha,ibigega byawe byuzure,uhage, wijute kugira ngo abanzi baze guca incuro iwawe

Imana izakurinda,nta byago bizakugeraho,kugira ngo…..abanzi bawe bakorwe n’isoni!

Imana izakurinda indwara zose, ariko abakurwanya n’abakwanga bose bahore mu bitaro!

Imana izarinda abakobwa bawe,bazasabwa, bakobwe, bashyingirwe, ab’abanzi bawe babyare ibinyendaro

Imana izaguha amahoromu rushako rwawe, ariko abakuryaniraga inzara induru zizahore mu ngo zabo!

Imana izaguha igorofa,mu gihe abagusekaga bose bazasazira mu bukode!

Imana izarinda amatungo yawe,abyare,ataramburura ay’abakwanga azicwa n’ibyorezo!

Imana izaguha imodoka uzajya uvimviramo abandi izuba rimena imbwa agahanga

Mbabaze muransubiza?

Imana mukururira mu matiku no mu nzangano,

Imana mukururira mu mu nzigo,”munyangire” na “munkundire” munyumvishirize”

Imana mukururira muri “munyumvishirize” na “munyicire”

Imana mukururira mu budode, mu butindi, mu butirigannya,

Imana yanyu ni [I]mana ki?

Imana yanyu ni [I]mana ki iguha ngo ubone uko wumvisha abandi?

Imana yanyu ni [I]mana ki? igukorera ibyiza ngo ubone uko wihenura ku bandi?

Imana yanyu ni [I]mana ki? muvanga mu matiku,inzika n’inzigo?

Imana yanyu ni [I]mana ki iguha ntihe abandi, yicira abandi ngo ibone uko igukuriza?

Imana yanyu ni [I]mana ki ikurinda wowe ntirinde bariya,itwikira bariya wowe ikakurinda icyokere?

Imana yanyu ni [I]mana ki ugendana ikagukiza impanuka ikica abawe muri kumwe ugashima?

Imana yanyu ni [I]mana ki iguhaza umunezero ikagaburira ishavu abanzi bawe?

Imana yacu twese ikunda ababi n’abeza kimwe, kandi ntirobanura ntirenganya.

Imana yacu twese ntigira munyangire,munkundire na munyumvishirize!

Imana yacu twese igira iti “Musabire umugisha ababavuma”

Kura Imana mu budode mu matiku urwangano inzika n’inzigo

Imana ni urukundo si inkuba bakubitisha abanzi,

Imana ni urukundo si umuriro batwikisha abanzi,

Imana ni urukundo si Icyago,si ikiza,si icyorezo kigutsembera abo wanga n’abakwanga.

Imana ni urukundo,twirinde imitima mibi,tuyifashe hasi!

Imana irakiza,Hakiz-Imana,Irakarama! Imana Yacu ni Nziza,Ibihe byose!

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *